Menya impamvu umunsi mpuzamahanga w’umugore wizihizwa tariki 08 Werurwe

Tariki 08 Werurwe mu Rwanda no ku isi hose hizihijwe umunsi mpuzamahanga w’umugore ku nshuro ya 110, hazirikanwa insanganyamatsiko igira iti "Abagore mu buyobozi: Kugera kuri ejo hazaza hazira ubusumbane mu isi yugarijwe na Covid-19".

New York 1915, abagore bari mu rugendo rwo guharanira uburenganzira bwabo
New York 1915, abagore bari mu rugendo rwo guharanira uburenganzira bwabo

Uyu munsi watangiye ari nk’ihuriro ry’abakozi, aho mu 1908 abagore 15.000 bakoze urugendo mu mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe za America rugamije gusaba amasaha make y’akazi, umushahara mwiza n’uburenganzira bwo gutora nk’uko urubuga www.bbc.com ryabyanditse.

Ishyaka rya Gisosiyalisiti ryo muri Amerika ryatangaje umunsi wa mbere w’umugore mu gihugu, mu 1909. Igitekerezo cyo kugira uyu munsi mpuzamahanga cyatanzwe mu 1910 n’umugore witwa Clara Zektin mu nama yabereye i Copenhagen muri Denmark, yitabiriwe n’abagore 100 baturutse mu bihugu 17, bashyigikira bose igitekerezo cye.

Uyu munsi waje kwamamara igihe Loni yatangiye kuwizihiza mu 1975, iwemeza ku mugaragaro mu 1977 nk’umunsi ugamije gukangurira abantu kumenya ibibazo by’umugore. Insanganyamatsiko ya mbere ya Loni yashyizweho mu 1996 yagiraga iti "Kwishimira ibyahise, Gutegura ejo hazaza".

Ibihugu bya mbere byizihije uyu munsi mu 1911 harimo, Austria, Denmark, Germany na Switzerland, isabukuru y’imyaka ijana yizihijwe muri 2011.

Mu Burusiya ntabwo uyu munsi wahise wizihizwa kugeza mu gihe cy’intambara yo 1917 aho abagore bakoze imyigaragambyo basaba "Umugati n’amahoro", nyuma y’iminsi ine y’imyigaragambyo Umwami amaze kwegura, Guverinoma y’agateganyo yahaye abagore uburenganzira bwo gutora.

Iyo myigaragambyo y’abagore yatangiye tariki ya 23 Gashyantare kuri kalendari ya Julian yakoreshwaga mu Burusiya, itariki ihinduka 08 Werurwe kuri kalendari ya Gregory (Gregorian calendar).

Muri iki gihe umunsi mpuzamahanga w’umugore wizihizwa mu rwego rwo kwishimira intambwe abagore bamaze gutera muri politiki n’ubukungu, mu myaka yashize uyu munsi wizihizwaga mu ngendo n’ imyigaragambyo bigamije kugaragaza ikibazo cy’ubusumbane.

Clara Zektin
Clara Zektin

Nk’uko tubisanga ku rubuga www.internationalwomensday.com amabara yifashishwa mu kwizihiza uyu munsi harimo ‘move’ isobanura ubutabera n’agaciro, icyatsi kibisi gisobanura icyizere n’umweru usobanura ubuziranenge.

Ayo mabara atavugwaho rumwe yashyizweho mu 1908 n’ ihuriro rya politiki n’imibereho myiza y’abagore (WSPU) ryo mu Bwongereza.

Twifurije abari n’abategarugori umunsi mwiza mpuzamahanga w’umugore 2021, mu Rwanda hazirikanwa insanganyamatsiko igira ati "Munyarwandakazi, ba ku ruhembe mu isi yugarijwe na Covid-19".

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

mfite inzozi zo kuzaharanira uburenganzira b’agore n’ubwo nyir’umwana

niyigaba shyaka justin yanditse ku itariki ya: 28-02-2023  →  Musubize

nanjye ndabashyigikiye peee

niyigaba shyaka justin yanditse ku itariki ya: 28-02-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka