Kaminuza ya RICA yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali yiyemeza guhangana n’abagoreka amateka

Kaminuza yigisha ubuhinzi bubungabunga ubutaka RICA kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Gicurasi 2026 basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali.

Abayobozi b’iyi Kaminuza hamwe n’abanyeshuri basobanuriwe amateka n’uburyo Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa n’ubuyobozi bubi bukanabishishikariza abaturage.

Bahati Queen, umwe mu banyeshuri avuga ko byamuhaye isomo ry’uko Jenoside yateguwe kubera urwango rwabibwe mu Banyarwanda.

Ati “ Niyemeje ko nk’urubyiruko tuzubakira ku bumwe nkirinda ikintu cyose cyaducamo ibice kuko twese turi umuntu umwe sinkwiye kubiba urwango muri bagenzi banjye”.

Rugwiro Johnson nawe avuga ko yigiyemo byinshi birimo kumenya amateka y’igihugu cye.

Ati “Bansobanuriye imbaraga zakoreshejwe mu guhagarika Jenoside binsigira imbaraga zo guharanira kubaka igihu cyanjye kandi ko twe abato ari twe dufite umukoro wo gusigasira amahoro dufite y’iki gihugu cyacu”.

Umuyobozi w’Agateganyo muri RICA Dr Olusegun Adedayo Yerokun yabwiye abitabiriye iki gikorwa ko ari igihe cyo guhurira hamwe bakunamira abazize Jenoside, bagafata mu mugongo abarokotse, ndetse bagaterana imbaraga mu gikorwa cyo kwibuka, bimakaza ubumwe n’ubwiyunge.

Ati “ Ntitwakwifuza kongera kubona Jenoside ukundi. Ntitwakwifuza kongera kubona amahano nk’ayabayeho mu gihugu cyacu. Ni n’igihe cyo kwibuka ko muri iyi si dutuyemo uyu munsi, dukwiriye gufatanya n’abantu bose tukamagana ibikorwa by’ivanguramoko rikabije n’ibiganisha kuri Jenoside”.

Dr Olusegun yavuze ko abishwe bahowe uko baremwe ubwoko cyangwa inkomoko aho bari hose, bifatanyije na bo.

Ati “ Kimwe mu ndangagaciro z’ingenzi za RICA ni ubumwe bw’umuryango. Ubumwe bw’umuryango busobanuye kubana hamwe, kugira icyerekezo kimwe no kuba abantu bamwe”. Ni yo mpamvu ntekereza ko atari impanuka kuba RICA yarahisemo iyo ndangagaciro yo kuba umuryango umuryango umwe.

Ati “ Njye ku giti cyanjye ndabyishimira cyane kuko ku banyeshuri bacu bibabera urumuri rubayobora kuko ari mwe b’ejo hazaza, ndetse no muri ibi bihe. Abazadufasha gukomeza urugendo ni mwe. Bityo rero mukomeze mubumbatire bumwe”.

Yashimiye Senateri Bideri John Bonds wasangije amateka urubyiruko rwiga muri iyi Kaminuza, ndetse anashimira umwe mu barokotse watanze ubuhamya bw’inzira y’umusaraba yanyuzemo mu gihe cya Jenoside.

Ati “ Bityo rero, ndashishikariza buri wese ko tuva hano twiyemeje ko tugiye gukomeza urugendo rw’ubu buzima turi umuryango umwe.Dukomeze guterana imbaraga no gufashanya. Kandi kubera urumurirw’ikizere rucanye n’inyigisho twakuye muri iki gikorwa, ndasaba buri wese gukomeza gukongeza urwo rumuri aho azajya hose”.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka