Igiciro cy’urugendo ku batega imodoka rusange kirazamurwa guhera ku wa Gatandatu

Guverimoma y’u Rwanda yatangaje ko kuva ku wa Gatandatu tariki 16 Werurwe 2024, igiciro cy’urugendo kizazamurwa kuri buri mugenzi ujya mu Ntara cyangwa mu Mujyi wa Kigali, nyuma yo gukuraho nkunganire yari yarashyizweho muri 2020.

Abagenzi bategujwe izamuka ry'ibiciro by'ingendo
Abagenzi bategujwe izamuka ry’ibiciro by’ingendo

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Jimmy Gasore, yatangaje ko nkunganire yahabwaga buri mugenzi ubu igiye gushyirwa mu iringaniza ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bihora bihindagurika.

Dr Gasore yari aherutse kuvuga ko amafaranga yishyurirwaga abagenzi yateranyijwe, akaba ageze kuri Miliyari hafi 90 kuva iyi gahunda ya nkunganire yashyirwaho muri 2020.

Dr Gasore yatanze ingero z’uburyo ibiciro byahindutse, agira ati "Kuva Downtown (mu Mujyi rwagati) werekeza i Remera hagendwa n’amafaranga 307(ubusanzwe yari 220Frw), kuva i Nyabugogo ujya i Gakenke ni 1,780Frw (ubusanzwe yari 1,250Frw)."

Minisitiri w'Ibikorwa Remezo, Dr Jimmy Gasore
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Jimmy Gasore

Dr Gasore avuga ko urugendo rwo kuva i Nyabugogo kugera i Bishenyi bya Runda muri Kamonyi rwari rusanzwe ari amafaranga y’u Rwanda 272 ubu rwashyizwe kuri 383, hakaba hiyongereyeho amafaranga 111.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo avuga ko kuva muri 2020 kugera ubu Leta yari ikirimo kwishyurira buri mugenzi ujya mu Ntara amafaranga 1,000Frw ahantu hagendwa na 3,000Frw we akiyishyurira 2,000Frw asigaye, ndetse ko mu Mujyi wa Kigali aho umugenzi yishyura amafaranga 200Frw, burya Leta ngo iba yamwishyuriye 100Frw.

MININFRA yari imaze igihe iteguje abantu ko izavanaho nkunganire ingana na 1/3 cy’igiciro cy’itike y’urugendo ya buri muntu ujya mu Ntara cyangwa mu Mujyi wa Kigali.

Abayobozi mu nzego zitandukanye basobanuriye abanyamakuru uko gahunda nshya yo gutwara abagenzi mu modoka rusange iteye
Abayobozi mu nzego zitandukanye basobanuriye abanyamakuru uko gahunda nshya yo gutwara abagenzi mu modoka rusange iteye

Ikiganiro n’Abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Werurwe 2024, cyitabiriwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, wasobanuye ko nubwo ikiguzi cy’urugendo kuri buri muntu cyazamuwe, hatazabaho kwitabaza ubundi buryo bw’ingendo buhenze bitewe n’uko imodoka zabonetse zihagije.

Dr Ndagijimana ati "Kubera ubuke bwa bisi abantu bararambirwaga bagashaka ubundi buryo bubahenze inshuro nyinshi kurusha igiciro cya bisi, bivuze ngo ubu uretse umuntu wabyihitiyemo, umuntu yagenda kuri iki giciro kitarimo ’nkunganire’ kigereranyije akagerera aho ajya ku gihe."

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yatangaje ko bisi 100 zari zitegerejwe ziyongera ku zindi 100 zaje mu mpera z’umwaka ushize, bikaba birimo kugenda biziba icyuho ku buryo abantu ngo batazongera guhagarara igihe kinini ku byapa no muri gare.

Abanyamakuru bahawe umwanya wo kubaza ibibazo, abayobozi babitangaho ibisobanuro
Abanyamakuru bahawe umwanya wo kubaza ibibazo, abayobozi babitangaho ibisobanuro

Reba ibindi muri iyi Video:

Amafoto & Video: Salomo George/Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mutuvugire nimishahara ya ba nyakanyizi yiyongere kuko ndabona azajya ashirira munzira urugero umuyedi ukora kabuga nyabugogo ahembwa3000

[email protected] yanditse ku itariki ya: 13-03-2024  →  Musubize

Ibi ni ibintu byumvikana,kubera ko na Essence yiyongereye.Kandi koko Leta yahaga abaturage "nkunganire" (subventions).Izamuka ry’ibiciro (Inflation) rireba ibintu byose,harimo n’ingendo (transport).Mu isi,ibibazo bigenda byiyongera,aho kugabanyuka.Amaherezo azaba ayahe?Imana yaturemye itanga igisubizo.Kuba ibintu birushaho kuba bibi,bisohoza ubuhanuzi bwa bible.Bisobanura ko imperuka yegereje.Nibwo imana izahindura ibintu byose,igashyiraho ubutegetsi bwayo buzaba buyobowe na Yezu.Nibwo ibibazo byose bizavaho,harimo indwara n’urupfu nkuko Ibyahishuwe 21,umurongo wa 4.Haguruka ushake imana cyane,we kwibera mu byisi gusa,nibwo uzarokoka kuli uwo munsi wegereje.Niko bible ivuga.

masabo yanditse ku itariki ya: 12-03-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka