Imyanya 4 kuri Green Party na PS Imberakuri mu nteko ishinga amategeko

Amashyaka Green Party na PS Imberakuri yatsindiye imyanya ibiri kuri buri shyaka mu nteko inshinga amategeko y’u Rwanda, mu gihe FPR-Inkotanyi yakomeje kwerekana ubudahangarwa yegukana imyanya 40.

Abadepite bashya bategerejwe mu nteko izamara imyaka itanu
Abadepite bashya bategerejwe mu nteko izamara imyaka itanu

FPR yaje ku isonga n’amajwi 74% akibarurwa, mu gihe yakurikiwe na PSD yabonye amajwi 9% ahwanye n’imyanya 5, PL igira amajwi 7% ahwanye n’imyanya 4.

Green Party na PS Imberakuri yo yabonye amajwi ahwanye na 5% kuri buri shyaka, biyaha amahirwe yo kwegukana imyanya ibiri kuri buri shyaka.

Abakandida bigenga bose nta n’umwe wabashije gukomeza nkuko byanagaragaraga mu majwi y’agateganyo yashyizwe ahagaragara.

Bivuze ko FPR hamwe n’amashyaka yayiyometseho byegukanye imyanya 40 muri 53 yahatanirwaga.

Amajwi yabaruwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 4 Nzeri 2018, aracyari ay’agateganyo kuko hagitegerejwe amajwi azava mu y’inzego zihagarariye abagore.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka