Nahimana ntiyari akwiye kubuzwa kwinjira mu gihugu - Perezida Kagame

Perezida Kagame yatangaje ko Padiri Nahimana atari akwiye kubuzwa kwinjira mu gihugu kubera ibyaha akekwaho, ahubwo ko bari kumureka akinjira ubundi akabiryozwa .

perezida Kagame yavuze ko Nahimana yagombaga kwinjira mu gihugu akaryozwa ibyaha by'ingengabitekerezo abiba
perezida Kagame yavuze ko Nahimana yagombaga kwinjira mu gihugu akaryozwa ibyaha by’ingengabitekerezo abiba

Yabitangarije mu Nama ya Biro Politike y’umuryango FPR Inkotanyi yateraniye muri Kigali Convention Center kuri iki cyumweru tariki ya 11 Ukuboza 2016.

Yavuze ko umuntu ushakishwa n’ubutabera atari akwiye kubuzwa kwinjira mu gihugu, nubwo baba batinya ko yarushaho gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside akomeje kugaragaza atihishira.

Yagize ati " Nubwo yari afite urupapuro rw’inzira rw’umunyamahanga, Nahimana nk’umunyarwanda ntiyagombaga kubuzwa kwinjira mu gihugu".

Padiri Nahimana w’imyaka 45 yatangiye kumenyekana mu Rwanda nyuma yo gutangiza igitangazamakuru gikorera kuri murandasi “Le Prophete.fr”.

Icyo kinyamakuru ni nacyo yagiye akoresha kugeza magingo aya mu nyungu ze zo gusakaza amakuru yangisha abaturage ubuyobozi ndetse n’ingengabitekerezo ya jenoside.

Abakurikirana hafi itangazamakuru na politiki muri rusange bemeza ko icyo gitangazamakuru kuva cyashingwa, gitangaza amakuru yuzuye urwango n’amacakubiri ashingiye ku moko, biranga uyu wahoze ari umupadiri

Nahimana yaje kwinjira mu bikorwa bya politiki ku buryo bugaragara ku wa 28 Mutarama 2013 ashinga ishyaka yise “Ishema ry’u Rwanda” aribera Umunyamabanga Mukuru.

Nahimana yabujijwe kwinjira mu Rwanda kuko yashakaga kuza agakora ibihabanye n'ibyangobwa yari afite
Nahimana yabujijwe kwinjira mu Rwanda kuko yashakaga kuza agakora ibihabanye n’ibyangobwa yari afite

Tariki ya 23 Ugushyingo 2016, ni bwo yangiwe kwinjira mu Rwanda aturutse mu gihugu cya Kenya, aho yari aje avuga ko aje mu bikorwa bya Politike, kandi afite pasiporo y’abafaransa n’uburenganzira bwo kwinjira mu gihugu buhabwa abakerarugendo, ibyo bikaba bihabanye n’ibikorwa bya Politike byari bimuzanye.

Ibitekerezo   ( 16 )

Iyi mbwa bazayireke ntiyinjire. Kagame agira impuhwe zirenze izisabwa. Kuki se uyu mutekamutwe bamureka akaza guhaka abantu birirwa bamucungira umutekano muri gereza?

Nagende akomeze arute mu bufaransa.

kasa yanditse ku itariki ya: 12-12-2016  →  Musubize

Ngirango igihe kirageze tudangire guhana ibitecerezo byiza byabantu bakuze mubitecerezo. Ngirango igihe girageze duhakarice gutukanira kumbuga za internet no kucira abandi imaza.

Ngirango igihe girageze ngo tumenye yuko uwe ariwer wese mutabyumva kimwe Atari umwanzi wawe ahubwo ari umunganizi wawe.

Ngirango igihe kirageze twiyumvemwo ko Urwagasabo nabwo rugira nyirarwo ahubwo ko ari urwabanyarwanda bose. Nyamuneka twibumbire hamwe tuzarwubaka twese nibwo ruzakomera. Ufite igitekerezo gitandukanye nicawe nawe akenewe gutegwa amatwi nkuko nawe uceneye gutegwa amatwi.

Imana ibidufashemwo

Manzi yanditse ku itariki ya: 12-12-2016  →  Musubize

Oya Barakosheje Bari Kumureka Akaza Bakabona Kumukurikirana

Habimana Vedaste yanditse ku itariki ya: 12-12-2016  →  Musubize

Ariko Padiri ntabwo Urwand a aho rugeze? Harya ngo ni Umufaransa da? Jyewe namugira inama yo kwiyamaza mu Bufransa kuko bafite ibibazo byinshi muri politique yabo. Naho ibyo mu Rwanda ibyibagirwe, kuko Abanyarwanda bageze kure muri politique yabo, bazi ubuyozi bifuza, kandi bafite ubayobora bizeye cyane. Ntabwo Abanyarwand abakeneye umwanda uvuye muri Europe, ubu barakarabye , baracyeye cyane, umucafu wose barakubye.
Rwanda is beautiful and clean, so we don’t want any GARBAGE or plastic bags from France.

Magiccleaner yanditse ku itariki ya: 12-12-2016  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka