Perezida Kagame na mugenzi we w’u Bufaransa baganiriye ku bibazo biteza umutekano muke mu Karere
Perezida Paul Kagame uri i Paris yabonanye na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, baganira ku mubano w’ibihugu byombi n’inzego z’imikoranire bisanzwe bifatanyamo ndetse n’icyakorwa mu kurandura burundu ibibazo biteza umutekano muke mu Karere.

Ubwo hasozwaga inama ya 19 y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bahuriye mu Muryango w’Ibihugu bivuga Igifaransa, OIF, yasojwe kuri uyu wa Gatandatu i Paris mu Bufaransa Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yavuze ko igihugu cye gishyigikiye ko hakomeza inzira z’ibiganiro, imvugo z’urwango zigahagarikwa n’umutwe wa FDLR ukamburwa intwaro kugira ngo amahoro agaruke mu Burasirazuba bwa Congo.
OIF kandi yasabye ko umugabane wa Afurika wahabwa imyanya ibiri ihoraho mu Kanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye, uyu ukaba ari umwe mu myanzuro y’iyi nama.
Umuryango wa Francophonie wanasabye ko hakorwa ibishoboka byose kugira ngo amahoro agaruke mu bice birimo intambara nka Ukraine na Palestine.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bivuga Igifaransa, OIF Louise Mushikiwabo yavuze ko uyu muryango ugiye kurushaho guha umwanya ukwiye urubyiruko kugira ngo urusheho kugira uruhare mu iterambere ry’ibihugu.

Ati "Iyi minsi ibiri ikomeye yibanze ku rubyiruko n’ibibazo birwugarije kandi igaragaza ko ururimi rw’Igifaransa rwakomeza guhuza abantu. Uru rurimi kandi ni rwo rudufasha kurushaho kuganira ku bibazo by’ingutu bya politiki n’umutekano byugarije umuryango wacu bityo tukabasha kuganira byuzuye nta gucika mo ibice."
Kubera ko umuryango wa OIF wivuguruye ukomeje kugenda urushaho gukurura benshi no kugira ijambo, ni muri urwo rwego wafashe umwanzuro ku busabe bwinshi bw’ibihugu bishaka kwinjira mu muryango bikaba byaratumye umuryango uva ku bihugu 88 ukagera ku bihugu binyamuryango 93.
Perezida Kagame yabonanye kandi n’Umuyobozi Mukuru w’Ishami rya Loni rishinzwe Ubuzima, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, baganira ku ngingo zinyuranye zirimo n’imikoranire ya OMS n’u Rwanda mu guhashya Icyorezo cya Marburg.

Umunsi wa kabiri usoza inama ya 19 y’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa, witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame. Umukuru w’Igihugu yitabiriye kandi inama yo mu muhezo yahuje Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma yikije ku kwagura ubufatanye buhuriweho.
Inama ya Francophonie yosajwe kandi hakirwa ibihugu bishya muri uyu muryango birimo nka Ghana yabaye umunyamuryango wuzuye na Angola yakiriwe nk’indorerezi.
Inama itaha y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bihuriye ku rurimi rw’Igifaransa izabera mu gihugu cya Cambodge mu mwaka wa 2026.
Ohereza igitekerezo
|