Minisitiri Marizamunda yitabiriye inama yiga ku mahoro n’umutekano

Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Juvenal Marizamunda n’itsinda ayoboye, bari i Bruxelles mu Bubiligi, aho bitabiriye Inama y’Ihuriro ritegurwa n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yiga ku mahoro n’umutekano, Schuman Defence and Security Forum.

Ihuriro rya Schuman Defence and Security Forum rigamije kwiga ku bufatanye bwa Gisirikare n’Umutekano, rikaberamo ibiganiro byo ku rwego rwo hejuru ku ku bibazo bibangamiye umutekano birimo ndetse n’uburyo byakemuka binyuze mu bufatanye.

Iyi nama ikaba iteranye ku nshuro yayo ya kabiri, aho iya mbere yabaye muri Werurwe 2023, icyo gihe u Rwanda ruhagararirwa na Maj Gen Murasira Albert, wari minisitiri w’Ingabo ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe imikoranire Mpuzamahanga mu Ngabo z’u Rwanda, Brig Gen Patrick Karuretwa.

Minisiteri y’Ingabo y’u Rwanda, yatangaje ko, Minisitiri Marizamunda muri iyi nama yaherekejwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Igor Ceasar n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe imikoranire Mpuzamahanga mu Ngabo z’u Rwanda, Brig Gen Patrick Karuretwa.

Iyi nama y’uyu mwaka ikaba igomba kuganirwamo no kungurana ibitekerezo ku bibazo by’umutekano mu ikoranabuhanga, bitewe no kuba ari ikibazo kibangamiye isi, uburyo bwo kwihagararaho n’ubushobozi bw’ibisirikare by’Ibihugu ndetse no kurwanya iterabwoba.

Iyi nama y’ihuriro ritegurwa n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, iraganirwamo kandi bibazo bikomeye birimo intambara yo muri Ukraine ndetse n’iyo muri Gaza, aho zikomeje guhitana buri munsi umubare w’abatari bake.

Ubwo inama nk’iyi iheruka kuba umwaka ushize, u Rwanda rwashimiwe uruhare rukomeye rugira mu kwimakaza umutekano ku mugabane wa Afurika.

Ni mukiganiro cyatanzwe n’Umuyobozi ushinzwe Ubutwererane muri EU Josep Borrell, cyagarukaga ku bufatanye bwa EU n’amahanga, by’umwihariko ku bikorwa uwo muryango ufatanyamo nibihugu byo ku mugabane wa Afurika n’ahandi ku isi mu birebana n’umutekano n’Igisirikare.

U Rwanda rukaba rwarashimiwe uruhare rukomeye rugira mu guhashya iterabwoba muri Mozambique ndetse no kuba rufite Ingabo n’abapolisi mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye mu bihugu birimo Repubulika ya Santarafurika, na Sudani y’Epfo n’ahandi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka