Inzego zose zirasabwa guhangana n’akato gahabwa abafite ubumuga bwo mu mutwe

Abafite ubumuga bwo mu mutwe bagaragaza ko n’ubwo hashyizweho politike ibarengera ariko hagikenewe ko inzego zose zihagurukira kuyishyira mu bikorwa kuko kugeza uyu munsi hari ubwo usanga abafite ubu bumuga bahabwa akato muri sosiyete.

Ibi ni ibyagaragajwe mu kiganiro Umuryango ukurikirana abantu bafite uburwayi bwo mu mutwe NOUSPR Ubumuntu, wagiranye nábanyamakuru kugira ngo bagaragaze ibibazo Bihari bishingiye ku kato ndetse no kwiga ingamba zafatwa ngo bikemuke.

Abafite ubumuga bwo mu mutwe bibumbiye mu matsinda arenga 22 akorera mu turere tumwe na tumwe tw’igihugu bahuriza ku kato bahabwa aho bavuga ko ibibazo by’ingutu bagihanganye nabyo birimo, kuba hari abafite ubumuga bagifungiranwa munzu, abadafite ababitaho cyangwa imiryango yabo yarabatereranye, abana batazi base kuko ba nyina bafashwe bagize kirize, abambuwe amasambu níbindi.

Jean Bosco Maniriho, ufite abana babiri n’umugore akora akazi ko gucuruza inkweto mu mujyi wa Musanze aziranguye mu mujyi wa Kigali. Aha arasobanura uko byamugendekeye. ”Njye nagize ubu burwayi ngize imyaka cumi n’munani, bwandindije mu masomo yanjye ariko nyuma nabashije kurangiza kwiga segonderi mu icungamutungo.

Uburero ahanini akato nahawe gashingiye ku kuba narabujijwe gusezerana númugore wanjye mu rusengero kuko batekereza ko ntari muzima ubu twabanye tudasezeranye kandi nari umukirisitu. Cyakora nyuma twabashije gusezerana mu mategeko ariko urumva ko narahemukiwe, inkumi nashimaga bacaga ku ruhande bati azagutwika cyangwa agukubite nijoro ibisazi bye nibiza”.

Maniriho avuga ko ibindi bibazo abisangiye nábandi birimo ingaruka zo kuba muri sosiyete itabishimiye cyangwa ngo ibakire uko bari kandi nyamara buri wese ari umukandida kuri iyi ndwara.

Bimwe mu bindi bibazo byagaragajwe ni ukuba sosiyete itarumva ko kuba umuntu afata imiti I Ndera bidasobanuye ubusazi kuko hari aho usanga bamwe bahabwa akazi batsinze ibizamini neza, ariko bamara kukinjiramo bamenya ko uwo muntu anywa imiti bagahita bamwirukana.

Umutesi Rose uyobora umuryango wa NOUSPR Ubumuntu, akoresheje urugero avuga ko hari abantu bagihabwa akato, :”Hari umukobwa uherutse kwitura hasi kubera igicuri amaranye igihe. Twaje kujyayo dusanga iwabo bamukingiranye mu inzu dusanga yatangiye kumererwa nabi cyane. Aha niho mpera nsaba inzego zíbanze kujya zikurikirana abaturage niba umuryango wagize integer nke ariko na bo babaze bati kanaka arihe”.

Rose avuga ko hari n’umusore uherutse guhohoterwa. Ati:”Twamenye inkuru y’umusore ufite imyaka cumi nítandatu mu karere ka Bugesera wafashwe ku ngufu n’indaya y’umugore, tujya kurega umusore bamutangiza imiti kugira ngo ataba yaramwanduje indwara zirimo virus yewe nyuma aza no kwandura imitezi.

Ariko igitangaje nuko bari bamutereranye bamwita umusazi kandi nyamara azi kwivugira, ni umunyeshuri wiga, yadusobanuriye uko byagenze dusangamo akarengane nuko tubijyana mu butabera nubwo wabonaga ko urubanza trukurikiranwa batamenyesha amakuru abahagarariye uwo musore”.

Akomeza avuga ko bitagakwiye kugenda gutyo ahubwo baba bakwiye kumenyesha inzego zibishinzwe zose zigakorana hagatangwa ubutabera.

Umwunganizi mu mategeko wari muri ibi biganiro, Me Uwieyimana Venuste, uhagarariye itsinda ry’abanyamategeko 30 bahuguwe ku burenganzira bw’abantu bafite ubumuga asobanura icyo bafasha abafite ubumuga mu bijyanye no guhabwa ubutabera.

Ati:” Ihohoterwa ryose rikorerwa abafite ubumuga uko byavuzwe hariyo haba iryo mungo, irishingiye ku gitsina n’akato bahabwa, icyo twe dukora ni ubuvugizi ndetse tugasaba amakuru ku nzego bireba zirimo NUDOR na NOUSPR ‘ n’abandi bireba bitewe n’ubumuga.

Iryo tsinda ryacu ryahuguwe twafashe ingamba zo kujya duhanahana amakuru igihe hateguwe igikorwa cyo guhuriza hamwe abafite ibyo bibazo bityo tubashe kubisesengura hagambiriwe kumenya ibyo tujyana mu nkiko, ibyakorerwa ubuvugizi cyangwa nibyakemukira aho ngaho”.

Venuste yongeraho ko hari ibibazo byinshi n’ubwo hatazwi imibare ariko hari ibirego batangiye gukurikirana biri muri RIB kandi ko iyi ari intangiriro kuko ibizakorwa nyuma y’ubwo bufatanye ari byinshi kugeza ibyo bibazo bikemutse.
Avuga ko kandi hari amasezerano yasinywe hagati y’urugaga rw’Abavoka na NUDOR kugira ngo abantu bose bafite ubumuga bajye babasha gufashwa bahabwe ubutabera mu gihe gikwiye.

Umutesi Rose, avuga ko bafite abantu bagera kuri cumi na batandatu (16) kuri ubu bavanywe mu mirimo kubera icyo kibazo.

Yongeraho ko nk’abafite ubumuga bwo mu mutwe bari gutegura inzego zirimo MIFOTRA, MINIJUST, MINALOC mu rwego rwo kwerekana akato gahabwa abafite ubumuga kugira ngo bishakirwe umuti hubahirizwa Politike y’abafite ubumuga yashyizweho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka