Menya impinduka zabaye mu itegeko rigenga igabana ry’umutungo ku bashyingiranywe igihe batandukanye

Abadepite batoye itegeko rigenga abantu n’umuryango riteganya ko mu gihe abantu bagiye gushyingiranwa bashobora kwishyiriraho uburyo bwo gucunga umutungo w’urugo rwabo aho kugendera ku buryo bwari busanzweho.

Hatowe itegeko rigenga igabana ry'umutungo ku bashyingiranywe igihe batandukanye
Hatowe itegeko rigenga igabana ry’umutungo ku bashyingiranywe igihe batandukanye

Uburyo bwo gucunga umutungo bwari busanzweho ni butatu burimo ivangamutungo risesuye, ivangamutungo muhahano n’ivanguramutungo risesuye.

Itegeko Abadepite batoye tariki 29 Gicurasi 2024, ririmo ingingo ya 166 iteganya ko abashyingiranwa bashobora guhitamo uburyo bw’imicungire y’umutungo bushya bushingiye ku masezerano yateguwe n’abashaka gushyingiranwa.

Iyi ngingo ifite agace kagira kati “Abagiye gushyingiranwa bashobora guhitamo uburyo bw’imicungire y’umutungo bushingiye ku masezerano ategurwa na bo ubwabo iyo itanyuranyije n’amategeko ndemyagihugu n’imyifatire mbonezabupfura y’Abanyarwanda.”

Ku ngingo ya 156 y’iri tegeko ivuga ko iyo habayeho iseswa ry’ivangamutungo rusange biturutse kuri gatanya, abashyingiranywe bagiye gutandukana bataramarana imyaka itanu babana, umucamanza ashobora gutegeka ko batagabana imitungo n’imyenda baringanije.

Bisabwe n’umwe mu bashyingiranywe bataramara imyaka itanu babana, mu gihe cy’urubanza rw’ubutane urukiko rushobora gutegeka ko abashyingiranywe batagabana imitungo n’imyenda ku buryo bungana rumaze gusuzuma impamvu usaba ashingiraho, buri wese agahabwa ibihwanye n’uruhare rwe ku mitungo.

Igika cyaryo cya mbere kigira kiti “Iyo ivangamutungo rusange riseshwe ku mpamvu z’ubutane cyangwa guhindura uburyo bw’imicungire y’umutungo, abari barashyingiranywe bagabana imitungo n’imyenda ku buryo bungana cyangwa ku bundi buryo bumvikanyeho.”

Ni mu gihe igika cya gatandatu muri iyi ngingo havuga ko Urukiko rushobora gutegeka ko agaciro k’ibyangijwe n’umwe mu bashyingiranywe ndetse n’imyenda yafashe mbere cyangwa nyuma y’ishyingirwa akaba atarayigaragarije uwo bashyingiranywe bibarirwa mu mugabane we.

Ku basezeranye kuvanga umutungo w’umuhahano ho mu gihe cy’urubanza urukiko rushobora gutegeka ko agaciro k’ibyangijwe n’umwe mu bashyingiranywe ndetse n’imyenda yafashe nyuma y’ishyingirwa akaba atarayigaragarije uwo bashyingiranywe bibarirwa mu mugabane we.

Iri itegeko riteganya ko umwe mu bashakanye ashobora kujya gusaba ubutane kubera impamvu zirimo ubusambanyi, guhamwa n’icyaha gisebeje, kwanga gutanga ibitunga urugo, ihohoterwa ku mubiri, ku mitekerereze, ihohoterwa rishengura umutima, irishingiye ku mutungo cyangwa imyitwarire ibangamiye bikabije urega, umwana bahuriyeho bombi, umwana w’urega cyangwa w’uregwa n’izindi.

Binateganyijwe ko iyo kubana bitagishobotse kubera indi mpamvu itakwihanganirwa n’umwe mu bashyingiranywe bashobora gutandukana.

Mu byatumye iri tegeko rivugururwa harimo no kuba gatanya zariyongeye cyane mu myaka itanu ishize, kuko nko mu 2018 imiryango yemerewe gatanya binyuze mu nkiko yari 1311.

Mu 2019, imiryango 8941 yemerewe n’inkiko gutandukana nk’uko byatangajwe muri raporo y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR) mu gihe mu 2020 inkiko zakiriye ibirego 3213.

Raporo y’Ibikorwa by’Ubucamanza ya 2021/2022, igaragaza ko ikibazo cyari cyiganje kuruta ibindi mu manza mbonezamubano ari ugutandukana burundu kw’abashakanye. Muri uwo mwaka abatandukanye bageraga ku 3322.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nonese abo itegekoryavuguruwe ryarenganije ntibahabwa uburenganzira bakajurira maze hakagaruzwa imitungo yabo koko?

MUGABO Giaume yanditse ku itariki ya: 2-06-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka