Musenyeri Linguyeneza Vénuste yitabye Imana

Musenyeri Linguyeneza Vénuste wari Umuyobozi wa Paruwasi yo mu Bubiligi ahitwa i Waterloo/Brabant Wallon yo muri Archidiocèse ya Bruxelles-Malines yitabye Imana mu ijoro ryo ku itariki 09 kamena 2024.

Musenyeri Linguyeneza Vénuste yitabye Imana
Musenyeri Linguyeneza Vénuste yitabye Imana

Nk’uko byatangajwe na bimwe mu binyamakuru bya Kiliziya Gatolika bitandukanye ku isi, birimo na Kinyamateka, ngo uwo Musenyeri waguye mu Bubiligi yakoze inshingano zitandukanye zirimo kuyobora Seminari nkuru Philosophicum ya Kabgayi, aho kuri ubu yayoboraga Paruwasi i Waterloo/Brabant Wallon muri Archidiocèse ya Bruxelles-Malines.

Musenyeri Linguyeneza Vénuste, yavukiye muri Diyosezi ya Butare tariki 04 Kanama 1951 ahabwa Isakaramentu ry’Ubusaseridoti (ubupadiri) tariki 08 Kanama 1976.

Musenyeri Linguyeneza, niwe wabaye umuyobozi wa mbere wa Seminari Nkuru ya Kabgayi kugeza mu 1994.

Yari umuyobozi wa Paruwasi yo mu Bubiligi ahitwa i Waterloo/Brabant Wallon
Yari umuyobozi wa Paruwasi yo mu Bubiligi ahitwa i Waterloo/Brabant Wallon
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Urupfu rwe rubabaje abantu benshi.Ariko se koko yitabye Imana?Ikinyoma cya Roho idapfa kandi itekereza,cyahimbwe n’umugereki witwaga Platon utaremeraga imana abakristu nyakuli basenga.Ijambo ry’imana ryerekana neza ko upfuye atongera kumva.Soma Umubwiliza 9,umurongo wa 5.Ahubwo rivuga ko upfuye yaririndaga gukora ibyo imana itubuza,izamuzura ku munsi wa nyuma,ikamuha ubuzima bw’iteka.Naho abakora ibyo itubuza,bible ivuga ko abo batazazuka,iyo bapfuye biba birangiye,batazongera kubaho.Uko niko kuli.Urundi rugero rwiza,igihe Lazaro apfa,ntabwo Yezu yavuze ko Lazaro yitabye imana,ahubwo yavuze ko Lazaro yapfuye.Byisomere muli Yohana 11:14.Tujye twibuka ko bible isobanura neza ko abigisha n’abemera ibinyoma batazaba mu bwami bw’imana.

masabo yanditse ku itariki ya: 12-06-2024  →  Musubize

IMANA IMWAKIRE MUBAYO ARUHUKIRE MUMAHORO.

Mugisha yanditse ku itariki ya: 12-06-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka