Baratabariza Abanyamulenge bicwa n’abafunze barengana

Abahagarariye Sosiyete Sivile muri Kivu zombi mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Kongo (RDC), baratabariza Abanyekongo b’Abanyamulenge bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda, bakomeje kwicwa, gusahurwa no gufungwa bazira ubusa.

Baratabariza bene wabo bafunzwe
Baratabariza bene wabo bafunzwe

Bamwe mu bahagarariye Sosiyete Sivile ndetse n’indi miryango iharanira uburenganzira bwa Muntu, bavuga ko iki ari ikibazo kimaze imyaka 30 cyarashinze imizi aho Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda batotezwa bakicwa abandi bagafungwa bazira gusa ko bavuga Ikinyarwanda.

Nshimiyimana Emmanuel (amazina twahinduye), ni Umuvugizi muri Sosiyete Sivile mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Kongo, akaba n’Umwe mu bagize Umuryango w’Abambasaderi b’Amahoro muri Kivu y’Epfo.

Yemeza ko iki kibazo kimaze igihe kirekire, na cyane ko we ubwe ari umwe mu barokote ubwicanyi bwibasiye Abanyamulenge mu 1996, aho biciwe abantu 391 bishwe n’Interahamwe hamwe n’Ingabo z’icyahoze ari Zaire n’imitwe ya Mai Mai.

Icyakora abahagarariye imiryango ya Sosiyete Sivile bavuga ko ku butegetsi bwa Kabila Joseph, habayeho agahenge ariko ubwicanyi butahagaze kuko n’ubundi akarengane kakomeje.

Abenshi bakuwe mu byabo
Abenshi bakuwe mu byabo

Bavuga ko byarushijeho kuba bibi kuva muri 2017, aho kuva icyo gihe mu misozi miremire ya Minembwe, imitwe yitwaje intwaro irimo uwahoze ari Mai Mai ubu wahindutse Wazalendo hamwe n’ingabo za Leta, basenyera abaturage b’Abanyamulenge, bamwe bakicwa, amatungo akanyagwa, benshi ubu bakaba barahungiye mu bihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda.

Ruvuzangoma Rubibi Saint Cadet, uyobora Sosiyete Sivile mu Minembwe, avuga ko na n’ubu abantu bakomeje kwicwa, abandi bakanyagwa ibyabo bazira gusa uko basa uko Imana yabaremye.

Yongeraho ko ikibababaza ari uko bamwe mu babikora bidegembya kandi bari mu butegetsi, yaba Leta ntigire icyo ibatwara, yaba imiryango mpuzamahanga nayo ikicecekera.

Ruvuzangoma kandi yongeraho ko ikindi kibabaje ari uko abantu babo bafungwa batanaburanishwa.

Bavuga ko bene wabo benshi bafungiye muri Gereza ya Makala iri i Kinshasa
Bavuga ko bene wabo benshi bafungiye muri Gereza ya Makala iri i Kinshasa

Agira ati “Ikibabaje abenshi ntibaburanishwa. Barabajyana bakabafungira mu nzego z’ubutasi, bakabita abanzi b’Igihugu bakorana na M23 ngo ni cyo cyaha. Ariko wababaza ibimenyetso by’uko uwo muntu akorana na M23 ntibabigaragaze”.

Nshimiyimana ati “Muri gereza ya Makala na Ndolo i Kinshasa, hafungiye Abatutsi b’Abanyamulenge barenga 90, bafunzwe mu buryo bubi. Nk’ubushize mwabonye abo bafunguye, ni amagufa si abantu. Twashimye ko harimo Umunyamulenge, ariko haracyarimo abandi bagifunze bazira gusa ko ari Abanyamulenge barengana. Leta yabahinduye abanzi, nta wibye, nta wafashe umuntu ku ngufu, nta wishe, barazira gusa ko ari Abatutsi bavuga Ikinyarwanda. Muri Kivu y’Amajyaruguru hafunzwe abarenga 130 barimo n’uwahoze ari Umudepite witwa Mwangacucu”.

Abakorera ubuvugizi aba Banyamulenge bavuga ko batabaje ahantu hashoboka hose, ariko ijwi ryabo rikaba ritumvikana, ahubwo abantu babo bagakomeza kwicwa abandi bagafungwa bazira ubusa.

Barasaba ibihugu byose by’Isi bihuriye mu Muryango w’Abibumbye guhagurukira iki kibazo, bigasaba Leta ya Kongo ko yakubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Imiryango myinshi y'Abanyamulenge yavuye mu byabo
Imiryango myinshi y’Abanyamulenge yavuye mu byabo

Nshimiyimana ati “Ntibari bakwiye kurebera. Jenoside zagiye ziba hirya no hino ku Isi, byagaragaye ko habayeho kurangara ku Muryango w’Ababibumbye. Iki kintu cyo kurebera ni akaga gakomeye, kandi abantu bagataka buri munsi ndetse banabizi ariko kubera inyungu z’ibihugu bimwe, ugasanga barasa n’aho batabibona kandi bazi ukuri”.

Arakomeza ati “Imiryango mpuzamahanga turayisaba gusakuza, kugira ngo abaturage bari muri kiriya gihugu cyane cyane abafunze barekurwe. Bakagaragariza Leta ya Kongo ko iryo funga n’itoteza ridakwiye, ko abo bantu barengana bakwiye gufungurwa”.

Ruvuzangoma na we ati “Icyo dusaba ni uko amahanga, yaba ibihugu duturanye mu nteko abayobozi bahuriramo iki kibazo bakivuge, bareke kugica ku ruhande. Nta mpamvu yo guhumiriza abantu barimo kwicwa. Bakivuge ku mugaragaro bigere mu biyaga bigari, bigere mu muryango wa Afurika yunze ubumwe, bivugwe ku mugaragaro ni biba ngombwa baze bagere mu magereza barebe ukuntu abantu bari kwicwa”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka