Amoko 14 y’ingofero za moto ziri ku isoko nta buziranenge zifite - ubushakashatsi
Nyuma y’uko Urwego rutsura Ubuziranenge (RSB) ruhawe Laboratwari ipima ingofero z’abagenda kuri moto, izisanzwe ku isoko mu Rwanda zose zarapimwe bigaragara ko nta yujuje ubuziranenge, bikaba ari byo ngo bishyira mu byago abakoreshai moto nk’uko bitangazwa n’abazikozeho ubushakashatsi.

Laboratwari ya mbere muri Afurika ipima ubuziranenge bw’ingofero zambarwa n’abagenda kuri moto yashyizwe muri RSB, ikaba yarafunguwe ku itariki 11 Ukuboza 2024 na Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore, ari kumwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye.
Aba bayobozi barimo David Richards uyobora umuryango mpuzamahanga ufatanya n’u Rwanda kugenda neza mu muhanda, ’FIA Foundation’.
Umuryango urengera ubuzima witwa Healthy People Rwanda(HPR), ni wo ushinzwe gufatanya na MININFRA mu bukangurambaga bwiswe ’Tuwurinde’(umutwe) hakubiyemo gukora ubushakashatsi ku bitera impanuka, kwereka abamotari, abatumiza kasike n’abandi bose bagenda kuri moto, akamaro ko gukoresha kasike yujuje ubuziranenge.
Mu kiganiro Umuyobozi wa HPR, Dr Innocent Nzeyimana, yagiranye na Kigali Today, yavuze ko n’ubwo kwambara kasike yari isanzwe iboneka mu Rwanda ’biruta ubusa’, ngo yagiye kuzipimisha muri RSB agasanga nta n’imwe ifite ubushobozi bwo kurinda byuzuye umuntu ugenda kuri moto.
Dr Nzeyimana ati "Zose(impagararizi zazo) zarapimwe, nta n’imwe yatambutse mu bipimo byose. Inyinshi ni izimeneka rwose aho ukubita ku kintu igashwanyuka cyane(kimwe mu bipimo bisuzuma ubukomere).Ibyo rero bikagaragaza ko zitarinda abantu byuzuye, n’ubwo kuyambara biruta ubusa."
Uyu muyobozi avuga ko buri ngofero ikorerwaho ibipimo birenga 5, aho zose hari aho zinyura zerekana ko zishoboye kurinda umuntu impanuka, ariko hakaba ibindi bipimo zitabasha kurokoka bitewe n’imiterere hamwe n’ireme ry’ibikoze iyo kasike.
Dr Nzeyimana avuga ko ingofero n’ubwo yanyura mu bipimo 4 ariko ikananirwa kunyura muri kimwe gisigaye, ifatwa ko itujuje ubuziranenge bukenewe, kabone n’ubwo cyaba ari ikibazo kirebana n’umugozi unyuzwa munsi y’akananwa waba ufite akabazo, cyamgwa ikindi kintu abantu bakumva ko ari gito.
Uyu muganga avuga ko hapimwe amoko 14 y’ingofero zose zageze mu Rwanda, kandi na ba nyirazo barabisobanurirwa ko batazongera kwinjiza mu Gihugu kasike zitujuje ubuziranenge.
Ubwo yafunguraga Laboratwari ipima ubuziranenge bw’izi ngofero, Minisitiri w’Ibikorwaremezo yavuze ko kasike nshya zirenga 2,000 zatanzwe n’Umuryango FIA Foundation kuva muri Gicurasi 2024, hamwe n’izo abashoramari bagenda batumiza hanze zujuje ubuziranenge, zizagenda zisimbuzwa gake gake izisanzweho zidafite ubushobozi bwo kurinda abagenda kuri moto.
Umuyobozi w’ikigo Ampersand gifite moto z’amashanyarazi, Emmanuel Hakizimana, ashima ko izi ngofero zamaze kugezwa mu Gihugu zabaye zisonewe mu gihe kitazwi, ibitemewe akaba ari ukuzana izindi zitujuje ubuziranenge.
Hakizimana yagize ati"Erega n’ubwo ducuruza, twemera ko umutekano w’umumotari wacu ndetse n’uwo atwaye ugomba kuba wizewe, ni cyo twese twemera, nta mpaka na zimwe dufite aho umuntu yavuga ngo ’ndarenganye’, gusa MININFRA iratwumva ikaduha n’iyo ’grace period (igihe cyo gusonerwa)."
Hakizimana avuga ko kugeza ubu mu bubiko bw’ikigo ayobora hari ingofero zirenga 1,000 zitegereje abaguzi, akaba ngo yizeye ko igihe cyo gusonerwa kizarangira zose zaratanzwe.
Ohereza igitekerezo
|
None se gusonerwa bikuraho KO zitujuje ubuziranenge? Jye numvaga ahubwo izo casques 1000 zakorerwa isuzuma zaba zitari kuri standard zigasimbuzwa zitaragira ibyo zangiza(niba ntagukingirwa ikibaba)