Muhima:Babangamiwe na ruhurura ibateza umunuko n’impanuka

Abaturage batuye mu kagali ka Kabeza mu murenge wa Muhima akarere ka Nyarugenge, hafi ya ruhurura iva mu mujyi igera I Nyabugogo, baratangaza ko bahangayikishijwe n’umunuko uturuka muri iyo ruhurura, ndetse n’impanuka za hato na hato z’abantu bagwamo.

Hari ingo zegereye cyane ruhurura
Hari ingo zegereye cyane ruhurura

Iyo ruhurura iherereye mu gace ko mu murenge wa Muhima bakunda kwita muri kiba (Cuba).

Kuba idatwikiriye nicyo giteza umutekano mucye ku baturage bayituriye, kuko hari abayegereye cyane.

Mbonyinshuti umwe mu baturage baturiye iyo ruhurura, avuga ko iyi ruhurura ari imwe mu mpamvu z’umutekano mucye nubwo atari buri gihe.

Agira ati: “Ubundi hari abantu bavaga mu mujyi bakaza kunywera hano bwa buyoga buzwi nka surudiwiri mu tubari twubatswe ku ruhande rwa ruhurura, basohokamo bagahita bayikubitamo, urumva biba bibangamye”.

Ababyeyi baturiye iyi ruhurura basaba ko bibaye byiza iyi yatwikirwa kuko byarinda impanuka ku bana babo bajya bagwamo rimwe na rimwe, iyo bavuye cyangwa bajya kwiga,ndetse no mu gihe bakinira mu inzira ziri hafi yayo.

Gatera Andre agira ati: “Hari abana banyura hano bavuye ku ishuri, hano hepfo ku muhima bakagwamo, hari n’abantu basindira ahitwa la Fraicheur bakagwamo. Iramutse rero ipfundikiye byaba byiza kuri twe n’abana bacu”.

Aka gace kandi kegereye ahahoze gereza ya 1930, yaje kwimurirwa mu murenge wa Mageragere.

Abahatuye bavuga ko aho gereza yahoze hari umunuko ukabije uterwa n’abantu bahamena imyanda.

Nyirakamana uhatuye agira ati: “Urebye imyanda ishyirwamo na bamwe mu baturage bahegereye, ariko rwose iyo batabikuyemo biranuka”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Kayisiime Nzaramba, avuga ko muri gahunda bafite ku bijyanye n’umutekano w’abaturage baturiye za ruhurura ndetse n’abaca hafi yazo, ari ugukora neza ruhurura zidakoze neza, hanyuma kandi zigapfundikirwa.

Iyi ruhurura ibangamiye abayituriye
Iyi ruhurura ibangamiye abayituriye

Agira ati: “Za ruhurura ndetse n’imiferege yo ku muhanda muri gahunda ziri imbere zigomba gupfundikirwa, ariko ubu twahereye kuri ruhurura zari zarangiritse tubanza kuzubaka.

Ikindi rero ni uko abantu bakamenye ko ruhurura atari iyo kumenamo imyanda. Ku makuru duhabwa n’abaturage twumvise ko hari ababikora, dufite gahunda yo kubaganiriza bakabireka, ababikomeje tukabaca amande”.

Mu karere ka Nyarugenga hari gukorwa ruhurura eshatu ziri mu murenge wa Muhima.

Izina Kiba (Cuba) ahaherereye iyi ruhuru ryaturutse he?

Abatuye muri aka gace ka Kiba (Cuba) bemeza ko ari agace gakunze kurangwamo umutekano mucye, bitewe n’utubari twinshi kandi ducururizwamo inzoga zihendutse.

Bavuga kandi ko ari agace karangwamo abagore n’abakobwa benshi bakora uburaya, nabyo bikaba imwe mu mpamvu z’umutekano mucye uhavugwa.

Izina Kiba rero, abahatuye bavuga ko hari umuryango wari uhatuye (umugabo n’umugore) mu myaka ya za 1980, wahoranaga amakimbirane.

Imirwano yarangwaga muri uru rugo abahatuye bayigereranije n’iyabaga mu gihugu cya Cuba cyo muri Amerika y’epfo, cyari mu ntambara muri iyo myaka.

Imirwano yarangwaga muri uyu muryango niyo yabaye intandaro y’iri zina rya Kiba.

Umusaza witwa Maritini utuye muri Kiba agira ati “Urugo rwa Paul na Berina bakundaga guhora barwana amanywa n’ijoro. Iyo wajyaga kubakiza ntibyashobokaga, intambara yabo abantu bageze aho bayita ngo imeze nkiyo muri Kiba (Cuba)”.

Ubuyobozi bw’akagari ka Kabeza gaherereyemo Kiba, buvuga ko kuri ubu muri Kiba harangwa umutekano usesuye, kuko n’abakora uburaya bakiharangwa batangiye kwigishwa kubuvamo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kabeza Ingabire Alphonsine agira ati “Ubu nta ndaya zikigaragara ku mihanda ziteze, n’ababa babikora ni mu bwihisho, turabaganiriza binyuze mu mugoroba w’ababyeyi tukabasaba kubireka ngo bashake ikindi bakora biteze imbere atari ukugurisha imibiri yabo”.

Muri Kiba ubu habarurwa abakora uburaya 83, muri bo abarenga 27 bamaze kwigishwa babivamo, abandi nabo baracyaganirizwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka