Perezida Kagame na Madamu bakiriwe ku meza na Macron w’u Bufaransa
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bitabiriye umusangiro wateguwe na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron na Madamu we Brigitte Macron.

Uyu muhango wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Ukwakira 2024, kuri Champs-Élysées, mu rwego rwo guha icyubahiro abakuru b’ibihugu na za Guverinoma, ndetse n’abandi banyacyubahiro bitabiriye inama ya 19 ya Francophonie.
Iyi nama ya Francophonie izamara iminsi ibiri iri kubera mu mujyi wa Villers-Cotterêts uherereye mu bilometero 70 uvuye mu murwa mukuru w’u Bufaransa, Paris.
Iteranye ku nsanganyamatsiko igira iti, ’Gukora, guhanga ibishya no gukora ubucuruzi mu Gifaransa’, bikaba biteganyijwe ko mu biganirwaho harimo ku guhanga imirimo ifasha urubyiruko kuva mu bushomeri.

Perezida Emmanuel Macron ubwo yatangizaga iyi nama ya 19 y’ibihugu na za Guverinoma bihuriye mu Muryango uhuza ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF yavuze ko Igifaransa ari ururimi rwakomeje kwaguka no kwakira amagambo mashya avuye mu yindi mico atanga urugero rw’inshinga techniquer yaturutse ku mvugo gutekinika ikoreshwa mu Rwanda.
Muryango uhuza ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF washingiwe i Niamey muri Niger muri Werurwe 1970, ihuza ibihugu bikoresha Igifaransa. Intego zawo nyamukuru ni uguteza imbere uburinganire, ubwuzuzanye n’ubufatanye. U Rwanda rukaba rwarabaye umunyamuryango wayo guhera mu 1970.

Kuri ubu uyu Muryango ugizwe n’ibihugu 84 birimo ibinyamuryango byuzuye 54, ibihugu birindwi byiyunze n’ibihugu 27 by’indorerezi. Ukaba uyobowe n’Umunyarwandakazi nk’Umunyamabanga Mukuru, Louise Mushikiwabo, ufite ibiro i Paris mu Bufaransa.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|