Abarenga ijana bahawe akazi n’uruganda rw’icyayi rwa Kibeho

Guhera mu kwezi kwa Werurwe 2024 uruganda rw’icyayi rwa Kibeho rwatangiye gukora, kandi kugeza ubu rumaze guha akazi abagera ku 123.

Uruganda rw'icyayi rwa Kibeho
Uruganda rw’icyayi rwa Kibeho

Nk’uko bisobanurwa na Innocent Kayitare ukora mu ruganda rw’icyayi rwa Kibeho, 123 ni abarukoramo imbere harimo abakoresha imashini n’abagenzura ubwiza bw’icyayi, abazamu n’abakora isuku. Naho abakora mu mirima ni ukuvuga ababagara n’abasoroma icyayi babarirwa mu 1900.

Abenshi muri bariya bakozi kandi bakomoka mu Karere ka Nyaruguru kuko urebye muri rusange barenga 85% by’abakozi bose.

Valentine Nikuze utuye mu Kagari ka Gorwe mu Murenge wa Mata, ni umwe mu babonye akazi abikesha ruriya ruganda. Yatangiye arimbura ibishyitsi ahagombaga guterwa icyayi, atunganya imirima aranagitera, none ubu akora isuku mu biro by’uruganda.

Agira ati “Mbere mugenzi wanjye yarandebaga akambwira ngo uzaze nguhe igitabu cy’igitenge, undi akampa ijipo, bitewe n’ubuzima bw’uko ntaho amafaranga yashoboraga kuva. Ubu ndigurira igitenge cy’ibihumbi 12 nkakidodesha, umwana wanjye arabona amafaranga y’ishuri.”

Akomeza agira ati “Mujye mudushimirira Paul Kagame wakoze uyu mushinga agatekereza kuri Nyaruguru, akaduha n’abashoramari bafatika.”

Kugeza ubu ruriya ruganda rufite inzira imwe ifite ubushobozi bwo gutunganya toni 50 z’icyayi kibisi ku munsi, kivamo toni 12 z’amajyane, ariko kubera ko icyayi cyatewe kitaratangira kwera neza, binakubitiyeho n’ibihe by’izuba, kuri ubu bari gutunganya icyayi kibisi hagati ya toni 20 na 35 ku munsi.

Biteganyijwe ko mu mwaka wa 2032 uruganda ruzaba rwaramaze gushyirwamo n’izindi nzira ebyiri, ku buryo ruzaba rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 150 z’icyayi ku munsi.
Icyo gihe imirima y’abaturage bagenda bahabwa inguzanyo yo gutera icyayi izaba igihinzeho kuri hegitari 6400 kandi ubu bamaze kugitera kuri hegitari 2112. Uruganda ubwarwo rwo rwamaze kugitera kuri hegitari 735.

Bifuza kaburimbo igera ku ruganda

Mu ruganda rw’icyayi rwa Kibeho bavuga ko babangamiwe n’umuhanda uhagera kuko ngo mu gihe cy’imvura imodoka zinyerera ntizibashe kubageraho.

Mu cyumweru cy’Umujyanama n’umufatanyabikorwa Akarere ka Nyaruguru kagize guhera tariki 18 kugeza ku ya 21 Kamena 2024, Kayitare yabwiye abajyanama n’abafatanyabikorwa babagendereye ati “Iyo imodoka zituzaniye amafumbire hari aho zigera zikanga kuharenga, hakifashishwa izacu.”

Yababwiye ko banabangamiwe n’abashumba babaragirira mu byayi, bakabangamirwa n’abatema ibiti mu mashyamba bahawe na Leta ndetse no kuba abakozi babakorera bakunze guterwa n’abajura baba bavuga ko bahembeshwa igitiyo kuko bahembwa mu madorari.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka