Kamonyi: Umuhanda Gihara-Nkoto wahagaritse ubuhahirane

Abaturage batuye mu kagari ka Kabagesera ho mu murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi baravuga ko hatarakorwa umuhanda wa Kaburimbo Gihara-Nkoto bari basanganywe imihanda y’igitaka ibafasha guhahirana byoroshye, none aho baherewe iyo kaburimbo indi mihanda ntikiri nyabagendwa ndetse n’imirima yabo itwarwa n’amazi, imyaka ikarengerwa.

Aba baturage barasaba inzego z’ubuyobozi muri aka karere kubafasha gutunganya iyo mihanda yabafashaga guhahirana ndetse no kugeza imyaka yabo ku isoko, kuko bamaze igihe bambuka banyuze mu bishihe kuko ntahandi ho kunyura bafite bitewe n’uko aho basanzwe banyura hangijwe n’amazi menshi aturuka mu muhanda urimo gukorwa wa Gihara-Nkoto.

Bakomeza bavuga ko mbere uyu muhanda ukiri muzima imirimo yabo ya buri munsi y’ubwikorezi yakorwaga nta nkomyi ndetse na moto zajyaga zijyana abana ku ishuri zikaba zarakoraga zisanzuye, ariko ubu ntibigishoboka kuko icyari umuhanda cyahindutse umukokwe, abawukoreshaga bakaba banyura mu bihuru.

Abaturage bavuga ko kugeza ubu batari bumva impamvu bayoborwaho amazi ubuyobozi ntibugire icyo bukora kandi ari ibintu bigaragarira buri wese.

NDAHAYO Yohani utuye mu mu dugudu wa Bwirabo aganira na Kigali Today avuga ko kuba aya mazi yarayobowe hano ari ikibazo gikomeye cyane.

Ati: “Mbere uyu muhanda wacu utarayoborwamo amazi wari nyabagendwa ari abana bajya kuvoma baragendaga, ari amagare n’amatungo byose byaragenda none umuhanda waracitse ntawe ukigenda. Uyu muhanda watuteje igihombo”.

Uyu muturage yongeraho ko abayobozi bose babizi ariko nta kintu babikoraho, bakaba basaba ko uyu muhanda watunganywa byaba na ngombwa bagashyiraho amaboko yabo kuko ubu nta muntu ukihanyura no guhaha bikaba bitaboroheye.

Ibi kandi abihurizaho na Turahimana uvuga ko ubuhahirane ari ikibazo kuko gusohoka muri uyu mudugudu ujya ahandi bitaboroheye kuko nta kinyabiziga cyabasha kuhanyura ndetse n’abanyamaguru nta muntu basha kuhambuka bisaba gushaka izindi nzira banyura kugirango bagere ku muhanda mukuru.

Ati: “Ubuhahirane buragoranye, kwinjira muri uyu mudugudu no kuwusohokamo ntabwo byemera, nta moto nta n’igare ryanyuramo kuko bisaba kuryikorera ukaricisha hariya mu ishyamba kandi n’abanyamaguru hariya ntibahasimbuka kuko habaye harehare cyane bisaba guca ahandi. Turasaba ubuvugizi ko wenda twakorerwa ikiraro tukajya twambukiraho kuko akarere katwemereye kuhadukorera ariko amaso yaheze mu kirere”.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr Sylvere NAHAYO avuga ko icyo kibazo cy’amazi yayobowe aho hantu umuhanda ugacika cyizwi kandi harimo kurebwa ibyakorwa mu buryo bwihuse.

Ati: “Icyo duteganya hariya ni ukuhashyira uburyo bwo kwifashisha kugirango bambuke kuko turimo gukora umuhanda haruguru, byatumye rero amazi yiyongera ni na yo mpamvu habayemo imbogamizi ku buryo abantu batabasha kuhanyura, mu buryo bworoshye ariko turashaka kuhakora dushyizeho ibiti mu buryo bushoboka abantu babashe kwambuka hanyuma dushake uburyo burambye ariko gushyiraho ibiti byo turabikora mu buryo bwihuse kugirango abantu babone aho baba banyura”.

Usibye kwangiza umuhanda nyabagendwa muri uyu mudugudu wa Bwirabo, aya mazi aturuka mu muhanda uri gukorwa, yanatwaye imirima n’imyaka by’abaturage mu gishanga cya Bigirwa giherereye muri uyu mudugudu.

Kuri iki kibazo, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi avuga ko Atari abizi ko hari abaturage bafite icyo kibazo, agakomeza abasaba ko abafite ibyo bibazo babigaragaza kugira ngo ubuyobozi burebe icyo bwakora kandi yizeza ko bagiye kubikurikirana.

Ati: “Abaturage ubundi iyo bagize ikibazo inzego z’ubuyobozi zakabaye zibikurikirana kuva ku mudugudu kugeza ku karere bikagaragara hanyuma bigashakirwa igisubizo.

“Aho twagiye tubona abaturage bagiye baganirizwa hanyuma ikibazo bagafatanya kugikemura n’ubuyobozi ndetse na Rwiyemezamirimo. Aho rero ntabwo twamenye ko hari harabaye icyo kibazo ariko niba bihari ni babigaragaze nta kibazo turebe icyo gukora kuko ntitwari tuziko hari imyaka yangiritse ariko tugiye kubikurikirana.”

Muri aka karere hari gahunda yo gutunganya imihanda cyane cyane ihuza uduce dutandukanye.

Aha twavuga nk’imishinga imishinga 2 ibangikanye y’ikorwa ry’imihanda harimo uwa Rugobagoba – Mukunguri watangiye gukorwa muri uku kwezi ndetse n’Uyu muhanda wa Gihara – Nkoto.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka