Dore uko pansiyo nshya izongerwa

Urwego rushinzwe Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB, rwatangaje ko ibigenerwa Abanyamuryango barwo bizatangira kongerwa guhera muri uku kwezi kwa Mutarama 2025, aho amafaranga ya pansiyo n’ay’ibyago bikomoka ku kazi azongerwa.

RSSB ivuga ko hashingiwe ku lteka rya Perezida ryongera umubare w’amafaranga ya pansiyo n’ay’ibyago bikomoka ku kazi, amafaranga fatizo ya pansiyo azazamuka kuva kuri 13,000 Frw, kugera kuri 33,710 Frw.

RSSB yakomeje itanga ingero zerekana uko izo nyongera ku bindi byiciro zizakorwa nyuma y’izi mpinduka, aho abanyamuryango bafataga 20,000 Frw bazongererwa kugera kuri 47,710 Frw.

Abanyamuryango bafataga 50,000 Frw ku kwezi bazongererwa bagere kuri 92,710Frw, abakiraga 100,000Frw bazahabwa 155,210 Frw, abafataga 500,000 Frw bazongererwa bagere kuri 580,210 Frw, mu gihe abakiraga 1000,000 Frw bazongererwa bagere kuri 1,095,210 Frw.

Izi mpinduka zizagera no ku bindi byiciro by’Abanyamuryango bose nk’uko RSSB yakomeje ibisobanura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nomese nkuwanditse akandikamo nimero nabi mwamufasha mugihe cyingana gute kofite umuntu ufite incyo cyibazo kd ariga muri Kamiza mwatufasha gute konkwishuri baba babikeneye
Xaw murasubiza musige number yannyu

Nahimana Moise yanditse ku itariki ya: 29-01-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka