Kirehe: Abana barenga 600 batewe inda, abagabo babihaniwe ntibarenga 100

Ubuyobozi bw’akarere ka Kirehe buravuga ko muri aka karere habarurwa abana b’abakobwa barenga 600 babyaye batarageza imyaka 18 y’amavuko, nyamara ababateye inda babihaniwe bakaba batarenga abantu 100.

Abana bemereye ubuyobozi n'ababyeyi kwirinda icyatuma batwara inda imburagihe
Abana bemereye ubuyobozi n’ababyeyi kwirinda icyatuma batwara inda imburagihe

Ubuyobozi buvuga ko ikibazo gikomeye ari icy’abana bahishira ababateye inda, bigatuma kubakurikirana bogora.

Ubwo hizihizwaga umunsi w’umwana w’umunya Afurika ku cyumweru tariki ya 16 kamena 2019, umuyobozi w’akarere ka Kirehe Muzungu Gerard yavuze ko muri aka karere hagaragara imibare myinshi y’abana babyaye imburagihe.

Uyu muyobozi kandi avuga ikibazo gihangayikishije ari uko abagize uruhare mu gutera inda abo bana badakurikiranwa uko bikwiye, kubera ko abana babahishira ntibabavuge.

Umuyobozi w'akarere ka Kirehe Muzungu Gerard, avuga ko abana bagihishira ababahohoteye
Umuyobozi w’akarere ka Kirehe Muzungu Gerard, avuga ko abana bagihishira ababahohoteye

Agira ati “Ikibazo gihari kinakomeye cyane, ni uko abana batagaragaza ababateye inda. Iyo duhuye nabo akenshi usanga banga kubavuga, ariko ugasanga si ukutamenya uwayimuteye ahubwo ni ukwanga kumuvuga kuko aba azi ingaruka zishobora kumugeraho zirimo no gufungwa burundu”.

ubuyobozi buvuga ko hari gahunda yo gukurikirana buri mugabo wese wateye umwana inda akabihanirwa, bikazakorwa higishwa abana bagatinyuka kuvuga abo bagabo babahohoteye bagafatwa bagahanwa.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, ikunze kugaragaza ko abenshi mu bana bahishira ababahohoteye ari uko baba barabijeje kujya babafasha, nyamara ugasanga ibyo babafashisha ari ntacyo bibamarira mu mibereho mibi baba barashyizwemo n’uko kubyara bakiri bato.

Nsengumuremyi Omar Tony, umuyobozi w’ umuryango Children’s Voice Today (CVT), umwe mu miryango yita ku burenganzira bw’abana, avuga ko iki kibazo gikunze kugaragara, ariko ko abana baba bakeneye umwanya uhagije wo kuganirizwa kugira ngo bakunde bavuge ababahohoteye.

Nsengumuremyi Omar Tony avuga ko kuganira n'umwana kenshi aribyo bituma yirekura akakubwira ibibazo afite
Nsengumuremyi Omar Tony avuga ko kuganira n’umwana kenshi aribyo bituma yirekura akakubwira ibibazo afite

Agira ati “ Kuba hafi y’abana umunsi ku munsi nibyo twiyemeje nka CVT. Usanga abana bahisha ihohoterwa ribakorerwa, ariko iyo umwegereye umwana agenda arushaho kukwiyumvamo, n’ibimubabaje cyangwa ibimubuza uburenganzira bwe akabasha kubikubwira mu buryo bworoshye”.

Muvunyi Frank, umukozi w’umuryango nyarwanda uharanira uburenganzira bwa muntu n’iterambere (AJEPRODO Jijukirwa), we asanga ikibazo gikwiye no kureberwa mu myumvire y’ababyeyi ku burere baha abana babo.

Muvunyi avuga ko hari ababyeyi bacyumva ko uko barezwe ari ko barera abana babo, nyamara byagakwiye gutandukana.

Ati “Mu myubakire abantu bavuye muri nyakatsi, ariko mu mirerere nyakatsi iracyarimo. Umuntu arashaka kurera umwana uko yarezwe na sekuru, azi ko umwana abwirwa n’inkoni gusa. Rero tubanza kubaganiriza, tukabereka ko umwana ari umuntu ukeneye gusobanurirwa icyo agiye gukora, akabanza kuganirizwa, ko atari inkoni zibumvisha”.

Agendeye ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka wa 2019, umwana uhagarariye abandi mu karere ka Kirehe agira ati “Turi abana bafite icyerekezo cyiza, twanze gutwita kw’abangavu. Turabizeza ko tutazatatira iki gihango, tubijeje ko tuzakomeza kugendera mu murongo mwiza”.

Imibare iheruka igaragaza ko ku rwego rw’igihugu abana babyaye imburagihe barenga ibihumbi 17.

Abana mu dukino tubakangurira kwirinda inda zitateguwe
Abana mu dukino tubakangurira kwirinda inda zitateguwe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka