Bugesera: Urubyiruko ruravuga ko Imbuto Hub yarweretse inzira y’ahazaza
Abanyarwanda bavuga ko urubuto rubibwe mu butaka butoshye, rukuhirwa neza kandi rugahabwa ifumbire rukura neza rukera imbuto nziza. Ubu, iyi ni yo ntero ku rubyiruko rwo mu Karere ka Bugesera nyuma yo guhabwa amahirwe yo kwigira no guteza imbere impano zarwo binyuze muri Imbuto Hub, bubakiwe n’Umuryango Imbuto Foundation hagamijwe kubungura ubumenyi binyuze mu kubigisha ikoranabuhanga, imyuga n’indangagaciro bibategurira kuba imbaraga z’iterambere ry’u Rwanda.
Imbuto Hub iherereye mu Murenge wa Nyamata imaze amezi atatu itangiye gukora, ikaba yatashywe ku mugaragaro kuri uyu wa 24 Nyakanga 2026 na Madamu Jeannette Kagame.
Ni ikigo gifite ibyumba 20 byubatswe ku buryo bishobora kwakira ibikorwa bitandukanye icyarimwe. Kirimo ahakorerwa imyitozo ngororamubiri, imikino irimo karate, umupira w’amaguru, basketball na handball, hamwe n’ahigishirizwa imbyino Nyarwanda.
Hari kandi isomero, irerero ry’abana, ibyumba byigishirizwamo imyuga irimo ubudozi, kogosha, gusuka n’ibijyanye no kwita ku bwiza, icyumba gitangirwamo ubujyanama ku buzima n’imibereho myiza, ndetse n’icyumba cy’ikoranabuhanga.
Urubyiruko rumaze kuyigana ruvuga ko icyo gikorwa remezo cyabaye igisubizo ku bibazo byinshi bari bafite, kikaba kiri kubafasha kwiyungura ubumenyi no kwitegura kwihangira imirimo.
Claudine Uwonkunda, umwe mu bamaze amezi atatu biga ikoranabuhanga muri Imbuto Hub, yavuze ko ubumenyi amaze kuhakura buzamufasha kwihangira umurimo.
Ati "Ntekereza ko ningera mu buzima bwo hanze nzashinga umushinga wanjye nkabyaza umusaruro ibyo twize hano, kuko ibyo twiga bishobora gukoreshwa mu buzima bwa buri munsi."
Pacy Cyemezo, wiga kogosha no gutunganya imisatsi, we yavuze ko kuba Imbuto Hub yarubatswe mu karere batuyemo ari amahirwe akomeye.
Ati "Twabonye abarimu bafite ubumenyi buhagije. Mu mezi atatu tumaze twize byinshi, ubu turi mu cyiciro cyo kongera ubunararibonye. Aha ntabwo twiga mu mpapuro gusa, twigira no mu bikorwa, ku buryo twizeye ko niturangiza tuzajya ku isoko ry’umurimo twiteguye."
Ni mu gihe Kalisa Nshimiyimana wari waracishirije amashuri yaratakaje icyizere cy’ubuzima, abona ejo hazaza he muri Imbuto Hub.
Ati "Nari maze gucikiriza amashuri, nkareba ejo hazaza nkabona nta mashuri, nta mwuga, nkumva nta cyo nzageraho. Numvise ko Imbuto Hub yakira urubyiruko rwifuza kwiga imyuga, mpita mfata icyemezo cyo kuza kuhiga kugira ngo ejo hazaza hanjye habe heza."
Jean d’Arc Mujyawamariya, umwana w’umukobwa wabyaye imburagihe avuga ko nyuma yo kubyarira iwabo yari yaratakaje icyizere cyo kongera kugira intego.
Ati "Nkimara kubyarira mu rugo numvaga ubuzima bwanjye burangiye. Ariko ubu mfite intego nyinshi. Numva mu gihe kiri imbere nzabasha kurihira umwana wanjye ishuri ryiza bitewe n’ubumenyi maze kubona muri Imbuto Hub."
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, yavuze ko Imbuto Hub ari umusaruro w’ubufatanye bushingiye ku gusuzuma ibyo abana n’urubyiruko bakeneye.
Yagize ati "Mbere inyubako n’ibibuga urubyiruko rwakoreshaga byari bishaje kandi bitajyanye n’igihe, ndetse byashyiraga mu kaga ubuzima bw’ababikoresha. Uyu munsi dufite ikigo kigezweho kizafasha urubyiruko guteza imbere impano zarwo, kongera ubumenyi, guhanga udushya no kwitegura kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu."
Naho Elodie Shami, Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, avuga ko intego nyamukuru atari ukubaka inyubako gusa, ahubwo ari ukubaka abantu.
Ati "Inyubako ubwazo ntizihindura imibereho y’umuryango. Abantu n’abafatanyabikorwa ni bo babikora. Ni yo mpamvu tubasaba kudufasha kubaka abantu n’umuryango, aho kudufasha kubaka inyubako gusa."
Imbuto Hub yo mu Bugesera ni yo ya mbere yubatswe muri gahunda yo kuzageza ibi bigo mu turere twose tw’Igihugu. Mu cyiciro cya mbere, izindi zirimo kubakwa mu Turere twa Kicukiro, Gasabo, Muhanga na Rwamagana.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|