Ingo zibarirwa mu bihumbi 100 zigiye guhabwa ibikoresho byo guteka bitangiza ibidukikije

Guverinoma y’u Rwanda igiye kugeza ku ngo zibarirwa mu bihumbi 100 ibikoresho byo guteka bitangiza ibidukikije, mu gihe izindi zibarirwa mu bihumbi 200 zizagezwaho amashanyarazi, mu rwego rwo gukomeza guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Godefrey Kabera, kuri wa 13 Mata, yabwiye Abadepite ko ibi bizagerwaho hifashishijwe inguzanyo u Rwanda rwahawe na Banki ya Aziya ishinzwe gutera inkunga ishoramari rigamije ibikorwaremezo (AIIB), ingana na miliyari 14.8 z’Amayeni y’Ubuyapani, ni ukuvuga asaga miliyari 135 z’amafaranga y’u Rwanda.

Kabera yasobanuye ko iyi nguzanyo igamije kongera uburyo bwo kubona ingufu, by’umwihariko mu bice by’icyaro, ndetse no guteza imbere uburyo bwo guteka butangiza ibidukikije.

Yagize ati “Ibi bizibanda cyane ku ngo no ku bikorwa by’iterambere, by’umwihariko mu bice by’icyaro, ahakigaragara cyane icyuho cy’amashanyarazi.”

Yongeyeho ko nubwo mu myaka 10 ishize igipimo cy’abagerwaho n’amashanyarazi cyazamutse, hakiri imbogamizi zirimo ubushobozi buke bw’imari, intera iri hagati y’imiyoboro n’abayikeneye, ndetse no kutabona uburyo bwo guteka butangiza ibidukikije.

Uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa mu byiciro bitatu by’ingenzi birimo kongera no kunoza imiyoboro y’amashanyarazi, kongera umubare w’abafatabuguzi haba abafatirwa ku muyoboro rusange n’abifashisha uburyo budafatiye ku muyoboro (off-grid), ndetse no guteza imbere uburyo bwo guteka butangiza ibidukikije.

Biteganyijwe ko uzafasha kugeza amashanyarazi ku ngo ibihumbi 200, ugafasha abacuruzi n’inganda 850 kubona umuriro, ndetse ukanaha amashanyarazi abagera ku bihumbi 50 bifashisha uburyo budafatiye ku muyoboro. Hari kandi gahunda yo gufasha ingo ibihumbi 100 kubona ibikoresho byo guteka bitangiza ibidukikije.\

Uyu mushinga uzanageza amashanyarazi ku mashuri n’amavuriro 310, ndetse unashyire amatara ku mihanda ireshya na kilometero 200 mu mijyi yunganira Umujyi wa Kigali.

Mu biganiro byabaye, Abadepite bagaragaje inyota yo kumenya uko iyi nguzanyo izafasha igihugu kugera ku ntego kihaye mu ikwirakwizwa ry’amashanyarazi.

Depite Murora yagaragaje ko mu ngendo bagiye bakora mu turere, babwiwe ko igihugu giteganya kugera nibura ku kigero cya 90% by’abagerwaho n’amashanyarazi muri uyu mwaka w’ingengo y’imari, abaza niba iyi nguzanyo izafasha kurenga icyo gipimo cyangwa kugera ku 100%.

Ati “Uturere twatubwiye ko tuzagera kuri 90% uyu mwaka. Ese iyi nguzanyo izadufasha kugera kuri 100%, cyangwa izadufasha gukomeza uwo mujyo?”

Minisitiri Kabera yavuze ko iyi nguzanyo iri mu zari zarateganyijwe mu bikorwa by’ingengo y’imari y’uyu mwaka, bityo ikaba ijyanye n’imihigo igihugu cyihaye, by’umwihariko mu kongera amashanyarazi mu baturage.

Mu gihe Depite Kanyange yabajije igihe Abanyarwanda bazashobora gutekera kuri gaz batanyuze ku miyoboro isanzwe, Minisitiri Kabera yasubije ko hari umushinga wa gaz metane uri gutunganywa uzifashishwa mu guteka no mu nganda, ukaba uteganyijwe kuzarangira mu 2028.

Imibare itangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iby’Ingufu (REG) igaragaza ko u Rwanda rwasoje umwaka wa 2025 abaturage bagerwaho n’amashanyarazi babarirwa ku gipimo cya 85.4%, aho 60.1% bari ari bo bari bari ku muyoboro mu gari naho 25.3% bakifashisha uburyo bw’amashanyarazi adafitiye ku muyoboro (off grid, cyane cyane akomoka ku mirasire y’izuba).

Biteganyijwe ko iyi nguzanyo izishyurwa mu gihe cy’imyaka 29, ikazatangira kubarwa nyuma y’imyaka itanu.

Ibitekerezo   ( 1 )

Hello
Nishimiye kubana na kigalitoday,ibitekerezo bizajya bibageraho.
Murakoze.

Tchongo yanditse ku itariki ya: 14-04-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka