Mu kwezi kwa Gashyantare hateganyijwe imvura idasanzwe

Ikigo cy’igihugu cy’iteganyagishe Meteo Rwanda cyatangaje ko Mu kwezi kwa Gashyantare 2024, mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 50 na 250.

Ikarita igaragaza iteganyagihe
Ikarita igaragaza iteganyagihe

Imvura iteganyijwe iri hejuru y’ikigero cy’imvura isanzwe igwa mu kwezi kwa Gashyantare mu turere twose tw’igihugu (Imvura isanzwe igwa mu kwezi kwa Gashyantare iri hagati ya milimetero 40 na 180).

Igice cya mbere kuva taliki ya 1 kugeza kuya 10 giteganyijwemo imvura iri mu kigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa henshi mu mu gihugu. Igice cya kabiri kuva taliki ya 11 kugeza kuya 20 nicya gatatu kuva taliki ya 21 kugeza kuya 29 biteganyijwemo imvura iri hejuru y’ikigero cy’impuzandengo y’isanzwe igwa muri ibyo bice.

Imvura iteganyijwe izaterwa n’igipimo cy’ubushyuhe buzaba bukiri hejuru y’ikigero gisanzwe mu kwezi kwa Gashyantare mu nyanja ya Pasifika.

Uko imvura iteganyijwe kugwa ahantu hatandukanye

Imvura iri hagati ya milimetero 200 na 250 iteganyijwe mu turere twa Rusizi, Nyamasheke, Nyamagabe, Nyaruguru, Karongi na Rutsiro no mu bice by’uburengerazuba bw’Uturere twa Ngororero na Huye.

Imvura iri hagati ya milimetero 150 na 200 iteganyijwe mu bice bisigaye by’ Akarere ka Huye, mu turere twa Gisagara, Nyanza, Ruhango, Rubavu, Nyabihu, Muhanga, uburengerazuba bw’Akarere ka Kamonyi, Intara y’Amajyaruguru dukuyemo amajyepfo y’uburasirazuba bw’Akarere ka Rulindo hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 100 na 150.

Iyi mvura kandi iri hagati ya milimetero 100 ni 150 iteganyijwe mu bice bisigaye by’Akarere ka Kamonyi hamwe n’ibice by’Umujyi wa Kigali, Amajyepfo y’uburasirazuba bw’Akarere ka Rulindo n’intara y’iburasirazuba ukuyemo agace ko hagati mu turere twa Kayonza, Gatsibo na Nyagatare ndetse n’amajyepfo y’uburasirazuba bw’Akarere ka Bugesera hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 50 na 100. Ibindi bisobanuro biri ku ikarita y’imvura iteganyijwe mu kwezi kwa Gashyantare.

Umuyaga mwinshi uteganyijwe

Ikarita igaragaza ingano y'Umuyaga
Ikarita igaragaza ingano y’Umuyaga

Nkuko bigaragara ku ikarita yerekana umuvuduko w’umuyaga uteganyijwe, mu kwezi kwa Gashyantare 2024 hateganyijwe umuyaga uringaniye ushyira umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 6 na metero 8 ku isegonda.

Uretse ibice bito by’Uturere twa Nyaruguru, Gakenke, Gicumbi, Burera, Umujyi wa Kigali, Rwamagana na Ngoma hateganyijwe umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na 6 ku isegonda.

Ubushyuhe bwo hejuru bwinshi buteganyijwe Mu kwezi kwa Gashyantare 2024, hateganyijwe ubushyuhe bwinshi buri hagati ya dogere Selisiyusi 18 na 28.

Igipimo cy’ubushyuhe kiruta icy’ahandi kizaba kiri hagati ya dogere Selisiyusi 26 na 28 giteganyijwe mu Mujyi wa Kigali, mu Turere twa Bugerera, Ngoma, Rwamagana, Kayonza, Gatsibo, Nyagatare, mu burasirazuba bw’Uturere twa Kamonyi, Ruhango, Nyanza, na Gisagara no mu majyepfo y’Akarere ka Rusizi.

Ikigero gito cy’ubushyuhe bwo hejuru kiri hagati ya dogere Selisiyusi 18 na 20 giteganyijwe mu majyaruguru y’Uturere twa Musanze na Nyabihu. Ubushyuhe buteganyijwe buri munsi y’ikigero cy’impuzandengo y’ubushyuhe bwo hejuru busanzwe bw’ukwezi kwa Gashyantare.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ESE nyamagabe izahagwa muntangiriro za gashyantare

Manishimwe Emmanuel yanditse ku itariki ya: 2-02-2024  →  Musubize

Ese ko rwamagana tutajya tuyibona iyo muvuga iteganyagihe nukubera iki?

Nsengiyaremye yanditse ku itariki ya: 31-01-2024  →  Musubize

Ese ko rwamagana tutajya tuyibona iyo muvuga iteganyagihe nukubera iki?

Nsengiyaremye yanditse ku itariki ya: 31-01-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka