Minisitiri Marizamunda yitabiriye inama yiga ku mahoro n’umutekano muri Afurika
Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Juvenal Marizamunda, yitabiriye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro ibiganiro by’amahoro n’umutekano muri Afurika (African Peace and Security Dialogue) byateguwe n’Umuryango washinzwe na Thabo Mbeki wabaye Perezida wa Afurika y’Epfo.

Iyi nama y’iminsi itatu yatangiye kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Ukwakira 2024, Minisitiri Marizamunda yayitabiriye ari kumwe na Brig Gen Ronald Rwivanga, Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda (RDF). Iyi nama iri kubera muri Afurika y’Epfo ikazasozwa ku ya 7 Ukwakira.
Ni inama yitabiriwe n’abanyacyubahiro bo ku rwego rwo hejuru ku mugabane wa Afurika barimo Thabo Mbeki, wanashinze umuryango utegura iyi nama, Visi Perezida wa guverinoma y’inzibacyuho ya Sudani y’Epfo, Abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga ba Zimbabwe na Tanzaniya na Minisitiri w’Ingabo muri Liberiya n’abandi batandukanye.
Ikigamijwe muri iyi nama ngarukamwaka ku mahoro n’umutekano muri Afurika ni ugutanga urubuga ku bayobozi mu rwego rwa Politiki n’ubukungu muri Afurika, intiti, n’abari mu myanya ifata ibyemezo mu kuganira ku bibazo by’amahoro n’umutekano byugarije uyu mugabane, gusangira ibikorwa byiza byagezweho, no gushaka ibisubizo mu buryo bufatika.
Iyi nama n’ibiganiro biberamo byose bigamije kurushaho gusobanukirwa no kuzamur ibiganiro mpaka ku bisubizo byavana umugabane w’Afurika ku bibazo by’amahoro n’umutekano biwugarije.

Umugabane wa Afurika wahuye n’ibibazo n’amakimbirane bitandukanye, umutekano muke, byagiye bigira ingaruka ku iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza. Ibibazo bituruka ku makimbirane yo mu gihugu imbere, ibikorwa by’iterabwoba, ibyaha bihererekanywa n’udutsiko, ndetse n’ibibazo bituruka hanze.
Umuryango wa Thabo Mbeki, mu gutegura iyi nama, ugaragaza ko hakenewe byihutirwa ibiganiro bihamye ndetse n’ubufatanye mu gukemura ibibazo bibangamiye amahoro n’umutekano ku mugabane wa Afurika.
Ni muri urwo rwego, Thabo Mbeki Foundation itegura iyi nama ngarukamwaka ikaberamo ibiganiro ku mahoro n’umutekano muri Afurika bigamije gutanga ibitekerezo by’ingenzi ku bisubizo bifatika byaganisha uyu mugabane ku mahoro n’umutekano birambye.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Iteka abantu dushaka AMAHORO,ahubwo intambara zikiyongera.Byageze naho bashyiraho UN ngo barebe ko amahoro yaza biranga.United Nations ijyaho muli 1945,intego yayo yali "kuzana amahoro ku isi".Byarayinaniye.IBIBAZO isi ifite,bizakemurwa gusa n’Ubwami bw’imana,bisobanura ubutegetsi bw’Imana.Nkuko dusoma muli Daniel 2,umurongo wa 44,ku munsi w’imperuka imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu ku isi yose,ishyireho ubwami bwayo,bisobanura ubutegetsi bwayo.Nkuko bible ivuga,buzayoborwa na Yezu.Niwo muti wonyine w’ibibazo isi ifite,harimo indwara n’urupfu nkuko Ibyahishuwe 21,umurongo wa 4 havuga.Niyo mpamvu Yesu yasabye abakristu nyakuli gusenga buri munsi basaba Imana ngo itebutse ubwo bwami bwayo.Buli hafi kuza.