Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yatangije Inama ya Kigali Economic Forum

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, kuri uyu wa mbere tariki 27 Ugushyingo yatangije ihuriro ry’ubukungu ryitwa “Kigali Economic Forum” rihurije hamwe impuguke muri politiki, mu bukungu hagamijwe kurebera hamwe amahirwe y’iterambere umugabane wa Afurika ufite.

Iri huriro riteguwe bwa mbere mu Rwanda rizamara iminsi ibiri ku bufatanye na Guverinoma y’u ifatanyije n’itsinda ry’impuguke mu bukungu zo mu Bufaransa.

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente agendeye ku nsangamatsiko y’iri huriro, igaruka ku mahirwe y’umugabane wa Afurika mu bihe bikomeye, yavuze ko iyi nama ibaye mu gihe isi yugarijwe n’ibibazo byinshi byagize ingaruka ku bukungu bw’isi harimo n’icyorezo cya COVID19.

Minisitiri Dr Ngirente, yagaragaje ko izi ngaruka zatumye umusaruro mbumbe w’ibihugu ugabanuka, ibibazo by’inzara, imihindagurike y’ibihe ndetse n’umuvuduko w’ubukungu ukagenda buhoro mu bihugu byinshi harimo n’umugane wa Afurika by’umwihariko.

Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente yatangije ihuriro ryiga ku bukungu rya Kigali
Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yatangije ihuriro ryiga ku bukungu rya Kigali

Iyi nama ibaye bwa mbere ni igikorwa kidasanzwe kigamije guhuriza hamwe benshi mu bayobozi batandukanye mu bihugu bifite ubukungu bukomeye ku mugabane, politiki ndetse n’inzego zitandukanye ku nsanganyamatsiko igira iti: “Mu bihe by’amakuba, ni ayahe mahirwe ya Afurika?”

Minisitiri w’Intebe yagaragaje ko n’ubwo bimeze bityo ariko umugabane wa Afurika ufite ahantu henshi hari amahirwe y’iterambere mu bihe biri imbere, ashimangira ko igikenewe ari ugushyiraho uburyo bukwiriye bwo kuyabyaza umusaruro.

Abategura iyi nama bagaragaza ko Afurika kugeza ubu ifatwa nk’umugabane uzahura n’ibibazo bikomeye mu myaka iri imbere ugereranyije n’ibindi bice by’isi.

Urubyiruko rugize umubare munini w’abaturage bawo, umuvuduko mu ikoranabuhanga rya digitale hamwe n’ibikorwa bigamije guhuriza hamwe imbaraga binyuze mu miryango y’uturere ni bimwe mu bisabwa kwitabwaho niba umugabane wa Afurika ukeneye kuba mu mwanya ukwiye.

Aha niho Minisitiri Dr Ngirente, yagaragaje ko kuba umugabane wa Afurika ifite amaboko y’urubyiruko rungana na 77% ari amahirwe akomeye ndetse agaragaza ko hakenewe guhyirwaho uburyo byshyigikira uru rubyiruko, harimo kubaha uburezi bufite ireme rizabafasha kwisanga bahanganira ku isoko ry’umurimo no gutanga umusaruro mu buryo bushimishije.

Ihuriro ryiga ku bukungu rya Kigali rigamije kugaragaza impinduka nini mu ruhare rwa Afurika n’umwanya wayo mu bukungu bw’isi. Abitabiriye iri huriro bazatanga ibisubizo bishya ku gushyigikira urubyiruko, uburezi, uruhare rw’umugore, imiyoborere mu bukungu, gureshya abifuza gushora imari no gutera inkunga umugabane wa Afurika.

Abitabiriye iri huriro bazaganira ku mahirwe y'umugabane wa Afurika
Abitabiriye iri huriro bazaganira ku mahirwe y’umugabane wa Afurika

Mu kiganiro cyagarukaga ku ruhare rw’abagore n’umutima w’iterambere mu bukungu bwa Afurika, Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette, yagaragaje ko umugore ari imbaraga z’ingenzi mu iterambere ry’ubukungu ku mugabane wa Afurika, ndetse asaba ko kugirango hagerwe kubiterambere rirambye, urufunguzo rw’ibanze ari uguha umugore umwanya mu kwifatira bimwe mu byemezo bigamije iterambere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka