Minisitiri Nduhungirehe yitabiriye inama y’Abaminisitiri b’ibihugu bihuriye muri ECCAS

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb Olivier Nduhungirehe, yitabiriye inama y’Abaminisitiri b’ibihugu bihuriye mu Muryango w’ubukungu w’ibihugu bya Afurika yo hagati, ECCAS.

Minisitiri Nduhungirehe yitabiriye inama y'Abaminisitiri b'ibihugu bihuriye muri ECCAS
Minisitiri Nduhungirehe yitabiriye inama y’Abaminisitiri b’ibihugu bihuriye muri ECCAS

Iyi nama iri kubera i Sipopo muri Guinée Équatoriale, ababyobozi bayitabiriye basuzumye ingingo zirimo ubukungu, politiki n’umutekano muri Afurika yo Hagati.

Ni inama yabanjirije iy’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma za ECCAS, iteganyijwe kuzaba tariki 18 Ukwakira 2024.

ECCAS ni umuryango ugamije guteza imbere ubufatanye mu by’ubukungu bw’ibihugu by’Afurika yo hagati. Intego zawo ni ukugera k’ubwigenge ibihugu bihuriyeho kuzamura ikigero cy’imibereho y’abaturage batuye ibihugu biwugize no guharanira ko hatabaho ihungabana ry’ubukungu binyuze mu bufatanye burimo umucyo.

Uyu Muryango w’ubukungu bw’ibihugu byo muri Afurika yo hagati wavutse mu wa 1983. ugizwe n’ibihugu 11 byo muri ako Karere harimo n’u Rwanda.

Uyu muryango washinzwe mu 1983 uhuza ibihugu byo muri Afurika yo Hagati birimo Angola, u Burundi, Cameroun, Centrafrique, Congo-Brazzaville, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Gabon, Guinée Equatoriale, Tchad, Sao Tome & Principe n’u Rwanda.

Ni inama yabanjirije iy'Abakuru b'Ibihugu na za Guverinoma za ECCAS
Ni inama yabanjirije iy’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma za ECCAS

Intego nyamukuru y’uyu muryango ni uguhuza ubufatanye bw’ibi bihugu hagamijwe guteza imbere Afurika mu bijyanye n’ubukungu binyuze mu kongera ubushobozi bw’inganda no guteza imbere ubuhinzi.

Mu bindi bigenga uyu muryango harimo kubyaza umusaruro umutungo kamere, kongera ingufu, ubucuruzi, guteza imbere uburezi, ingendo, itumanaho, siyansi, ikoranabuhanga n’ibindi.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu byatangiranye na wo ruza kuwikuramo mu 2008, rwongera kuwusubiramo mu 2016.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka