MINECOFIN irasaba kongererwa miliyari 219.1 Frw ku ngengo y’Imari ya 2020/2021

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), yasabye Inteko gutora Ingengo y’Imari ivuguruye ya 2020-2021, hakiyongeraho nibura amafaranga y’u Rwanda miliyari 219.1 ku yari yaremejwe muri Kamena 2020 yanganaga na miliyari 3,245.7 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Minisitiri Dr Uzziel Ndagijimana
Minisitiri Dr Uzziel Ndagijimana

Hifashishijwe ikoranabuhanga, Minisitiri Dr. Uzziel Ndagijimana yagiranye ikiganiro n’Inteko Ishinga Amategeko ku wa kane tariki 11 Gashyantare 2021, avuga ko ingengo y’imari igomba kwiyongera bitewe n’ingaruka z’icyorezo Covid-19, zatumye habaho impinduka mu bikorwa byari byateganyijwe.

MINECOFIN ivuga ko mu gihe Inteko yakwemeza ko Ingengo y’Imari yiyongera, izava kuri miliyari 3,245.7 yari yemejwe mbere yaho ikazagera kuri miliyari 3,464.8Frw.

Dr Ndagijimana yavuze ko Ingengo y’Imari niyiyongera bizaba ngombwa kongera urugero rw’imisoro yakwa, ku buryo amafaranga ava imbere mu gihugu aziyongera kuva kuri miliyari 1,605.7 kugera kuri miliyari 1,784.7Frw.

Yavuze ko amafaranga aturuka ku nkunga z’amahanga aziyongeraho miliyari 99.7, aho azava kuri miliyari 492.5 akagera kuri miliyari 592.2Frw.

Minisitiri Dr Ndagijimana yavuze ko Ingengo y’Imari isanzwe iziyongera ikava kuri miliyari 1,583 kugera kuri miliyari 1,595.4Frw.

Yongeyeho ko bizatuma amafaranga agenerwa imishinga yiyongera kuva kuri miliyari 1,298.5 akagera kuri miliyari 1,336.1Frw.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi avuga ko amafaranga agenerwa ishoramari rya Leta na yo aziyongeraho miliyari 165.2, ave kuri miliyari 306.5 agere kuri miliyari 471.7Frw.

Ku rundi ruhande, Abadepite bagaragaje ko hari inzego zongerewe ingengo y’imari kurusha izindi, nyamara atari zo zifite inshingano zikomeye cyangwa zihariye kurusha izindi.

Batanze urugero rw’Ikigo gishinzwe guteza imbere inganda mu bijyanye n’ubushakashatsi (NIRDA), ngo cyongerewe Ingengo y’Imari ku rugero rwa 90%, ariko inzego ziteza imbere ubuzima, uburezi n’ubuhinzi zikaba zarongereweho make make.

Mbere yo gutora iyi ngengo y’Imari ivuruye mu Nteko rusange, Abadepite bazabanza gusuzumira uyu mushinga muri Komisiyo ishinzwe Ubukungu n’Ingengo y’Imari.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka