Abatuye ’Kwepa ikinonko’ bemerewe umudugudu

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare bwemereye abaturage b’umudugudu wa Kazaza akagari ka Kazaza ahitwa Kwepa ikinonko kuhahindura umudugudu wujuje ibikenewe byose, n’ubwo bituje ahagenewe inzuri.

Abatuye Kwepa Ikinonko ngo bemerewe kugirwa umudugudu
Abatuye Kwepa Ikinonko ngo bemerewe kugirwa umudugudu

Umudugudu wa Kazaza ahazwi ku izina rya “Kwepa ikinonko” watangiye kubakwa mu mwaka wa 2011 na 2012.

Abahatuye benshi bari abakozi ba RSSP igihe hatunganywaga igishanga gihingwamo umuceri Muvumba icyanya cya munani.

Ntezirizaza Innocent avuga ko babanje kuhaba mu mahema ariko nyuma baza kugura ibibanza barubaka.

Ati “Tuhageze twabaye mu mahema uko twakoreraga RSSP twese, nyuma ubuyobozi buyasenya buvuga ko nta nkambi ikiba mu gihugu, ubwo nibwo twatangiye kubaka amazu yo kubamo tuhatura gutyo.”

Ahubatswe ni mu nzuri z’aborozi babiri, hangana na hegitari ebyiri n’igice gusa bose bakaba baragurishijwe ibibanza na banyirazo.

Kugeza uyu munsi nta byangombwa bahafitiye n’ubwo bigaragara ko ari umudugudu nk’indi yose.

Mushabe David Claudian umuyobozi w’akarere ka Nyagatare ahumuriza aba baturage ko batazasenyerwa ahubwo bagiye gushaka uko bahapima ukaba umudugudu wemewe n’ibyangombwa bigatangwa.

Agira ati “Ni ukuri kose ushatse ngo buriya butaka busubirane isura yabwo twahasenya hakavaho ariko twafashe icyemezo ko tutawuhakura (Umudugudu) tuzawupima, ababagurishije bagasigarana ahabo.”

“Tugapima ukaba umudugudu ufite igishushanyo cyiza, ubwo nituhapima tuzabaha ibyangombwa, ubwo n’uwabagurishije tuzaba dukemuye ibye, tumuhe icyangombwa cy’aho asigaranye.”

Abatuye umudugudu wa Kazaza (Kwepa ikinonko) bavuga ko kutagira ibyangombwa bibazitira kubona inguzanyo za banki, ikindi n’abahakorera ubucuruzi bakaba badasora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka