Iran yafunguye imfungwa zisaga 700 yishimira intsinzi mu gikombe cy’Isi

Mu rwego rwo kwishimira intsinzi y’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru mu mikino y’igikombe cy’Isi irimo kubera mu gihugu cya Qatar, ikipe ya IRAN yatsinze ibitego bibiri ku busa bwa Pays de Galles (2-0).

Ikipe y'igihugu ya Iran
Ikipe y’igihugu ya Iran

Nyuma y’iyo nsinzi, ubuyobozi bukuru bw’igihugu bwatangaje ko bufunguye imfungwa 709, harimo na bamwe mu bafunzwe ubwo bari mu myigaragambyo yabaye ku itariki 16 Nzeri 2022.

Icyo cyemezo cya Leta ya Iran cyo gufungura imfungwa zisaga 700 cyatangajwe kuri uyu wa mbere tariki 28 Ugushyingo 2022.

Nyuma yo gutsindwa n’Ikipe y’igihugu y’Ubwongereza, ibitego bitandatu kuri bibiri (6-2), Ikipe y’igihugu ya Iran, ku wa Gatanu w’icyumweru gishize yatsinze ikipe y’igihugu ya Pays de Galles (2-0), ubu ikaba igomba gukina n’ikipe y’igihugu ya Leta zunze Ubumwe za Amerika, kuri uyu wa Kabiri saa tatu z’ijoro.

Nk’uko byatangajwe na ‘Mizan Online agency’ y’urwego rw’ubutabera, “Hakurikijwe icyemezo kidasanzwe cy’umuyobozi w’urwego rw’ubutabera, cyaje nyuma y’instinzi y’Ikipe y’igihugu itsinze Ikipe ya Pays de Galles, imfungwa 709 zafunguwe muri Gereza zitandukanye mu gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka