Amwe mu mazina akoreshwa mu mwanya utari uwayo

Hari ibintu bitandukanye bikenerwa mu buzima bwa buri munsi, urugero nk’ibinyobwa, ibiribwa, ibikoresho by’isuku n’ibindi, bifite amazina mu zindi ndimi ariko ugasanga Ikinyarwanda cyarayafashe nk’amazina y’ihame no ku bindi bisa nabyo kabone n’iyo byaba bifite amazina yabyo bwite.

Amazina akoreshwa mu mwanya utari uwayo
Amazina akoreshwa mu mwanya utari uwayo

Dore amwe muri ayo mazina

Fanta: Fanta ni ubwoko bw’ikinyobwa kidasembuye kengwa n’uruganda rwa BRALIRWA ku ruhushya rwa Coco-Cola Company, ikigo mpuzamahanga cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari nacyo gisanzwe gikora ikinyobwa cya Coca-Cola na Fanta z’ubwoko butandukanye.

Mu Rwanda, ibinyobwa byose bidasembuye bya BRALIRWA usanga abantu benshi babyita Fanta; ukumva umuntu aravuze ati mumpe Fanta Coca, Fanta Tonic cyangwa Fanta Sprite, kandi izina Fanta ari umwihariko wa Orange, Citron, Fiesta na Pineapple gusa.
Naho Coca-Cola, Sprite na Krest (Tonic) bikaba ari ibinyobwa byitwa bityo nyine, nta kubanzaho izina Fanta imbere yabyo.

Muri rusange rero ibinyobwa byose bidasembuye bikorwa na BRALIRWA izina rusange ryabyo ni Soda. Bivuze ngo igihe ugiye kwaka kimwe muri byo, ushobora kuvuga uti mumpe soda runaka (Coca, Sprite na Krest) cyangwa (Fanta Citron, Orange, Fiesta na Pineapple).

OMO: Isabune y’ifu ya OMO ikorerwa muri Connecticut (USA), ariko mu Rwanda yigeze kujya ikorwa n’uruganda rwa Sulfo rwari rwarabisabiye uruhushya.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu Rwanda habayeho kuvugurura politike y’ubukungu, haza ubucuruzi bwambukiranya imipaka, dutangira kubona ubundi bwoko bw’amasabune y’ifu afite andi mazina nka NOMI, Sunlight, Klin, Oxi n’izindi, ariko umuntu yajya muri butike ukumva aravuze ati nimumpe OMO ya Nomi cyangwa ya Sunlight.

Colgate: Colgate ni ubwoko bw’umuti woza amenyo, hakaba ubwitwa Closeup, Signale, Freshdent, Aquafresh, ABCdent, Elmex...ariko mu Rwanda izina Colgate ryahindutse nk’icyita rusange cy’imiti yose yoza amenyo: Mumpe Colgate ya Signale!

Pampers: Iri ni izina ry’ubwoko bw’umwambaro w’imbere w’abana b’impinja batarabasha kujya mu bwiherero, ariko abantu benshi bakoresha iryo zina no ku yandi mako: Pampers ya Evey baby, Momi, Bonjour...hari n’abibeshya bakazita pampex kandi ari Pampers.

BIC: Bic ni ubwoko bw’ikaramu yamamaye ku isi hose, ariko mu Rwanda Bic yahindutse nk’izina rusange ku makaramu yose aho usanga bavuga ngo Bic ya: Ball pen, Allwritte, Parker…

Byeri (Bière): Mu Rwanda hari ubwoko butandukanye bw’inzoga zisembuye zizwi ku izina rusange rya byeri (bière) urugero nka Primus, Miitzig, Amstel, Skol, Turbo, Heineken n’izindi, ariko kubera ko Primus yamaze igihe kinini ari yo nzoga izwi na benshi mu gihugu (1950 - 1987), byageze aho abantu bumva ko byeri ari Primus gusa. Ni ha handi umuntu ajya mu kabari ati mumpe byeri, bamubaza bati iyihe, ati byeri yewe! Ashaka kuvuga Primus.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka