Muhanga: Ubuyobozi bugiye kwigira serivisi ku rwego rw’umutekano

Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga buratangaza ko bugiye kwigira ku nzego byagaragaye ko abaturage bishimiye serivisi zazo, harimo n’urwego rw’umutekano rumaze imyaka itandatu ruza ku mwanya wa mbere mu gushimwa n’abaturage.

Abayobozi b'inzego z'ibanze basabwa kudasiragiza abaturage no kubaha amakuru kuri serivisi bakeneye
Abayobozi b’inzego z’ibanze basabwa kudasiragiza abaturage no kubaha amakuru kuri serivisi bakeneye

Byatangarijwe mu nama yo kugaragarizwa ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), ngo harebwe uko ibitaranogeye abaturage byakosoka, kandi ibyakozwe neza bakabifatiraho urugero, mu rwegwo rwo kunoza imitangire ya serivisi.

Ubushakashatsi bw’urwego rw’Igihugu rw’imiyoborere RGB bugaragaza ko serivisi z’ibiro by’ubutaka mu Karere ziri mu zadindiye cyane, akarere kakaba gasobanura ko byatewe no kubura abakozi bahagije, ariko ngo bamaze kuboneka noneho.

Cyakora ubwo bushakashatsi bugaragaza ko akarere ka Muhanga kikosoye mu mitangire ya serivisi haba ku rwego rw’Igihugu no ku rw’Intara y’Amajyepfo, kuko kaza ku mwanya wa 13 uyu mwaka kavuye ku mwanya wa 23 umwaka ushize, naho ku rwego rw’Intara kakaza ku mwanya wa kane kavuye ku wa gatandatu.

Kayitare i (Bumoso) avuga ko bagiye kwigira ku rwego rw'umutekano
Kayitare i (Bumoso) avuga ko bagiye kwigira ku rwego rw’umutekano

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko bagiye gukorana n’abagize inzego z’umutekano, bakiga ibanga bakoresha mu kurushaho kunoza serivisi, dore ko uru rwego rwishimirwa n’abaturage hejuru ya 90%.

Agira ati: “Natwe twishimira ko nibura izo nzego zishimwa turi kumwe nazo, bikaba bizatuma natwe gukorana nazo bizatuma tugera ku kigero gishimishije, igihe natwe twagira ibyo duha agaciro umuturage akaza ku isonga”.

Umunyamabanga mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) Edouard Kalisa avuga ko biteguye gukomeza kunganira inzego z’ibanze, gushakira umutii kibazo cy’imitangire itanoze ya serivisi babanje kugaragaza ibyavuye mu bushakashatsi.

Agira ati: “Twatanze ikiganiro tunagaragaza ibyo abaturage batunze agatoki ko bikwiye kunozwa mu mitangire ya serivisi, ibyo rero tuzakomeza kubikorana n’izi nzego kugira ngo ku bufatanye haboneka umuti urambye”.

Ubusanzwe imitangire ya Serivisi ipimirwa ku kigero cya 90% nibura, muri serivisi z’ubutaka abaturage bakaba baragaragaje ko bazinenga, kuko igipimo kikiri kuri 48% mu gihe nyamara urwego rwa Serivisi rwagaragaje ko umwaka ushize rwinjije 48% by’umusaruro mbumbe w’ubukungu bw’Igihugu.

Ibyo ngo bivuze ko uru rwego rukwiye gushyirwamo imbaraga kugira ngo rukomeze gutera imbere, ari nako rwinjiriza Igihugu, aho ubuyobozi busabwa gusa kudasiragiza abaturage kuri serivisi bakeneyeho, guhabwa amakuru akenewe kuri serivisi no gukemura ibibazo by’abaturage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka