Imbuto Foundation yahagurukiye ikibazo cy’inda ziterwa abangavu

Umushinga Imbuto Foundation uvuga ko ugiye gufatanya n’Akarere ka Nyagatare mu kurandura ikibazo cy’inda z’imburagihe ziterwa abangavu.

Imbuto Foundation ije gufatanya n'Akarere ka Nyagatare gukemura ikibazo cy'abangavu baterwa inda z'imburagihe
Imbuto Foundation ije gufatanya n’Akarere ka Nyagatare gukemura ikibazo cy’abangavu baterwa inda z’imburagihe

Eric Kayiranga, umukozi wa Imbuto Foundation, mu mushinga wita ku buzima bw’imyororokere, yabitangaje kuwa kane tariki 23 Mutarama, ubwo Imbuto Foundation yatangizaga mu Karere ka Nyagatare umushinga ugamije gusobanurira urubyiruko ubuzima bw’imyororokere kugira ngo babashe kwirinda inda zitateguwe.

Eric Kayiranga avuga ko ibikorwa byabo bireba urubyiruko ruri hagati y’imyaka 10 na 24.

Mu gushyira mu bikorwa uyu mushinga, bakazafatanya n’ibigo by’amashuri, ibigo nderabuzima n’amavuriro y’ibanze urubyiruko ruhabwa amakuru ku buzima bw’imyororokere.

Ati “Ntituje kurandura ikibazo, ahubwo tuzanye umusanzu wacu mu kukirandura. Tuzafatanya n’amashuri, ibigo nderabuzima n’amavuriro y’ibanze, gahunda dufite ni ugutanga amakuru ku buzima bw’imyororokere.

Uretse amahuriro y’abiga n’abatiga, tuzajya dutanga amakuru binyuze mu biganiro n’imikino itandukanye. Bazajya babona ibiganiro ndetse na serivisi zijyane n’ubuzima bwabo”.

Africa African, umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Rwempasha, avuga ko ikibazo cy’abangavu baterwa inda gihangayikishije kuko ari ukwangiza abakagiriye igihugu akamaro.

Avuga ko kugira ngo iki kibazo kirangire inzego zose zafatanya buri wese agafata umwana wese nk’uwe, bityo ugaragaye ko agiye gutana agakeburwa.

Agira ati “Umuntu mukuru aho ari hose yabona umwana uteshutse akamugarura, buri wese agafata umwana wese nk’uwe nk’uw’igihugu kandi na none abakuru bashuka abana bakumva ko bahemukira igihugu”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Murekatete Julliet, ashimira Imbuto Foundation kuri uyu mushinga, kuko ushobora kugabanya ikibazo cy’abana baterwa inda.

Murekatete Julliet avuga ko bagiye kwigisha ababyeyi gutinyuka kubwiza abana ukuri ku mihindagurikire y'ubuzima bwabo
Murekatete Julliet avuga ko bagiye kwigisha ababyeyi gutinyuka kubwiza abana ukuri ku mihindagurikire y’ubuzima bwabo

Avuga ko akenshi abana baterwa inda kubera kutamenya ubuzima bw’imyororokere yabo.

Avuga kandi ko hari n’ababyeyi batinya kuganira n’abana babo ku mihindagurikire y’umubiri wabo.

Avuga ko bagiye kwigisha abana n’ababyeyi kugira ngo bose babone ubumenyi, bafatanye mu kurandura ikibazo cy’abangavu baterwa inda z’imburagihe.

Ati “Ubumenyi ababyeyi bafite usanga ari buke, tuzakomeza kubinyuza mu nteko z’abaturage kuko hari ababyeyi badakozwa ibyo kuganira n’abana babo kuri iyo ngingo, tukaba tugiye kwigisha impande zombi bose basobanukirwe”.

Kuva mu mwaka wa 2016 kugera 2019, mu Karere ka Nyagatare abana ibihumbi icyenda ni bo bamaze guterwa inda z’imburagihe.

Umwaka wa 2019 wonyine abana 1,814 ni bo babaruwe batewe inda. Umushinga Imbuto Foundation ugamije guha ubumenyi urubyiruko ku buzima bw’imyororokere kugira ngo inda ziterwa abangavu zigabanuke, uzamara imyaka itatu.

Uretse akarere ka Nyagatare ukaba uzanakorera mu ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka