Huye: Ishuri rikuru PIASS ryaboneye igisubizo abanyamadini bavugwaho ubumenyi budahagije

Nyuma y’uko insengero zitubatse neza zafunzwe mu Rwanda, amadini n’amatorero bigasabwa kugira abigisha ijambo ry’Imana babyigiye, ishuri rikuru ry’abaporotesitanti, PIASS, ryatangije icyiciro cya gatatu cya Kaminuza muri tewolojiya, kizatanga igisubizo ku bigishaga ijambo ry’Imana batarabyigiye cyangwa babifiteho ubumenyi budahagije.

Abayobozi ba PIASS, abarimu n'abanyeshuri bitabiriye ibirori byo gutangiza icyiciro cya gatatu cya Kaminuza
Abayobozi ba PIASS, abarimu n’abanyeshuri bitabiriye ibirori byo gutangiza icyiciro cya gatatu cya Kaminuza

Icyo cyiciro cyatangijwe kuri uyu wa 1 Ugushyingo 2018, kikaba kizibanda ku bijyanye no kwita ku muryango no kuwuteza imbere (Masters of Theology in Community Care and Development), ndetse n’ibijyanye n’imyitwarire n’imiyoborere ikwiye ku mukirisitu (Masters of Theology in Christian Ethics and Leadership).

Nk’uko byasobanuwe n’umuyobozi mukuru w’iryo shuri wungirije ushinzwe amasomo, Rev. Prof. Viateur Ndikumana, yavuze ko izo porogaramu zombi zatangijwe hagamijwe ko habaho abize iby’iyobokamana bashobora gufasha abakirisito bajijutse.

Yagize ati “Abanyarwanda benshi ubu bari kwiga, ku buryo mu myaka itanu iri imbere 70% bazaba bararangije nibura amashuri yisumbuye, naho hagati ya 10% na 15% bazaba barize mu mashuri makuru na kaminuza. Hakenewe abayobozi b’amadini n’amatorero bize bazabasha kubasobanurira ijambo ry’Imana ku rwego rwo hejuru.”

Abaziga muri izo porogaramu kandi ngo bitezweho gufasha mu gukemura ibibazo byugarije umuryango nyarwanda harimo ikibazo cy’ubukene n’ikibazo cy’abana b’abakobwa baterwa inda bakiri abangavu.

Mu byo bitezweho gukemura harimo no gutandukana kw’abashakanye bimaze kwiyongera cyane, nyamara bibiliya ivuga ko icyo Imana yafatanije ntawe ukwiye kugitanya. Bizanakemura kandi ukwiyongera kw’ibyaha by’ubwicanyi bikorwa n’abakirisito babikorera abandi bakirisito.

Rev. Prof. Ndikumana ati “90% by’abatuye u Rwanda ni abakirisito, nyamara muri 2015 honyine urukiko rw’ikirenga rwaciye imanza z’ubwicanyi ibihumbi 28 na 245, habariyemo z’izo gufata ku ngufu.”

Akomeza agira ati “Tugeze mu gihe ubukungu bwacu bugomba gushingira ku bumenyi. Birasaba ko abantu biga, kandi neza. N’itorero rigomba kwita ku bayobozi baryo kugira ngo bagendane n’iki cyerekezo.”

Ibirori byo gutangiza masters programme muri PIASS byabimburiwe n'indirimbo zo guhimbaza Imana ndetse n'isengesho
Ibirori byo gutangiza masters programme muri PIASS byabimburiwe n’indirimbo zo guhimbaza Imana ndetse n’isengesho

Izo porogaramu ariko na none ngo ntizagenewe abayobozi b’amadini n’ab’amatorero gusa, kuko n’abakora indi mirimo y’ubuyobozi bashobora kuziga kandi zikabagirira akamaro, nk’uko bivugwa na Prof. Elisé Musemakweri, umuyobozi mukuru w’ishuri PIASS.

Agira ati “Abaziga izi porogaramu bazajya bafasha umuryango nyarwanda mu bibazo biwuhungabanya. Yego ibibazo ntibizashira kuko bimwe bivaho haza ibindi, ariko nibura bashake ingamba n’ibisubizo ku bihari, kandi cyane cyane bafashe abaturarwanda kwikura mu bukene.”

Abamaze kwiyandikisha kwiga izo porogaramu ahanini ni abapasitoro. Bavuga ko biteguye kuzarushaho gufasha abakirisito bari basanzwe babiyambaza mu bibazo bahura na byo.

Baziga Hyacinthe, umupasitoro mu itorero rya Pantekote mu Rwanda, i Kibeho, yiyemeje kuziga ibijyanye no kwita ku muryango no kuwuteza imbere. Ngo yiteguye gufasha abakirisito mu by’imyizerere ariko no mu kwiteza imbere, kuko ngo roho nzima ikwiye gutura mu mubiri muzima.

Ati “Muri iki cyiciro cya gatatu cya kaminuza, harimo amasomo y’uburyo bwo gukora imishinga, ayo gukemura amakimbirane n’aya bibiliya. Nzayifashisha kandi nzajya nanahuza ijambo ry’Imana n’ubundi bumenyi, mu kureba niba nta buyobe burimo, kuko abakirisitu bacu bafite icyo kibazo.”

Abamaze kwiyandikisha bazatangira kwiga muri uku kwezi k’Ugushyingo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 11 )

Mwaramutse,

Ko ntabonye igitekerezo cyanjye gihita byagenze bite |?

Fulgence yanditse ku itariki ya: 5-11-2018  →  Musubize

Ko meantime igitekerezo nohereje who.
Ndabanenze came.

fulgence yanditse ku itariki ya: 5-11-2018  →  Musubize

Ko meantime igitekerezo nohereje who.
Ndabanenze came.

fulgence yanditse ku itariki ya: 5-11-2018  →  Musubize

Ko meantime igitekerezo nohereje who.
Ndabanenze came.

fulgence yanditse ku itariki ya: 5-11-2018  →  Musubize

Ko meantime igitekerezo nohereje who.
Ndabanenze came.

fulgence yanditse ku itariki ya: 5-11-2018  →  Musubize

Ko meantime igitekerezo nohereje who.
Ndabanenze came.

fulgence yanditse ku itariki ya: 5-11-2018  →  Musubize

Kwiga Kaminuza,sibyo bituma abantu baba "Abakristu Nyakuri".Ahubwo usanga abantu bize cyane,aribo ba mbere mu gukora ibyo Imana itubuza.Urugero,muli Genocide yo muli 1994,Rwanda yayoborwaga n’abantu bize Kaminuza gusa(ministers and prefets).Nyamara hafi ya bose bakoze Genocide,nibura 95%.Nkuko Bible ivuga muli Ibyakozwe 4:13,Abakristu Nyakuri akenshi usanga ari "abantu batize cyane".
Na Yesu ubwe nta shuli yize (Yohana 7:15).Nyamara we n’Abigishwa be,bumviraga Imana.Kubera ko bayumviraga,yabahembye gukora IBITANGAZA:Kuzura abapfuye,gukiza abaremaye n’abahumye.Mu gihe abakuru b’Idini y’Abafarisayo bari barize cyane Theology,bose bakoraga ibyo Imana itubuza,ndetse bicisha Umwana wayo,Yesu.Imana ntiyabemeraga.N’ubu niko bimeze.Abantu bize Theology,no muli 1994 bari bahari benshi.Nyamara hafi ya bose bakoze Genocide.Hera aho nasengeraga muli Anglican Church (EAR).Mu Basenyeri 7 twali dufite,bose bali abahutu gusa,kubera "kuronda amoko".Mulibo,3 bashinjwa Genocide,umwe witwaga Musabyimana Samuel,yaguye muli Gereza ya Arusha,yishwe na Sida.Theology ntaho ihuruye no kuba Umukristu Nyakuri.Aba barimo kurata Ishuli Rikuru PIASS,nukwishakira ifaranga gusa.Siryo rizatuma Rwanda igira Abakristu Nyakuri benshi.

Mahame yanditse ku itariki ya: 2-11-2018  →  Musubize

Urakoze wowe witwa Mahame.Ndasaba abantu gusoma comment yawe kabisa.Ntaho Theology ihuriye no "kuba umukristu nyawe".Nukwishakira icyacumi gusa.Wa mugani se,ninde warushaga abakuru b’Abafarisayo kwiga Theology?Nyamara Yesu yababwiye ko "bakomoka kuli Satan",kubera ko bivangaga muli politike kandi bagakunda ibyisi,cyanecyane amafaranga(Yohana 8:44).N’amdini y’iki gihe niko ameze.

Niyongira yanditse ku itariki ya: 2-11-2018  →  Musubize

Piass congs pe uzanye igisubizo kuri benshi abatari bafite ubwo bumenyi bafatireho.

alias yanditse ku itariki ya: 2-11-2018  →  Musubize

Ndagirango nsubize Mahame ku ngingo zimwe na zimwe.

1)Theology ni Ubuhanga bwongerera Muntu kurusho kumenya ibyerekeye Imana.

Rero Uwize Theology ashobora kuba Umukiristo mwiza ndetse ndakereza ko ari bo benshi Imana Ihimbazwe.

Hari kandi n’abiga theology ntibafashe gutangira kurushaho kuba abakirisito beza.

Gusa ubukiristo ni Urugendo.
Umukiristo ashobora gukora ingendo nyinshi akora nabi ni nako byagendekeye abo bashumba wavuze nuko bo bakoze ibyaha by’indengakamere. Abo mpamya ko bize theology mu nyugu zabo zitari izo kurushaho kumenya Imana.
Uwakoze Jenoside we umenya yari kwiga Demonology kuko bakwirakwije ingengabitekerezo ya Jenoside wagereranya ninyigisho za Satani, ako kwigisha ibyo bize muri theology.
Naho amakosa yoroshye yo, Umukiristo mu rugendo rwe, ashobora kurara yakoze amakosa, ariko akabyuka yisubiyeho agakora amakosa make mu ngendo zikurikiye.

Sawuli se ntiyahindutse ari ku rugendo yerekeza i Damasi ? Uyu munsi se ntabarirwa mu ntumwa za Yesu zamamaje ubutunwa bwiza kugera kure hashoboka mu maburuwa menshi yanditse ?

Naho Yesu kuba atarize ? Ni ibisanzwe kuko Imana izi byose ( Omniscient ) ntacyo yari akeneye kwiga.
None se Imana ko ari yo Buhanga n’Ubwenge yari kwiga iki ? Yari kwigishwa na nde se ?

Naho ishuli ryo rireke ryigishe abashumba nabo n’abandi bafite inyota yo kumenya nabo bazajye kwigisha abakirisito kuko nta we utanga icyo adafite.

Nyabuneka mutambuy=tse igitekerezo cyanjye.

Ndabashimiye.

Fulgence yanditse ku itariki ya: 3-11-2018  →  Musubize

Ndasubiza Fulgence.Yesu ntabwo ariwe mana ishobora byose.Ahubwo ni "umwana w’imana".Dore ibintu byerekana ko Yesu atariwe Mana Ishobora-byose:Mu Abakolosayi 1:15,bible ivuga ko Yesu ari ikiremwa cya mbere cy’imana (the first-born of all creatures).Yesu ubwe,yivugiye ko Imana imuruta (Yohana 14:28),ndetse avuga ko Imana yacu ariyo Mana ye nkuko Yohana 17:20 havuga.Imana ntijya ipfa.Ariko Yesu yarapfuye.Ni nde wamuzuye?Ni SE witwa Yehova,ariwe "mana ishobora byose" Yonyine kandi itajya apfa.
Gusa hari igihe ijambo imana rifata indi "connotation",rishaka kuvuga "umuntu ukora ibitangaza".Urugero,kubera ko MOSE yakoze ibitanga imbere ya FARAWO,nawe Bible imwita "imana ya Farawo".Yesu nubwo nawe yitwa imana,ntabwo areshya na SE nkuko yabyivugiye muli Yohana 14:28.Ubwe yivugiye ko "abaho ku bwa SE".Bisome muli Yohana 6:57.Imana ntabwo ari ubutati nkuko benshi bavuga.Ni imwe gusa,Yesu akaba umwana wayo.Very simple to understand.

Hitimana yanditse ku itariki ya: 3-11-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka