Gicumbi: MC Brian n’inshuti ze batanze Ubwisungane mu kwivuza ku bantu 700

Umushyushyarugamba akaba n’umusangiza w’amagambo (Master of Ceremony) Shema Natete Brian uzwi nka “MC Brian” mu izina ry’akazi afatanyije n’inshuti ze baguriye ubwinshingizi mu kwivuza “Mutuelle de sante” abantu 700 batuye mu karere ka Gicumbi.

MC Brian
MC Brian

Ni igikorwa cyabaye kuri iki cyumweru mu karere ka gicumbi aho kubufatanye n’akarere ka Gicumbi hatoranyijwe abantu 700 batishoboye maze barihirwa ubwisungane mu kwivuza Mituelle de Sante binyuze mu gikorwa uyu mushyushya rugamba umaze kumenyerwa hano mu Rwanda yise "One for one campaign” aho nibura umuntu umwe aba ashobora kugurira undi ubwisungane mu kwivuza.

Imyaka ibaye irindwi MC Brian afatanyije n’inshuti ze batangije iki gikorwa we avuga ko ari ugushimira igihugu binyuze mu bategura ibitaramo n’ibirori bamuha akazi ko bityo nawe agomba kubitura aabinyijije mu gufasha umurayango mugari nyarwanda abarizwamo.

MC Brian n'umuyobozi w'akarere ka Gicumbi
MC Brian n’umuyobozi w’akarere ka Gicumbi

MC Brian avuga ko ubwo yatangizaga iki gikorwa mu mwaka wa 2017 cyari gifite intego imwe yari yise “Giving to the community” ariko ikazajya igira ibice bitandukanye birimo gutanga ubwisungane mu kwivuza, Koroza ndetse no gutanga ibiribwa ku batishoboye nkuko babikoze mu gihe cy’icyorezo cya covid-19.

Kuri iyi nsuro bakaba baratanze ubwisungane mu kwivuza ku bantu 700 baturutse mu miryango 148 yo mu karere ka Gicumbi.

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi NZABONIMPA EMMANUEL yashimiye MC Brian n’inshti ze, kubw’umutima mwiza wo gufasha ndetse no gutekereza ku Karere ka Gicumbi , Abizera ubufatanye muri byose.

Umuyobozi w'akarere ka Gicumbi n'abaturage baje kwakira impano y'ubwisungane mu kwivuza bagenewe na MC Brian
Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi n’abaturage baje kwakira impano y’ubwisungane mu kwivuza bagenewe na MC Brian

MC Brian ni umushyushyarugamba mu birori bitandukanye byiganjemo ibya siporo nk’umupira w’amaguru, basketball, volleyball,Amagare, Tennis n’ibindi bitandukanye.

Si ibyo gusa kuko asanzwe ari n’umusangiza w’amagambo mu mihango inyuranye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka