Huye: Gusuzugura inama Njyanama bitumye Komite Nyobozi yirukanwa
Inama njyanama y’Akarere ka Huye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 31 Gicurasi 2018, yateranye inenga imikorere ya Komite nyobozi y’Akarere, iyitakariza icyizere, inafata icyemezo cyo kuyihagarika ku kazi.

Uwari Umuyobozi w’Akarere ka Huye Kayiranga Muzuka Eugene yirukananywe na Mutwarasibo Cyprien wari Umuyobozi bw’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu na Niwemugeni Christine wari ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.
Ngabitsinze Jean Chrisostome Uyobora Inama Njyanama ya Huye yatangaje ko abo bayobozi bagiye bagirwa inama kenshi kugira ngo banoze imikorere bakananirana, bikaba bibaye ngombwa ko hafatwa umwanzuro wo kubirukana.
Yagize ati" Inama twabagiriye zo kunoza imikorere no gushyira mu bikorwa imyanzuro ya njyanama ntibabikoze uko bisabwa. Ibindi ni ibigaragara muri raporo y’Umugenzuzi w’imari ya Leta birimo imishinga idindira, iyangirika n’amasezerano acungwa nabi."
yakomeje agira ati" Bose twabahaye umwanya wo kwisobanura kuri ibyo,inama njyanama ntiyanyurwa n’ibisobanuro batanze, bituma dufata umwanzuro nka Njyanama wo kubakuraho icyizere".
Abo bayobozi birukanywe ku mirimo na Njyanama bakurikira abo mu Karere ka Ruhango, Nyabihu, Rusizi, Gicumbi, Bugesera na Nyagatare.
Nyaruguru na yo ntiyatanzwe mu kwirukana abayobozi batuzuza inshingano
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe ubukungu Bisizi Antoine na we yirukanywe n’inama njyanama y’Akarere.
Impamvu yatumye uwo muyobozi yirukanwe ntitandukanye cyane n’iyo abayobozi ba Huye bazize nk’uko Mungwakuzwe Yves, Perezida w’inama Njyanama ya Nyaruguru yabitangaje.
yagize ati" Nyuma y’isuzuma ry’imishinga y’iterambere muri ako Karere byagaragaye ko imyinshi yadindiye kubera uwo muyobozi, tumusabye ibisobanuro dusanga nta murongo afitera wo kubikemura dufata umwanzuro wo kumwirukana."
Inkuru zijyanye na: abameya begura
- Icyo Kaboneka avuga ku kwegura kw’abayobozi kwiswe ’Tour du Rwanda’ (PODCAST)
- Huye: Uwamariya Veneranda yagizwe Meya w’agateganyo
- Minisitiri Kaboneka yahakanye iby’uko Abameya bashyirwaho kuri ‘TEKINIKI’
- Gicumbi: Umunyamakuru agizwe Meya w’agateganyo
- Gicumbi: Meya w’agateganyo na we yeguye atamazeho icyumweru
- Nyagatare: Komite nyobozi y’akarere na yo ireguye
- Komite nyobozi ya Bugesera yose yeguye
- Gicumbi: Umuyobozi w’Akarere n’abamwungirije begujwe
- Ruhango: Akarere kabonye abayobozi bashya
- Rwakazina Marie Chantal atorewe kuyobora Umujyi wa Kigali
- Nyabihu: Umuyobozi w’ikigo cy’ishuri atorewe kuyobora akarere
- Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi na we yeguye
- Nyabihu: Meya n’uwari umwungirije beguye
Ohereza igitekerezo
|
Imana ni nziza
NJYANAMA MWAGIZE NEZA CYANE ARIKO N’ABANTU MUZUKA YTERETSEMO BAKURIKIRANYWE RWOSE MUSENYE AKAZU:ES RUSATIRA MBYAYINGABO ATHANASE MWENE WABO,ES KINAZI UMUSAZA UDASHOBOYE RWAMUCYO PROSPER NGO KUKO BAKORANYE I KADUHA(MU BYUKURI KUBONA URIYA MUSAZA MU NSHINGANO ADASHOBOYE SI UKUMUHOHOTERA NO KWICA IGIHUGU??),ES NGOMA KABALISA ARSENE UHAGARARIYE INYUNGU ZA MUZUKA MU MUGI NK;AHO YAHEREJE,DM,DR FINANCE,JEANNE(NJYANAMA),MUHIRE PROTOGENE NAWE NI UKO YACOMETSEMO YITWAJE KO ARI ABO MURI FAMILLE YE.UBU SE KOKO BAGARUKA FABRICE AZONGERA GUKANGATA .NDABASABYE NGO MUCUKUMBURE UKURI KUJYE U KARUBANDA.
DIRECTEUR WA SANTE RUHUKAAAAAAAAAAAAA,KARI KAKUBAYEHO PE
MUTWARASIBO SE KO KAKUBAYEHO N’’AMAPARCELLA Y’’UMUCELI WARI WARIGWIJEHO,IBISHANGA UBINYAGA UBYEREKEZA KURI GALILEO WAGUHAYE 700.000FRW
UBU SE KOKO AMAGAMBO NTASHIZE IVUGA???GUSA MUZUKA WARI UZI KUBESHYA PE,TECHINIKE WARI AKAGA RWOSE PE.
YOOHH NIWEMUGENI UZIZE BAGENZI BAWE NYINE ARIKO IGENDERE WAGARAGAJE UBUPFURA NO KUDAKKUNDA UTW’ABANDI,WANDITSE IZINA RYIZA.
umuyobozi uzayobora akarere ka huye azite kumikino kuko abana bakina umupira wamaguru bo mu murenge wa ruhashya baratugurishiriza imikino kandi twatsinze.hakagenda abatanze amafaranga.
Hazakorwe ubushakashatsi bwimbitse kuri ziriya nzego z’ubuyobozi z’ibanze, inshingano zayo n’imikorere yazo ndetse n’imbogamizi zishobora gutuma abazirimo badashobora kuzuza inshingano zabo. Ikindi n’uko ba mayor badakora bonyine.hagombye no kurebwa imiterere n’imikorere ya team technique bakorana. Indwara igomba gusuzumanwa ubushishozi. Bibaye ngombwa imiterere, inshingano ya ruriya rwego igasubirwamo.
Bayobozi Musigaye,mwisubireho kabisa kuko aho dushaka kujya mutarikumwe natwe ntitwahagera,,,,,, Cyangwa muzoherezwe aho abandi boherejwe kureba World cup.
Aha ubwo babaye babahaye ho ka pause ngo bajye kwirebera World cup kabsa nubwo nyine baba bananiranye abandi bashaka kureba uwa 2019 nabo bazange gutunganya inshingano zabo,,,, Bayobozi mwisubireho kabisa kuko Dufiite intego yo kwiteza imbere
abayobozi basigaye bikosore bakorere neza abaturage bareberera
aho gukomeza kwegura babe intwari.
Jye ndamushima yakoze byinshi byiza. Ariko ndagaya ko abanyahuye ubwo bamwirukanye aribwo muboneyeho kuvuga. Burya uwakoze cyane ntabura ibyo ateshuka ho bitewe nibyo abona mukazi. Mukuze umuco wo gukosorana kugirango turusheho gukora neza. Izi comments muzishyireho bakiri kukazi kugirango barusheho gukora neza. Ari wowe uvuga icyenewabo wari guko nkibye byanze bikunze.
Muzuka nagende amahoro yarakoze ! ariko rwose hari ibikwiye gukosorwa, guteza imbere urubyiruko numurimo ukomeye ukwiye gushyirwamo ingufu, umuturage wo hasi akabona amafaranga bijyano ni imishinga ibyara inyungu,icyenewabo gicike kwisoko ryumurimo kandi rwose borohereze abantu kubaka ntanyoroshyo.
Ndizera ko mugiha agaciro.
Ahubwo se umukozi nkaMuzuka muzamukurahe yewe ubuze icyo agaya inka aravuga ngo dore kiriya gicebe cyayo amaze gutunganya Akarere Ka Huye burinsi kaza mu uture dutatu twambere none muramwirukanye ntakundi nyi iyo igihe kigeze ntawe ukirenga ariko navuga ko arenganye kuko ntiza muturere 3 twmbere ngo ube ukora nabi.
uyu mugabo na team bari baragerageje gukora neza nubwo nta byera ngo de,gusa basize icyarabu ari amatongo mugihe kirenga imyaka hafi 10 ngo barashaka za etage,kdi iza misago na semuhungu zarabuze abazikoreramo!!IKIMBABAJE NUKO BASIZE BADATASHYE IMIHANDA YA KABURIMBO YA NGOMA,KARUBANDA NA CYARWA