Guverinoma y’u Rwanda irahumuriza abagizweho ingaruka n’ibiza
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’u Rwanda, kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Gicurasi 2023, yagaragaje ingamba Leta yafashe mu rwego rwo guhangana n’ibi biza, anahumuriza abahuye nabyo.

Mukuralinda yagize ati “Icya mbere ni uko duhumuriza abagize ibyago, kuko mbere yuko Guverinoma itanga ubutabazi bwihuse irimo gukora, ibanza guhumuriza abagize ibyago biturutse kuri ibi biza, by’umwihariko mu bice byibasiwe cyane. Ikindi abantu barasabwa kwitonda nk’uko iteganyagihe ryabyerekanye, ko muri uku kwezi hazaba imvura nyinshi. Turabasaba kwitonda, mu gihe bagusabye kuva ahantu utuye ni ukwihutira kubikora aho kwinangira”.
Mukuralinda akomeza avuga ko kuri ubu Guverinoma irimo kwita ku bakomeretse, bahabwa imiti, abandi bahabwa aho kuryama ndetse n’ibiribwa, abandi bagafashwa guherekeza ababo baguye muri ibi biza.
Inzego zitandukanye zirimo, Polisi, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi, zose zerekeje mu Ntara y’Iburengerazuba aho ibiza byangije ibikorwa by’abaturage, ndetse bigatwara n’ubuzima bwa benshi.

Uko amasaha yicuma ni ko hagenda hamenyekana ibindi byangijwe n’ibiza, byatewe n’imvura yaguye mu ijoro ryo ku wa Kabiri, icyakora kugera ubu imibare y’agateganyo yerekana ko abantu 115 ari bo bamaze kumenyekana ko baguye muri ibi biza.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere (Meteo Rwanda), tariki ya 1 Gicurasi, cyatangaje ko muri uku kwezi kwa Gicurasi 2023, mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 50 na 200.
Meteo Rwanda yagaragaje ko iyi mvura iri hejuru gato y’ikigero cy’imvura isanzwe igwa mu kwezi kwa Gicurasi, mu bice byinshi by’Igihugu.

Mu itangazo Meteo Rwanda yatanze ku wa Mbere tariki 01 Gicurasi 2023, yavuze ko igice cya mbere cy’uku kwezi giteganyijwemo imvura iri hejuru y’impuzandengo y’isanzwe igwa henshi mu gihugu, naho igice cya kabiri n’icya gatatu hakaba hateganyijwe imvura nk’isanzwe igwa muri ibyo bice by’ukwezi kwa Gicurasi.
Meteo Rwanda ikaba ishishikariza abaturarwanda, kwitwararika no gukurikiza amabwiriza bahabwa n’inzego zifite mu nshingano gukumira ibiza.
Ohereza igitekerezo
|