Nyanza: Bizihije umunsi w’Ukwezi k’Umugore

Ku bufatanye n’umuryango Dufatanye, mu Karere ka Nyanza hizihijwe umunsi wahariwe ku kuzirikana ku kwezi k’umugore (imihango), ku itariki 1 Kamena 2024.

Abitabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi w'ukwezi k'umugore basobanuriwe akamaro k'isuku ku mugore uri mu mihango
Abitabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi w’ukwezi k’umugore basobanuriwe akamaro k’isuku ku mugore uri mu mihango

Ni umunsi ubusanzwe wizihizwa ku itariki ya 28 Gicurasi. Abagore n’abakobwa bitabiriye ibirori bahawe ubutumwa bubabwiriza kugira isuku ihagije igihe bari mu mihango, bakirinda kwifashisha ibyo babonye byose kuko bishobora kubaviramo indwara.

Clément Kabera, umuyobozi w’ishami ry’ubuzima mu Karere ka Nyanza yagize ati, “Abenshi mwifashisha ibitambaro, kandi murabizi ntabwo umuntu akata ku gitenge cye gishyashya ahubwo areba igishaje cyangwa ingutiya ishaje. Ibi bishobora gutera ingaruka nyinshi kandi mbi harimo kurwara kanseri ya nyababyeyi ndetse n’iy’inkondo y’umura.”

Ibi yabivuze nyuma y’uko abitabiriye ibirori bagaragarijwe bakanahabwa udutambaro tw’isuku umuryango Dufatanye ukora hifashishijwe ubudodo buva mu mitumba y’insina, dushobora kwifashishwa mu gihe cy’imyaka ibiri tutarasaza, twanasaza kandi twatabwa mu butaka tukabora mu gihe cy’amezi atatu gusa.

Udutambaro tw'isuku dukorwa na Dufatanye
Udutambaro tw’isuku dukorwa na Dufatanye

Ni udutambaro rero turengera ibidukikije, tunyuranye na Cotex/Pad zigurwa mu maduka zitajya zibora kuko ziba zikozwe mu mashashi.

Abahawe turiya dutambaro tw’isuku banabwiwe ko biba byiza iyo uri mu mihango ahinduye agatambaro k’isuku nyuma y’amasaha hagati y’ane n’atandatu kandi ko igihe batumesa bifashisha n’umunyu kugira ngo turusheho gushiramo umwanda.

Kuduhabwa byarabashimishije kuko ngo kubona amafaranga igihumbi ya buri kwezi yo kugura cotex zo mu maduka bitaborohera.

Vanessa Igiraneza w’imyaka 17 yagize ati “Kubona amafaranga yo kugura cotex mu maduka byangoraga, naba mfite makeya nkirirwa nzenguruka nkatuza igiciro.”

Dukorwa mu budodo buva mu bivovo by'insina butunganywa bukavamo ipamba
Dukorwa mu budodo buva mu bivovo by’insina butunganywa bukavamo ipamba

Yunzemo ati “Hari n’ubwo umuntu abura amafaranga burundu, yagera ku ishuri akagana icyumba cy’umukobwa. Ariko nyine urumva guhora ujyayo biba ari ikibazo. Ugera aho ukagira isoni kuko bakwandika, ukibaza uti ese ubu nzuzura mu gitabo?.”

Kugeza ubu udutambaro tw’isuku dukorwa n’umuryango Dufatanye dutangirwa ubuntu, kandi turacyari dukeya. Icyakora barateganya ko mu bihe biri imbere bazakora twinshi, banatugurishe ku giciro gito kibashoboza gukora utundi.

Abitabiriye ibirori banabwiwe ko hari n’udukorwa na Cosmopad y’i Kigali dushobora kugera ku bari mu giturage binyujijwe mu muryango Tubura usanzwe ubafasha kubona inyongeramusaruro bitabagoye. Icyakora two turagurishwa kuko kamwe ari amafaranga igihumbi, naho agapaki karimo dutanu kakagura ibihumbi bitandatu.

Umuryango Dufatanye ndetse na Cosmopad bavuga ko biyemeje gukora bene turiya dutambaro tw’isuku dushobora kwifashishwa mu gihe cy’imyaka ibiri udasubiye ku isoko kuko two tumeswa, nk’uburyo bwo kubonera abagore n’abakobwa ibikoresho bifite isuku kandi bidahenze ugereranyije na Cotex/Pad.

Ubudodo buva mu bivovo by'insina butaratunganywa
Ubudodo buva mu bivovo by’insina butaratunganywa

Babyiyemeje nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2016 n’umuryango SHE (Sustainable Health Enterprises) wari wagaragaje ko mu Rwanda 18% by’abagore n’abakobwa basiba ishuri n’akazi kubera kutabasha kwigurira ibikoresho by’isuku mu gihe cy’imihango.

Ku rwego rwa Afurika ho hagaragazwaga ko muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara umugore umwe kuri batanu asiba.

Umuryango witwa WEEAT (Women Economic Empowerment Advisory Trust) na Water Aid muri 2021 yo yagaragaje ko uretse abasiba akazi, abarenga 70% bo bagorwa no kujya ku murimo bari mu mihango.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka