Musanze: Ibigo nderabuzima bitazitiye biravugwaho guteza akajagari n’ubujura

Abakozi n’abivuriza kuri bimwe mu bigo nderabuzima byo mu Karere ka Musanze, binubira ko bikomeje kuba indiri y’akajagari n’ubujura biterwa no kuba bitazitiye, bakifuza ko hagira igikorwa mu gukumira ko byakomeza guhinduka inzira nyabagendwa zinyurwamo n’ababonetse bose baba abivuza n’abagenzi basanzwe.

Ikigo nderabuzima cya Karwasa, giherereye mu Murenge wa Cyuve, cyubatswe mu buryo butazitiye, aho abagituriye n’abagenderera ingo zituranye nacyo ariho bahinduye inzira banyuramo, bikabangamira abahivuriza usanga baba batisanzuye.

Uwimanimpaye Stephanie agira ati: “Iri vuriro riganwa n’abantu benshi cyane baturuka muri Cyuve n’indi Mirenge bihana imbibi nka Gacaca na Gahunga. Buri wese yinjiramo uko yishakiye, bitewe n’uko kiri ku murangarizwa. Abana birirwa bakiniramo umupira, ari nako abashumba na bo baragiriramo amatungo, abandi na bo bakaba barahahinduye inzira nyabagendwa bikabangamira ituze ry’ababa baje kuhivuriza”.

Iraguha Samson na we agira ati: “Abahivuriza basa n’ababa bari ku karubanda kubera ko inyubako zose ziri ku murangarizwa. Abarwayi mu gihe barimo kuvurwa, abana burira amadirishya bakabarunguruka, ukabona ari ibintu biteye impungenge”.

Ni imbogamizi zinagarukwaho n’abakozi barimo n’Umuyobozi w’iki kigo nderabuzima Uwase Alice, agira ati: “Kuba kitazitiye byorohereza abajura kwinjira cyangwa gusohokera mu nzira zose babona zishoboka. Tujya tugira abana baducunga ku ijisho bakinjiramo bakiba ibikoresho birimo n’ibiba byakoreshejwe mu kuvura abarwayi, bishobora no gukurizaho kubakururira indwara zandura”.

Si kuri iki kigo cyonyine hagaragara ibi bibazo, kuko no ku Kigo Nderabuzima cya Shingiro naho babangamiwe no kuba kitazitiye.

Mushimiyimana Ernest ukiyobora agira ati: “Inzira abahanyura bahaciye zirenga nka 15. Nta rembo kigira twavuga ko rigenewe kunyurwamo n’abakigana, buri wese nukunyura aho abonye kuko ari ku murangarizwa. N’iyo washyiraho uburyo bwo gukumira abaca muri izo nzira zose biragoye kubishobora; Kereka ahari hatekerejwe uko twashyiraho abarinzi bashinzwe kubuza abantu kunyura muri izo nzira kandi ugereranyije n’umubare w’abashinzwe uburinzi bw’ikigo cyose dufitiye ubushobozi ubona ko byagorana kubabonera umushahara”.

Aho byubatswe abaturage bagiye bacamo inzira nyabagendwa
Aho byubatswe abaturage bagiye bacamo inzira nyabagendwa

Muri uko gutangirwa serivisi ahatazitiye, ngo impungege ziba ari nyinshi zo kwibwa ibikoresho byifashishwa mu kuvura abarwayi ahanini biba binahenze ku masoko nk’uko Vedaste Ntakirutimana Uyobora Ikigo nderabuzima cya Kimonyi abivuga.
Ati: “Aho giherereye ni hafi y’umuhada wa kaburimbo ku cyapa gihagararaho imodoka. Hari utuyira twinshi abantu bajya banyuramo baciye mu kigo bajya mu mudugudu byegeranye, ukaba utabasha kumenya niba baje kwivuza cyangwa niba ari abagenzi bahanyura bisanzwe”.

“Dufite ingero z’ibikoresho byinshi byagiye byibwa n’abajura bacunga abarinzi ku ijisho kandi n’ubungubu izo mpungenge turazihorana”.

Abayobozi babyo nk’uko babigarukaho, ngo bamaze kubona ko iki kibazo giteye inkeke, kandi kibarusha ubushobozi, bagiye bakigeza ku buyobozi bubakuriye ku rwego rw’Ibitaro bikuru bya Ruhengeri ndetse n’ubw’Akarere ka Musanze.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien, avuga ko muri iki gihe Leta y’u Rwanda ishishikariye kuzamura urwego rw’ubuvuzi, hakomeje no gushyirwa imbaraga mu kwagura ibigo nderabuzima, kubivugurura, kandi no kubizitira ntibyirengagijwe.
avuga ko: “Tugenda twagura inyubako za bimwe mu bigo nderabuzima tuzongerera ibyumba bivurirwamo no kuvugurura inyubako zishaje, kandi uwo mushinga urakomeje, na cyane ko hari nk’ibyubatswe muri ubwo buryo bikanazitirwa. Ngendeye nko ku rugero rw’Ikigo Nderabuzima cya Kabere kiri mu byo duheruka kuvugurura mu buryo bugezweho, bitanga icyizere ko n’ibindi bitarazitirwa nabyo igihe kizagera bigakorwa”.

“Ibyo tubifite muri gahunda, kandi dukomeje kubiganiraho hagati yacu ndetse n’izindi nzego dufatanya muri gahunda zo guteza imbere ubuzima, turateganya ko mu ngengo y’imari y’imyaka iri imbere uhereye umwaka utaha, tuzatangira kubishyiramo imbaraga".

Kuba bitazitiye bituma kumenya ababigana bagamije kwivuza cyangwa izindi gahunda bigorana
Kuba bitazitiye bituma kumenya ababigana bagamije kwivuza cyangwa izindi gahunda bigorana

Mu Karere ka Musanze habarirwa ibigo nderabuzima 16, birimo ibiheruka kubakwa mu myaka ya vuba, hakaba n’ibyubatswe cyera bigaragara ko bifite inyubako zishaje n’izigikeneye gushyirwa ku rwego rugezweho rwa serivizi zitangirwamo yaba mu myubakire, ibikoresho n’abakozi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka