Burera: Imiryango irenga 400 yahawe itaka ryo kubaka
Imiryango yari yarabuze uko yiyubakira inzu zo kubamo bitewe no kutabona itaka ryo kubumbamo amatafari n’iryo guhomesha, yatangiye kurishyikirizwa, ibona ubwiruhutsa ingaruka zo kubaho isembera mu baturanyi no kunyagirirwa mu birangarizwa.
Iyo miryango uko ari 441 igizwe n’abantu 1591 ibarizwa mu mirenge itanu mu yigize Akarere ka Burera, mu gice kigizwe n’amakoro menshi ahanini byagoranaga kubona itaka ryubakishwa.
Ndayambaje Léonard utuye mu Mudugudu wa Gitare, Akagari ka Nyamabuye mu Murenge wa Kagogo, inzu ye imaze kuriduka inshuro eshatu mu gihe kitarenga imyaka ibiri ishize, bitewe n’ukuntu yayubatse mu buryo budakomeye.
Ati: “Byageze aho ubuyobozi bunsaba kuyivamo bujya kunkodeshereza ahandi kuko yahoraga iriduka ntanafite ubushobozi bwo kugura amatafari n’itaka byo kuyisana dore ko nari narayubatse byo kwirwanaho ngo mbone aho nkinga umusaya, itanakomeye ari nabyo bituma iriduka”.
Mu mirenge yihariye kugira imiterere y’ubutaka bugizwe n’amakoro yo mu Karere ka Burera, imiryango imwe n’imwe yaho itishoboye, ibayeho mu bukode, indi igacumbikirwa n’abaturanyi bayo, hakaba n’ihitamo kuba mu nzu zenda guhirima bitewe n’uburyo ba nyirazo baba barazubakishije ibyatsi.
Akenshi ibi babiterwa n’uko itaka ryaho riba ryoroshye bitanashoboka ko ryubakishwa, byongeye batanafite ubushobozi bwo kugura irikurwa ahandi kuko rihenda.
Ndekezi Viateur agira ati: “Itaka ry’inaha ntiryubakishwa ngo bikunde. Kuzamura inzu birakosha kuko ibintu byose dukenera ari ibitumizwa ahandi bikatugeraho bihenze. Usanga nk’inzu yakabaye yubakwa nko mu mezi atatu umuntu amara imyaka isaga n’icumi akiyubaka, bikatudindiza, abatabishoboye bakemera guhara amagara bakaba mu birangarizwa”.
Mu gushaka umuti w’iki kibazo, imiryango itagira aho iba, guhera kuwa mbere tariki 26 Kanama 2024, yatangiye kwegerezwa hafi itaka, maze abaturage baboneraho gutangira kubumba amatafari. Iki cyiciro nibagisoza, bakazakurikizaho kuzamura inzu no kuzihoma.
Mukamana Soline uyobora Akarere ka Burera, avuga ko ikibazo cy’imiryango itari ifite amikoro yo kwiyubakira inzu, cyatumaga bataryama ngo basinzire, ari nayo mpamvu bifuje guhangana na cyo.
Ati: “Ni mu rwego rwo gufasha aba baturage kuva mu gihirahiro bamazemo igihe. Ntabwo twaba tuvuga ko umuturage ari ku isonga kandi adatuye heza. Ni yo mpamvu twifuje gufatanya n’abafatanyabikorwa bari gutunganya umuhanda Base-Butaro-Kidaho ureshya na Kirometero 63, tukaba turi gutunda itaka rikomoka ku mirimo yo kuwutunganya turikwirakwiza ahantu byagoranaga kuribona ngo byorohere abaturage”.
“Turashaka kubatuza neza ariko na bo ubwabo babigizemo uruhare binyuze mu miganda ibahuza, kandi uko izo mbaraga zihurijwe hamwe ni nabwo ibyo turimo gukora bizaramba”.
N’ubwo iyi miryango uko ari 441 yo mu Mirenge harimo uwa Gahunga, Cyanika, Kagogo, Rugarama, na Kinoni yari ibabaye kurusha indi ariyo itangiriweho, mu Karere ka Burera muri rusange, habarurwa indi miryango igera ku 2007 ituye mu nzu zikeneye gusanwa.
Mayor Mukamana avuga ko bashyizeho icyumweru cy’ubukangurambaga bugamije gufatanya kurandura ikibazo cy’abatagiraga amacumbi, bahereye muri iyo mirenge; ari nako banakorana bya hafi n’abafatanyabikorwa mu gukusanya ubushobozi buzavamo isakaro n’ibindi nkenerwa hagamijwe gutuza abaturage mu nzu zidashyira ubuzima bwabo mu kaga.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|