Ngoma: Umugore wishe umugabo we yakatiwe gufungwa burundu
Urukiko rwisumbuye rwa Ngoma rwakatiye igifungo cya burundu umugore wishe umugabo we, hamwe n’abagabo bane bafatanyije.
Iki cyaha aba uko ari batanu bahamijwe bagikoze kuwa 08 Ukwakira 2022, mu Mudugudu wa Muguruka, Akagari ka Rurenge, Umurenge wa Murama, aho ngo bakimara kwica Hakizimana Boaz, bamuciye umutwe bakawuzingazingira mu myenda yari yambayemaze bakajya kuwujugunya mu mugezi.
Mbarushimana Jean Bosco, Uwigiramahoro Mathilde, Munyeshara Isaac, Dushimimana Joel na Hagumiryayo Eduard, baburaniye iki cyaha aho cyakorewe mu Mudugudu wa Muguruka.
Inkuru dukesha urubuga rw’Ubushinjacyaha bukuru, ivuga ko Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Ngoma rwaregaga abo bantu icyaha cy’ubwicanyi bwakorewe Hakizimana Boaz, bakamuca umutwe, bakawuzingazinga mu myambaro yari yambaye bakajya kuwujugunya mu mugezi.
Ubushinjacyaha bukaba bwaravuze ko Hakizimana Boaz yishwe nyuma y’uko yari yaburanye isambu mu rukiko rw’Abunzi yari yaragurishijwe n’umugore we Uwigiramahoro Mathilde.
Nyuma yo kuburana ngo aba baregwa ngo nibwo bahise batangira gucura umugambi w’uko bazamwica ari nabwo batangiye kugabana inshingano kugira ngo umugambi wabo ugerweho neza.
Kuri uyu wa kane tariki ya 24 Ugushyingo 2022, mu rubanza rwasomewe ahabereye icyaha, nibwo abaregwa uko ari batanu barimo umugore wa Hakizimana Boaz, urukiko rwisumbuye rwa Ngoma rwabahamijwe icyaha cyo kwica bahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu kuri buri wese nk’uko biteganywa n’ingingo ya 107 y’itegeko No 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 iteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|