Mu Bwongereza hari kubera imurikabikorwa ryiswe ‘Taste of Rwanda’

I Londres mu Bwongereza hari kubera imurikabikorwa ryitabiriwe n’ibigo bisaga 20 byo mu Rwanda byohereza ibicuruzwa bikomoka ku buhinzi bw’indabo mu mahanga.

Iri murikabikorwa ryitabiriwe n'ibigo 20 biturutse mu Rwanda
Iri murikabikorwa ryitabiriwe n’ibigo 20 biturutse mu Rwanda

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Busingye Johnston, yavuze ko iri murikabikorwa ryiswe ‘Taste of Rwanda’ rihuza abagira uruhare mu rwego rw’ubuhinzi n’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.

Amb Busingye yavuze ko iri murikabikorwa ari umusaruro wavuye mu Ihuriro ry’Ubucuruzi n’Ishoramari hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza ryabaye muri Mutarama 2024.

Ati: “Uyu munsi twubakiye ku byagezweho mu kwagura umubano mu by’ubucuruzi no kugaragaza ibyo u Rwanda rufite mu buhinzi bw’indabo”.

Amb Busingye yavuze ko iri murikabikorwa ari umusaruro wavuye mu Ihuriro ry'Ubucuruzi n'Ishoramari hagati y'u Rwanda n'u Bwongereza
Amb Busingye yavuze ko iri murikabikorwa ari umusaruro wavuye mu Ihuriro ry’Ubucuruzi n’Ishoramari hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza

Abashoye imari mu buhinzi bw’indabo mu Rwanda bemeza ko kuva u Bwongereza bwavanaho imisoro ku ndabo zituruka mu bihugu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, ikigero cy’izo boherezagayo cyazamutse cyane bituma iryo soko rifata umwanya wa kabiri nyuma y’u Buholandi.

Muri Mata uyu mwaka ni bwo Leta y’u Bwongereza yafashe icyemezo cyo kuvanaho imisoro ku ndabo zoherezwa muri icyo gihugu ziturutse mu bihugu birimo n’u Rwanda.

Kuva icyo gihe, u Rwanda rwatangiye kohereza indabo ku bwinshi ku isoko ryo muri icyo gihugu ndetse ziri mu zikunzwe.

iri murikabikorwa ryiswe ‘Taste of Rwanda' rihuza abagira uruhare mu rwego rw'ubuhinzi n'ubucuruzi hagati y'ibihugu byombi
iri murikabikorwa ryiswe ‘Taste of Rwanda’ rihuza abagira uruhare mu rwego rw’ubuhinzi n’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi

Mbere y’uko umusoro wa 8% ku ndabo uvanwaho, imibare itangwa n’u Bwongereza yerekana ko mu 2023, agaciro k’indabo u Rwanda rwoherejeyo zari zifite agaciro ka £727,000, Uganda yohereje iza miliyoni £1,1, Tanzania ni £839,000 mu gihe Ethiopia yo yohereje izifite agaciro ka £12.6m.

Iyo misoro yakuweho mu gihe cy’imyaka ibiri guhera ku wa 11 Mata 2024 kugeza ku wa 30 Kamena 2026.

Ni imurikabikorwa ryitabiriwe n'ibigo bitandukanye bigera kuri 20 byaturutse mu Rwanda
Ni imurikabikorwa ryitabiriwe n’ibigo bitandukanye bigera kuri 20 byaturutse mu Rwanda

Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2022-2023, u Rwanda rwohereje mu Bwongereza, u Buholandi, Koreya y’Epfo no ku yandi masoko mpuzamahanga indabo zifite agaciro ka miliyoni 4.5 z’amadolari. 66% by’izo ndabo zoherejwe mu Buholandi mu gihe 32% zagiye mu Bwongereza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka