Inama y’Abaminisitiri yashimye itangizwa rya eKash, uburyo bushya bwo kwishyurana hagati y’ibigo by’imari
Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 24 Nyakanga 2026, iyobowe na Perezida Paul Kagame, yishimiye itangizwa rya eKash, uburyo buhuriweho bwo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga, bugamije koroshya ihererekanya ry’amafaranga hagati y’ibigo by’imari bikorera mu Rwanda.
eKash ifasha guhererekanya amafaranga ako kanya hagati y’amabanki, ibigo bitanga serivisi z’imari hakoreshejwe ikoranabuhanga (fintechs), ibigo by’imari iciriritse n’ibindi bigo by’imari, mu buryo bwihuse, bwizewe kandi buhendutse.
Guhera ku wa 17 Nyakanga 2026, amabanki n’abatanga serivisi zo kohereza amafaranga hakoreshejwe telefoni batangiye gukoresha eKash mu kohererezanya amafaranga hagati y’abakiliya.
Ikiguzi cyo kohereza amafaranga binyuze kuri ubu buryo ntikirenga Frw 20 ku ihererekanya ry’amafaranga atarenga miliyoni 10 Frw kuri buri gikorwa.
Guverinoma yashishikarije abaturage gukoresha eKash, igaragaza ko izafasha kwagura ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu kwishyurana no koroshya ihererekanya ry’amafaranga hagati y’abakoresha serivisi z’imari mu Rwanda
MENYA UMWANDITSI
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|