Abasenateri bazahagararira intara bamaze kumenyakana

Kuri uyu wa mbere tariki 16 Nzeri 2019, hirya no hino mu turere hazindukiye amatora y’abakandida Senateri, bagomba guhagararira intara n’umujyi wa Kigali.

Mu ntara y’Amajyepfo hatowe abasenateri batatu, Uburengerazuba batatu, Uburasirazuba batatu, Amajyaruguru babiri naho Umujyi wa Kigali hatorwa umusenateri umwe.

Dore urutonde rw’abakandida senateri batowe n’intara bazaba bahagarariye muri Sena y’u Rwanda:

Amajyepfo hatowe:

1.Umuhire Adrie

2.Uwera Pélagie

3.Nkurunziza Innocent

Uburengerazuba hatowe:

1.Mureshyankwano Marie Rose

2.Havugimana Emmanuel

3.Dushimimana Lambert

Uburasirazuba hatowe:

1.Nsengiyumva Fulgence

2.Bideri John

3.Mupenzi Georges

Amajyaruguru hatowe:

1.Nyinawamwiza Laetitia

2.Habineza Faustin

Mu mujyi wa Kigali hatowe Ntidendereza William

Uretse aba basenateri batorewe guhagararira intara, hasigaye abandi basenateri babiri bazahagararira za kaminuza, umwe uhagarariye iza Leta n’undi uhagarariye izigenga.

Hari kandi abasenateri umunani bazashyirwaho na Perezida wa Repubulika, ariko abanza gutanga bane, abandi bane bakazaza nyuma y’umwaka.

Ihuriro ry’imitwe ya politiki na ryo ryohereza abasenateri bane, ariko rikabanza gutanga babiri, abandi babiri rikabatanga nyuma y’umwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Dukeneye urubyiruko na Gender yubazwe muri Senate yacu .

Rwandan yanditse ku itariki ya: 17-09-2019  →  Musubize

Ko tubona Ku mafoto mutugaragariza Bideri Diogene mu basenateri batowe.ariko mu nyandiko yanyu mukavuga Bideri john I burasirazuba mwatubwira ukuri ari ukuhe?

Musirimu jean pierre yanditse ku itariki ya: 17-09-2019  →  Musubize

BURIYA BARAMWIFURIZA KUBA SENATERI VUBA.

Innocent yanditse ku itariki ya: 17-09-2019  →  Musubize

Nibishoboka muduhe CV zabo.
Thx.

Aristote yanditse ku itariki ya: 17-09-2019  →  Musubize

Ni gute umuntu yabona abamufasha gukora application ya Green Card?

Aimee yanditse ku itariki ya: 16-09-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka