Dore iminsi y’amavuko idasanzwe, igaruka kenshi cyangwa gake n’impamvu

Tariki 29 Gashyantare (ukwezi kwa Kabiri) bayita umunsi utaruka (leap day), itariki iza ku isonga mu minsi y’amavuko idasanzwe kuri karandiriye rusange igenderwaho hafi ya hose ku isi (Gregorian calendar), kubera ko uwo munsi ubaho inshuro imwe gusa buri myaka ine.

Ni kuvuga ko abantu bavutse ku itariki 29 Gashyantare bategereza imyaka itatu kugira ngo babashe kwizihiza umunsi w’amavuko, mbese muri make bataruka imyaka itatu kuwa kane bakagira isabukuru.

Abantu bavutse kuri uwo munsi babita ‘leaplings’ cyangwa ‘leapers’ bisobanura abatarutsi. Mu ruhererekane rw’iteranywa ry’imibare, tariki 29 Gashyantare irangwa na 2+9 = 11, kandi 1+1=2 ni ukuvuga ukwezi kwa kabiri, ari nako kwezi kugufi kurusha andi.

Naho ku birebana n’amatariki adakunze kubonekaho amasabukuru, tugendeye ku bushakashatsi bw’ikigo cyo muri USA gishinzwe kurwanya indwara (CDC), amatariki adakunze kugira abantu benshi bayavutseho ni 24/25 Ukuboza n’iya 1 Mutarama ariko nyuma y’ayo matariki ugasanga abantu baravuka umusubizo.

Impamvu rero nta yindi, ngo ni uko ababyeyi bakora uko bashoboye bagategura imbyaro bazirikana ko ayo matariki abaho iminsi mikuru ikomeye, bityo bakirinda ko yapfukirana iminsi y’amavuko y’abana babo.

Urugero: Tariki 24 Ukuboza haba hasigaye amasaha make ngo Yezu (Yesu) avuke kuri Noheli (25/12), umunsi uhabwa agaciro cyane ku bamwemera ariko bimwe byihariye, ku buryo badashobora kuwubangakanya n’ibindi birori. Ni kimwe n’itariki ya 1 Mutarama, umunsi w’umwaka mushya (bonane).

Ikigo CDC kandi cyerekana ko amezi akunze kubonekamo imbyaro nyinshi muri USA ari Nyakanga, Kanama, Nzeri, Ukwakira n’Ugushyingo, bitewe nuko muri ayo mezi haba hatangiye gukonja, ariko muri Nzeri bikaba akarusho ahagana mu mpera z’ukwezi kubera imbeho y’ubutita buterwa n’amasimbi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka