Kuki Abarundi bari kuva mu ’Busitani bwa Edeni’?

Abenshi basaba ubwenegihugu bw’u Rwanda ni Abarundi, nk’uko imibare mishya ya Leta ibigaragaza.

Kugeza umwaka ushize, Abarundi hafi 20,000 bari bamaze kwimukira mu bihugu by’Abarabu, bahisemo kwihanganira imirimo ikomeye n’imibereho igoye mu mahanga aho gukomeza kuguma mu gihugu cyabo.

Muri iki gihe kandi, umubare w’impunzi uragenda wiyongera: hagati ya 2024 n’umwaka ushize, umubare w’impunzi z’Abarundi wiyongereyeho 1,721, bituma zigerarira ku zisaga 52,000—zikaba zingana n’arenga 38 ku ijana by’impunzi zose ziri mu Rwanda.

Mu gihugu perezida akunze kugereranya n’“ijuru ryo muri Bibiliya”, Aburundi ibihumbi byinshi baragenda bucece bashaka amahirwe ahandi.

Perezida Évariste Ndayishimiye akunze kuvuga ko u Burundi ari “Ubusitani bwa Edeni”, akoresha imvugo ishingiye ku myemerere agamije kugaragaza ubwiza bwabwo karemano, ubutaka burumbuka n’ubukungu butarabyazwa umusaruro.

Ariko iyi mvugo y’icyizere ikunze kunyuranya cyane n’ukuri kugaragara mu buzima bwa buri munsi, aho ubukene, ubushomeri n’amahirwe make bituma abaturage benshi bafata icyemezo cyo kwimuka—by’umwihariko bajya mu majyaruguru mu Rwanda cyangwa mu bihugu byo mu Kigobe cy’Abarabu.

Mu gihe amagambo ya Leta agaragaza ko igihugu gifite byose kandi kigana ku iterambere, Abarundi benshi baragenda batindahara. Uku kugenda guhoraho kw’abakozi, abahanga n’imiryango kugaragaza umujinya n’agahinda bigenda byiyongera, bikaba biteye ikibazo ku itandukaniro riri hagati y’imvugo ya politiki n’ubuzima nyabwo abaturage babayeho.

Icyizere cya Perezida gihura n’ukuri

Perezida Ndayishimiye yatangiye kumenyekanisha u Burundi nk’“Ubusitani bwa Edeni” mu ruhame bwa mbere mu ijambo yavuze muri Gashyantare 2024, asobanura igihugu nk’ahantu “kitagize icyo kibura,” yifashishije amagambo akomoka muri Bibiliya agaragaza ubutungane buhebuje.

Yongeye gusubiramo iyo mvugo mu gihe cyo kwiyamamaza mu matora aheruka ayigira ikimenyetso cy’ahazaza h’igihugu n’ubushobozi bwacyo bwo kwihagararaho.

Hari n’igihe perezida yavuze ko “n’Abanyamerika banywa amazi aturuka mu Burundi,” agamije kugaragaza umutungo kamere w’igihugu, cyane cyane ibiyaga n’inzuzi.

Icyakora, ayo magambo yakunze kunengwa n’abaturage n’impuguke, benshi bakayabona nk’atandukanye n’ingorane abaturage bahura na zo buri munsi.

U Burundi buracyari mu bihugu bikennye cyane ku isi, aho impuzandengo y’amafaranga umuntu yinjiza ku mwaka iteganyijwe ni hafi Amadolari 300.

Ubukene, inzara, izamuka ry’ibiciro n’ubushomeri biracyari hose. Ndetse na Ndayarishimiye ubwe yemeye mu ijambo yavugiye Umuryango w’Abibumbye mu 2021 ko ubukene ari “umwanzi umwe rukumbi” u Burundi busigaranye nyuma y’imyaka y’intambara.

Abanenga Leta bavuga ko inkuru ya “Edeni” ikoreshwa cyane nk’ubutumwa bwa politiki—bugamije gukomeza ishema ry’igihugu no guhisha ibibazo by’imiyoborere birimo ruswa, intege nke z’inzego n’ubukungu budatera imbere.

Kwimukira mu bihugu byo mu Kigobe cy’Abarabu

Umubare w’Abarundi bajya gushaka akazi mu bihugu by’Abarabu uragenda wiyongera, bashukishwa imishahara iri hejuru cyane ugereranyije n’iyo babona iwabo. Imirimo yo mu bwubatsi, mu kazi ko mu ngo no mu kwakira abashyitsi irakunzwe cyane n’urubyiruko rufite amahirwe make mu gihugu.

Nk’uko imibare ya Leta ibigaragaza, kugeza ku wa 30 Ukuboza 2025, Abarundi 18,791 bari bamaze kwimukira mu bihugu by’Abarabu.

Mu ijambo yavugiye mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena ku wa 13 Mutarama 2026, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Edouard Bizimana, yavuze ko Leta itabuza abaturage kujya gushaka akazi mu mahanga.

Yagize ati: “Nta muntu ubuzwa kujya gushaka amafaranga aho ashaka,” yongeraho ko icyo Leta ishaka ari ukumenya aho abimukira bajya kugira ngo babafashe igihe bagize ibibazo.

Abimukira basabwa gutanga amakuru ku babashakira akazi, aho bagiye n’amasezerano y’akazi. Iyi gahunda yashyizweho bitewe n’impungenge z’iyongera ry’ihohoterwa, icuruzwa ry’abantu, kutishyurwa n’ihohoterwa rikorerwa abakozi.

Bizimana yemeye ko hari ikibazo cy’ibigo 34 bishakira abantu akazi bikora mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bikunze kubura iyo abimukira bagize ibibazo.

By’umwihariko, uku kugenda si ukw’abakozi badafite ubumenyi gusa. Abaganga, abarimu n’abandi bakozi ba Leta na bo baragenda, bigatuma impungenge z’ihungabana ry’ubumenyi (brain drain) ziyongera kandi bigaca intege serivisi za Leta zari zisanzwe zigoye.

Kwerekeza mu majyaruguru y’u Rwanda

Hafi y’u Burundi, u Rwanda rwabaye indi ntego y’ingenzi ku Barundi bashaka ituze n’amahirwe. Imibare ya Leta y’u Rwanda yo mu 2025 igaragaza ko abantu bavukiye mu Burundi ari bo benshi bahawe ubwenegihugu bushya.

Kugeza ku wa 30 Ugushyingo, nibura abantu 27 mu bantu 101 bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda bari baravukiye mu Burundi, bingana n’ikirenga kimwe cya kane cy’ababyemerewe bose.

Mu mwaka wose, u Burundi bwaje imbere ya Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Abarundi benshi babona ubwenegihugu bw’u Rwanda binyuze mu mibanire y’imiryango, gutura igihe kirekire cyangwa gushora imari. Iyi myitwarire iratangaje cyane urebye umubano wa politiki utari mwiza hagati ya Kigali na Bujumbura.

Perezida Ndayishimiye yakunze gushinja u Rwanda kwivanga no gutegura ibitero—ibirego u Rwanda rwahakanye kenshi.

Nubwo umubano wa dipolomasi utameze neza, ituze ry’ubukungu bw’u Rwanda, politiki yorohereza abashoramari n’imikoranire ikomeye mu karere bituma ruba igihugu gikurura benshi.

Amateka ahuriweho, isano z’amoko n’imiryango ihuza imipaka nabyo bituma Aburundi benshi babona byoroshye gutangirira ubuzima bushya mu Rwanda.

Guhunga “ijuru” kugira ngo ubeho

Uku kugenda kwiyongera kw’Aburundi kugaragaza ishusho itangaje: igihugu gifite umutungo kamere mwinshi ariko kigahungabanywa n’ibibazo bya politiki n’imiterere y’ubukungu.

Ubukene bwinshi, ubushomeri bw’urubyiruko, ikibazo cy’ibiribwa n’amahirwe make yo kuzamuka mu bukungu bikomeje gusunika abaturage gusohoka mu gihugu.

Ibibazo bya politiki, birimo ibirego byo gukandamizwa, ivangura no kubura inshingano mu ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD, nabyo bikomeza guca intege abaturage.

Nubwo Leta ivuga ko kwimuka ari amahitamo ya buri muntu ku giti cye, umubare munini w’abagenda ugaragaza ibibazo byimbitse mu miyoborere.

Gahunda zo kwiyandikisha zishobora kugabanya ingaruka mu mahanga, ariko ntizikemura imizi y’ibibazo bituma abantu bagenda.

Mu gihe u Burundi bwegera ibihe by’ingenzi bya politiki n’ubukungu mu 2026, imvugo y’“Ubusitani bwa Edeni” ishobora gutakaza icyizere niba itajyana n’impinduka zifatika.

Kugeza ubu, urugendo rukomeza rwerekeza mu majyaruguru—haba mu masoko y’akazi yo mu Kigobe cy’Abarabu cyangwa mu gushaka ubwenegihugu bw’u Rwanda—rutanga inkuru isobanutse kurusha amagambo ya Leta. Abarundi ntibahunga ijuru; barashaka kubaho, icyubahiro n’amahirwe hanze y’imipaka yabo.

Ibitekerezo   ( 1 )

Urwanda n’uburundi bifite byinshi bihuriraho Harimo umuco gusa ntacyo urwanda rurusha UBurundi kuko ibibazo bafite birasa haba ubushomeri,inzara ubusumbane .abaza gutura no gusaba ubwenegihugu nkeka arabamikoro make

Kinyoni yanditse ku itariki ya: 15-01-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka