Nyarugenge: Imiryango 132 igiye gukurwa mu manegeka
Imiryango 132 ituye mu manegeka n’abandi batishoboye mu Karere ka Nyarugenge, bagiye kwimurirwa aharimo kubakwa amazu mu murenge wa Kigali mu kagari ka Rwesero.

Akarere ka Nyarugenge kavuga ko ibi bizakorwa muri uyu mwaka usigaje amezi make ngo urangire.
Aya mazu 132 afite agaciro k’amafaranga miliyoni zirenga 955, akaba azava mu kigega cy’Akarere ndetse no mu bafatanyabikorwa bako.
Kuri uyu wa gatandatu, ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge bwajyanye n’abafatanyabikorwa bako ahari kubakwa aya mazu, kugira ngo biyemeze gufatanya nako kurangiza kubaka ayo mazu, kuko amafaranga akarere gafite bigaragaza ko adahagije kugira ngo yuzuze neza aya mazu.
Umuyobozi wa Nyarugenge, Kayisime Nzaramba agira ati:"Uruhare runini ni urw’afatanyabikorwa kuko bazatanga 80% by’ibikenewe byose kugira ngo aya mazu arangire kubakwa bitarenze uyu mwaka".
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge buvuga ko ingo zose z’abantu batishoboye zituye mu manegeka muri ako karere ari 371, zikaba zigomba kwimurwa mu gihe zabona abafatanyabikorwa.

Umuyobozi w’Abafatanyabikorwa(JADF) b’akarere ka Nyarugenge, Havugimana Uwera Francine avuga ko bakomeje gushaka amikoro mu bantu batandukanye kugira ngo amazu basabwa aboneke.
Ati:"Buri kwezi tuzajya twubaka amazu 50 kugira ngo uyu mwaka uzarangire twubatse amazu yose dusabwa".
Aba bafatanyabikorwa bazanakora ubukangurambaga ku itangwa ry’ubwisungane mu kwivuza (mutuelle) ndetse banishyurire abaturage batishoboye.
Kuri uyu wa gatandatu JADF yatanze ubwisungane bw’amafaranga miliyoni 16 ku bantu 13,300. Aba bafatanyabikorwa banasabwa gusobanurira abaturage impinduka zabayeho mu gishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kigali.
Igishushanyo mbonera kirangiye cy’imyaka itanu, hari aho nk’urugero cyari cyateganirije ibikorwa by’ubuhinzi, ariko igishya kikaba giteganya ko hashyirwa imiturire.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge buvuga ko abaturage bazimurirwa mu murenge wa Kigali hafi y’igishanga cya Nyabarongo batazabura imirimo, kuko ngo hazabera ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi.
Ohereza igitekerezo
|