Ibigo byateje igihombo Leta byagaragajwe

Urwego rw’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta (OAG), rwatangarije Inteko Ishinga Amategeko (Imitwe yombi), ko hari inzego zitakoresheje neza Ingengo y’Imari y’Umwaka wa 2021/2022, icyo gihe yanganaga na Miliyari 4,604Frw.

Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta, Alexis Kamuhire
Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Alexis Kamuhire

Urwego OAG ruvuga ko rwasanze muri 2021/2022 hari Miliyari 6 na miliyoni 450Frw yasohotse mu buryo butubahirije amategeko, mu gihe mu mwaka wabanje wa 2020/2021 ayasohotse muri ubwo buryo yari Miliyari 3 na miliyoni 200Frw.

Ibigo birimo RTDA, RURA, RAB, RWB na RBC biravugwaho kugirana amasezerano n’abantu, ariko hakabaho kubara inshuro ebyiri imirimo yakozwe, guhendwa bikabije ndetse no kwishyura ibikorwa bitakozwe.

Urwego rw’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta, ruvuga ko ibi bizafatwa ko ayo mafaranga yanyerejwe cyangwa habayeho isesagura rikabije ry’umutungo rusange.

Rugaragaza ko muri 2021/2022 Leta yashoye miliyari 181.2Frw muri gahunda yo kuhira imirima ku buso bungana na hegitare ibihumbi 102 kugeza mu mwaka wa 2024, buvuye kuri hegitare ibihumbi 48.5 bwari busanzwe bwuhirwa kuva muri 2017.

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Alexis Kamuhire, avuga ko raporo RAB yatanze kuri iyo gahunda ngo itizewe, kuko ubuso bwuhirwa ari hegitare ibihumbi 68.

Urwego OAG ruvuga ko rwashoboye gusura hegitare ibihumbi 18 zagenewe kuhirwa, rugasanga 71% by’ubwo butaka butuhirwa, ndetse ko hari hegitare 4,200 zanditse muri raporo nyamara zitabaho.

Urwo rwego rukomeza ruvuga ko hari na hegitare 1,907 zatunganyirijwe guhingwaho ariko, zikaba ngo zarashyizwemo inka, ndetse na hegitare 1,052 zahawe abashoramari ntizabyazwa umusaruro.

Kamuhire agira ati "RAB ikwiye gutanga ubutaka budahingwa ku bashoboye kububyaza umusaruro".

Ati "RAB ikwiye gusubiramo amasezerano yose arimo guhendesha Leta, amafaranga yaba yarishyuwe akagaruzwa, aho atarishyurwa bakabisubiramo. Twasanze hari n’ibikorwa remezo byubatswe nabi".

RAB ivugwaho kandi gutanga amafaranga ku mirimo itarakozwe, ndetse n’itajyanye n’agaciro k’ibyishyuwe (bikaba ngo ari ikosa ryo guhombya Leta kubera kwishyura ibihenze).

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) na rwo runengwa kuba rwarabanje kubika amafaranga angana na Miliyari 41 na miliyoni 100 kuri konti zarwo, nyamara ngo rwagombye kuba rwarayohereje mbere muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN).

Iyi Minisiteri ndetse n’ibigo birimo igishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA), igishinzwe Imiturire (RHA), igishinzwe Ingufu (REG), igishinzwe amazi, Isuku n’Isukura (WASAC), igishinzwe Iterambere ry’uturere (LODA), Urwego rw’Ubwiteganyirize (RSSB) n’ibindi, na byo biri mu bivugwaho ibihombo.

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta akavuga ko Amategeko amwemerera gutanga iyi raporo ku Nteko, ndetse no guha kopi abayobozi bakuru b’Igihugu barimo Perezida wa Repubulika, mu rwego rwo gukurikirana no guhana abagize uruhare mu guhombya Leta.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Huuuu Millard zingana zityo koko zinyerezwa faaaa

Muki yanditse ku itariki ya: 6-05-2023  →  Musubize

BAZABATWARA IKI SE NI UKWIKIRIGITA UGASEKA!!!!!!!111111

alias yanditse ku itariki ya: 5-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka