Guverineri Habitegeko aragaya abayobozi bitwara nk’abacanshuro
Guverineri w’Intara y’i Burengerazuba, Habitegeko François, aragaya abayobozi bitwara nk’abapagani cyangwa abacanshuro mu mirimo bashinzwe bahemberwa, ariko badakemurira igihe ibibazo by’abaturage.

Yabivugiye mu Karere ka Ngororero ubwo yagasuraga haganirwa ku bibazo byugarije abaturage, bigaragara ko hari imbaraga nke mu kubikemurira ku gihe kandi nyamara ngo byagira ingaruka ku bayobozi n’imiryango.
Asaba abayobozi guhindura imitekerereze kuko ari bwo abaturage bazabafatiraho urugero kandi bakabagirira icyizere, kugira ngo bigerweho akaba asanga abayoboziko bakwiye kwishyira mu mwanya w’umuturage ubangamiwe.
Ahereye kuri gahunda ya Leta yo guha ishwagara abaturage bose bo mu Karere ka Ngororero bakajya bishyura kimwe cya kabiri cy’ikiguzi cyayo kugira ngo barumbure ubutaka, Guverineri Habitegeko yagaye uburyo ibyo akarere kakoze.
Umukozi w’Akarere ushinzwe ubuhinzi avuga ko hafashwe umwanzuro wo guhera ku mirenge itandatu kuri 13 akaba ari yo imenyeshwa uburyo bwo gukoresha ishwagara mu kurumbura ubutaka, ibyo bikaba bitanyuze namba Guverineri Habitegeko.
Uwo mukozi yavuze ko ariko hagiye kwihutishwa gahunda yo gushishikariza abaturage bose kwiyandikisha muri ubwo buryo bwo guhabwa ishwagara gusa ngo bari bahereye ku mirenge itangira ihinga mbere y’iyindi.
Guverineri habitegeko yavuze ko gahunda ari iy’Abanyarwanda bose barebwa n’ikibazo cy’ubutaka busharira kandi Akarere kose ka Ngororero byagaragaye ko ubutaka bwako bwashaririye cyane, bityo buri muhinzi akwiye gushyira ishwagara mu buso bwe ahinga kugira ngo abone umusaruro mwiza.
Agira ati “Kuki mufata imirenge itandatu akaba ari yo muganiriza ku ikoreshwa ry’ishwagara indi irindwi mukayicira urwo gupfa abo bandi bazaza kurya iwanyu? Kuki Leta iha abaturage amahirwe mwebwe mugafata imirenge imwe mukaba ari yo mumenyesha indi mukayicira urwo gupfa kandi ngo ari mwe mubizobereyemo, njyewe nahoze mbabwira ko mwifitemo n’akantu k’ubupagani”.
Hari abayobozi bakora nk’abacanshuro nyamara imikorere yabo izabahagama
Guverineri Habitegeko avuga ko hari abayobozi birengagiza gukemura nkana ibibazo byugarije abaturage bibwira ko ahari ubwo bo babayeho neza bihagije, nyamara imibereho mibi y’abo baturage ishobora kuzabagiraho ingaruka mbi.
Agira ati “Turi kubona ibibazo abayobozi mudakwiye kuba mwicarana hariya iwanyu, ntabwo ibibazo twabonye bishingiye ku baturage gusa ahubwo bishingiye ku myumvire y’abayobozi bikagira ingaruka ku baturage”.

Ahereye ku baturage batagira aho bakinga umusaya Guverineri Habitegeko avuga ko bitumvikana ukuntu umwaka umwe ushira undi ukaza umuturage acikirwaho n’imvura y’umuhindo umwaka umwe, ibiri, itatu kugeza kuri itanu uwo muturage atagira aho yugamisha abana cyangwa aryama imvura iguye.
Agira ati “Umva impamvu mubana na byo, uwo muntu aramutse ari so cyangwa nyoko wabyuka ujya kugikemura ariko kuko agahwa kari ku wundi gahandurika ni yo mpamvu ubyihorera, ndumva nkwise umucanshuro ntaba mbeshye kuko ntabwo amabati yabuze ngo abantu bubakirwe ahubwo habuze ubushake no gushyira hamwe”.
Yongeraho ati “Wowe uraryama ugasinzira iyo mvura ntayo wumva ni yo mpamvu utabyitaho, boyobozi nimuhaguruke dukemure ibibazo by’abaturage niba bikunaniye wajya mu baturage nk’abandi bose cyangwa niba wumva ukomeza, bigire ibyawe kuko impamvu bidakemuka wowe muyobozi ni wowe ubereye umutwaro abaturage aho kubakemurira ibibazo”.
Umuturage watse ruswa ngo umuhe inka ntabwo yakumvira
Avuga ko igihe hakigaragara abayobozi baka ruswa abaturage ngo ababahe inka, cyangwa babahe serivisi baba bitesha agaciro kandi ibyo bikwiye kuba bibatera ipfunwe, kuko ngo bitumvikana ukuntu kuva muri 2010 aribwo inzu za Nyakatsi zaciwe, bikaba bitumvikana ukuntu muri Ngororero hakigaragara imiryango isaga 1,800 itagira amazu.
Agira ati “Mwirirwa muvuga ngo bafungure insengero ariko ndabona kwemera kwanyu kwarapfuye, ni yo mpamvu mvuga ko mwifitemo n’akantu k’ubupagani, nimuhaguruke rero dukemure ibibazo by’abaturage kuko bigaragara ko mudakorera hamwe, abantu bararana n’ingurube, umwana arumva ingurube ihuma hafi ye mu nzu, inkoko irabika ubwo uwo mwana azabyuka ajya gute ku ishuri?”
Yongeraho ko bamwe mu bayobozi batita ku bana bo mu miryango ibana n’amatungo mu nzu, ari ho hava abana bajya gukorera abayobozi mu ngo zabo abandi bakabahingira cyangwa bakabaragirira amatungo n’indi mirimo, kandi yenda batanujuje imyaka y’ubukure.
Agira ati “Bamwe muri mwe abana babayeho nabi ni bo birirwa mu masafuriya babatekeye babahekeye abana kandi bari bakwiye kujya mu ishuri, Leta irafata inguzanyo ngo yubake amashuri ariko tukabona abana bataye amashuri kandi inzego z’ubuyobozi zubatse. Umwana wataye ishuri aba azwi mu isibo iyo aguciyeho ntacyo bikubwira kuko uwawe ariga ariko nagira ngo nkubwire ko n’ubwo uwawe yiga uwo utiga azamuhagama cyangwa ahagame umwuzukuru wawe, icyo ni ikibazo urimo kwitera utakizi”.
Umuganda ni igisubizo kuri bimwe muri ibyo bibazo
Guverineri habitegeko avuga ko n’ubwo hariho ibibazo bishingiye kuri Covid-19, hari imirimo yakomeje gukorwa kandi hagakwiye gushyirwaho uburyo bwo kongera gukora umuganda, ugakorwa abantu birinze nk’uko bigenda ku bakora mu mirima y’icyayi, abahingira muri za koperative cyangwa indi mirimo.

Avuga kandi ko inteko z’abaturage zikwiye kongera guterana kugira ngo hakemurwe ibibazo bibangamiye abaturage kandi ibyo bigakorwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19, akaba asaba ko mu cyumweru gitaha inteko z’abaturage zongera guterana kuko ntawayobora abaturage batishimye.
Agira ati “Muzayobora abantu batishimye kugeza ryari, abantu badatuje ntabwo bakora ngo biteze imbere ndabasaba ko kuva iki cyumweru mugende musubizeho inteko z’abaturage kukira ngo mukemure ibibazo byabo, si ngombwa ko muhamagara abaturage bose ariko mushobora guhuza abafite ibibazo mukabikemura”.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero bwijeje Guverineri habitegeko ko bugiye guhaguruka bugafatanyiriza hamwe kwikebura, kugira ngo ibibazo by’abaturge bikemukire igihe.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nyakubahwa Gouverner Habitegeko François ur’umunyakuri nuwagutoranyije ngo uyobore intara Azi Neza ko utajya wemera Akarengane, Reka Lero tugutume kuri Mugenzi Wawe w’iburasirazuba Gasana Emmanuel,ajye yibuka bamwe mubo yayoboye mu kurengera igihugu bakorerwaho ibyagashinyaguro n’abanyamurengwe Maze bihagarare kuko byazavaho bizana isura mbi ku Ngabo cg ababaye zo, utubwirire Gasana ngera i Rwamagana akomeze mu Murenge wa Gahengeri akagari ka mutamwa, Arebe Aho umugabo w’mwavoca witwa Olivier amaze imyaka irenga15 yarigaruriye urugo rw’uwahoze mu Ngabo ndetse na police, kugeza ahabyaye umwana, Aho umusirikare cg umu police atahiye Olivier ntiyarekeye kumurongorera umugore kumugaragaro ndetse agakanga nyir’urugo navuga azamufungishya kandi namurebera umwa nabi azarwigende, Ubu ari kuri gatanya n’umugore we kubera umugore w’undi, none Afande Gouverner! ko ubuyobozi bw’Akagari n’umurenge n’akarere ndetse niyo RIB yirirwa imuhiga babizi? Amaherezo y’ingabo zisagarirwa Niko zose zizakomera kwitonda?