Imbuto Hub si inkuta, ni urugo- Madamu Jeannette Kagame
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko Imbuto Hub atari inyubako isanzwe, ahubwo ari urugo rugamije gufasha urubyiruko kubona ubumenyi, ubujyanama, indangagaciro n’urubuga rubafasha guhanga udushya no kwiteza imbere.
Yabivuze kuri uyu wa 24 Nyakanga 2026, ubwo yafunguraga ku mugaragaro Imbuto Hub yubatswe mu Karere ka Bugesera ku bufatanye bw’Akarere ka Bugesera n’Umuryango Imbuto Foundation.
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko iki gikorwa remezo, kimaze amezi atatu gitangiye gutanga serivisi, cyatekerejwe hagamijwe gusubiza bimwe mu bibazo urubyiruko n’imiryango bahura na byo.
Yagize ati "Twabonye ko urubyiruko rukeneye ubumenyi, ariko rukanakenera ubujyanama n’indangagaciro, ndetse n’urubuga rwo guhanga udushya. Twabonye ko umuryango ukeneye amakuru n’ibiganiro biwuhuza kugira ngo urere neza."
Yakomeje agira ati "Imbuto Hub rero si inkuta, ni urugo. Ni urugo ruhuza izo serivisi zose, rugaherekeza umuntu mu byiciro byose by’ubuzima bwe, kuva mu bwana, mu busore n’ubukumi bwe kugeza abaye umubyeyi na we urera."
Yasobanuye ko bahisemo gutangiriza uyu mushinga mu Karere ka Bugesera kuko ari kamwe mu turere tugaragaza isura y’u Rwanda rushya, haba mu iterambere ry’ibikorwa remezo no mu cyizere abaturage bafite cy’ejo hazaza.
Ati "Ariko inzozi zacu ni uko umunsi umwe umwana wese, aho yaba avukiye hose, atazongera kumva ko amahirwe ari aya bamwe. Impano ntitoranya aho uvukira."
Madamu Jeannette Kagame yibukije urubyiruko ko rufite amahirwe menshi kurusha abarubabanjirije, ariko ko ayo mahirwe azagira umumaro ari uko ruyakoresheje neza.
Yavuze ko bifuza ko Imbuto Hub izabera urubyiruko ahantu ho kungukira ubumenyi, kwiga imyuga, guhabwa ubujyanama no kwigishwa gufata ibyemezo bibafasha kugira ubuzima bwiza no kwirinda ibishobora kubangamira iterambere ryabo.
Yagize ati "Muzahabwa ubumenyi ku buzima n’imibereho myiza, kwirinda indwara no kubaho ubuzima bufite intego. Muzahabwa kandi urubuga rwo kugaragaza impano n’ubushobozi mufite. Ariko ikiruta byose, twifuza ko muzava aha mwemera ko mufite ubushobozi bwo kugera ku ntego zanyu, ko mushoboye, kandi mufite uruhare rukomeye mu kubaka ejo hazaza heza."
Imbuto Hub ya Bugesera ni iya mbere muri gahunda yo kubaka ibi bigo hirya no hino mu gihugu. Kuri ubu, harimo kubakwa izindi nk’izi mu turere twa Kicukiro, Muhanga, Rwamagana na Gasabo, mu rwego rwo kurushaho gufasha urubyiruko kubona serivisi zirufasha kwiteza imbere no kubaka ubushobozi bwarwo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|