Abantu bakomeje kwibaza icyihishe inyuma y’izamuka ridasanzwe ry’ibiciro by’amazi

Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje kugaragara ubutumwa bw’abantu batandukanye binubira izamuka rikabije ry’ibiciro by’amazi mu Rwanda.

Kuva muri Gashyantare 2019, ibiciro bishya by'amazi byazamutse bikomeje guteza impaka cyane cyane muri Kigali
Kuva muri Gashyantare 2019, ibiciro bishya by’amazi byazamutse bikomeje guteza impaka cyane cyane muri Kigali

Ibi bituma bamwe binubira ikigo cya WASAC gishinzwe gukwirakwiza amazi mu Rwanda , abandi bakagishinja kuba kidafite ubushobozi bwo gutanga serivisi nziza, ahubwo kigashaka amafaranga y’umurengera mu baturage.

Uwitwa Linda Kiberinka yashyize ahagaragara agapapuro kanditswe na WASAC imwishyuza 371, 956 Frw, mu gihe hari undi witwa Camilla Abatoni, we watangajwe no kubona WASAC imwishyuza Amafaranga 342, 790.

Kiberinka yibaza ukuntu urugo rw’abantu bane rushobora kwishyuzwa akayabo k’amafaranga asaga ibihumbi 371 bakoresheje y’amazi mu gihe cy’amezi abiri gusa.

Izo Fagitire ebyiri zatumye abantu bavuga amagambo atandukanye, bamwe babiteramo urwenya bibaza niba abazihawe baba bafite urwogero (piscine/ swimming pool) rutagaragara mu ngo zabo, abandi bakabavugiraho ko wenda bashobora kuba bafite inganda mu ngo.

Amafoto y’izo Fagitire yahererekanyijwe n’abantu benshi, bamwe babihuza n’icyemezo Guverinoma iherutse gufata cyo kuzamura ibiciro by’amazi, na byo bitavuzweho rumwe.

Ikigo cya WASAC n’Ikigo Ngenzuramikorere (RURA) byasezeranyije abahawe izo nyemezabwishyu ko ikibazo cyabo kigiye kwigwaho mu rwego rwo kumenya impamvu yatumye basabwa kwishyura amafaranga angana gutyo (asaga ibihumbi 300).

Umuyobozi mukuru wa WASAC, Eng. Aimé Muzola yabwiye KT Press ko ingano y’amafaranga abo bantu basabwe kwishyura atari ikibazo cya rusange kandi ko ntaho bihuriye n’izamuka ry’ibiciro by’amazi riherutse gutangazwa.

Yavuze ko ibyo ari ibibazo byihariye by’abantu ku giti cyabo kandi ko harimo gukorwa igenzura kugira ngo impamvu zituma basabwa kwishyura amafaranga menshi zisobanuke.

Bwana Muzola yasobanuye ko hari nk’aho basanga abakoresha amazi bari bamaze igihe kirekire batishyura, hakiyongeraho n’amande, bigatuma Fagitire izamuka.

Indi mpamvu babonye nko ku Gisozi ahari umuntu wishyuzwaga amafaranga menshi ngo ni uko mu miyoboro y’amazi hari ahantu harimo akabazo katumaga amazi ameneka ku ruhande, ba nyiri inzu ntibabibona amazi ameneka ari menshi, bituma bishyuzwa Fagitire nini.

Muzola yasobanuye ko aho umukozi wa WASAC yakoze ikosa akishyuza amafaranga menshi, babikosora, bagahindura inyemezabwishyu (Fagitire). Naho mu gihe ikibazo kiri ku ruhande rw’uwishyura, urugero yaragize nk’uburangare amazi akajya ameneka, anyuze ahantu hadafunze neza, icyo gihe umukiliya ngo ni we uba ugomba kwishyura.

WASAC ivuga ko uko kumeneka kw’amazi ari byo byabaye kuri Kiberinka utuye ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali. WASAC yamumenyesheje ko igenzura ryakozwe ryagaragaje ko inyubako abamo ari yo ifite ikibazo cyo kumena amazi bitewe n’imiyoboro y’amazi iyirimo. WASAC yihanganishije Kiberinka imubwira ko nta kundi byagenda, imusaba kwishyura ayo mafaranga (371, 956 Frw), imugira n’inama yo gukosora imiyoboro y’amazi muri iyo nyubako.

Icyakora Kiberinka, ndetse n’abandi bafite ibibazo bisa n’icye ntibanyuzwe n’igisubizo WASAC yatanze kuko hari n’abavuga ko n’iyo amazi yabuze, WASAC yo iza ikishyuza amafaranga menshi nyamara ntayo abaturage bigeze babona ngo bayakoreshe.

Umuyobozi mukuru wa WASAC, Eng. Aimé Muzola avuga ko hari abadakurikiranira hafi uko amazi akoreshwa mu ngo zabo bagatungurwa no kwishyuzwa amafaranga menshi. Agira inama abaturage kujya bagenzura ikoreshwa ry’amazi rya hato na hato kugira ngo bamenye impamvu zituma bishyuzwa amafaranga menshi.

Atanga urugero rw’aho basanze urugo rufite ubwiherero mu nzu budakora neza, bugahora burekura amazi.

Ati “Dusaba abantu kutubwira mu gihe bagize ikibazo. Abatekinisiye bacu bahora biteguye kubaha ubufasha kandi nta kiguzi.”

Mubazi z’ikoranabuhanga zitezweho gukemura bimwe mu bibazo by’amazi

Umuyobozi mukuru wa WASAC avuga ko icyo kigo kirimo kurangiza umushinga wo gukwirakwiza mubazi z’ikoranabuhanga (Smart Meters) zizakemura mu buryo burambye ibibazo byajyaga bivuka mu gihe cyo kwishyuza amazi.

Izo mubazi zizasimbura izari zisanzwe zizajya zibika amakuru yose yerekeranye n’uko umukiliya akoresha amazi. WASAC kandi izajya ibimenya bitabaye ngombwa ko umukozi wa WASAC aza kureba muri mubazi y’umukiliya.

Muzola ati “Abakozi ba WASAC bazajya banyura hafi y’urugo bamenye amakuru y’ikoreshwa ry’amazi bitabaye ngombwa ko binjira mu rugo kubera ikoranabuhanga izo mubazi zizaba zifitemo.”

Muzola kandi asobanura ko nyuma y’uko amakuru agaragaza ingano y’amazi yakoreshejwe azajya aba amaze kugera kuri WASAC, iryo koranabuhanga rizajya rihita ryohereza ubutumwa bugufi kuri telefoni y’umukiliya, ubutumwa bumwereka amafaranga agomba kwishyura.

Muzola ati “Abazajya bagira ibibazo ni bo bazajya bajya ku biro aho dukorera kugira ngo babafashe, ariko uburyo bushya bw’ikoranabuhanga buzagabanya guhura kwajyaga kubaho hagati y’umukiliya n’umukozi wa WASAC.”

Muzola ntatanga igihe nyacyo ubu buryo bushya buzatangira gukoreshwa, ariko avuga ko ari vuba.

Ubu buryo kandi bwitezweho kuzajya bugaragaza aho amazi ageze mu bigega bya WASAC n’ahari ikibazo cy’amazi ameneka bityo WASAC yihutire kugikemura.

Kumenya aho amazi ageze mu bigega bya WASAC bitabaye ngombwa kujyayo na byo ngo bizatuma amazi atazongera kujya abura mu gace runaka mu buryo butunguranye.

Ubuyobozi bw’ikigo cya WASAC buvuga ko burimo bwitegura no gutangiza uburyo bushya bw’ikoranabuhanga umukiliya ushaka guhabwa amazi azajya akoresha, akuzuza inyandiko isaba (online application) atiriwe aza ku cyicaro cya WASAC.

Muzola ati “Abantu bazajya bohereza ubusabe bwabo baba bari I Nyagatare, baba bari i Rubavu, noneho buhite butugeraho, hanyuma mubazi ihite ibageraho. Turashaka kugabanya inzira nyinshi abakozi bacu n’abakiliya bahuriragamo, kuko rimwe na rimwe zakururaga itangwa rya ruswa.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Muraho Banyarwanda,
nanjye hari Service mbi rwose nahawe nabakozi ba wasac
nishyuye amafaranga 6190 baurderea ndayifotoza orginal nzakuyibura nakwerekana copy bakayanga ngo ningende nishyure andi nabereka aho nishyuriye nifashishije phone ba ntabwo twabo uko tubicrasa ubwo murumvva ko byansabye kwishyura kabiri yosehamwe nishyuye 12380f
kwishyura amazi tutavomye nabyo turabimenyereye ngo iyo umuntu afunguye umwuka uza mugihe ntamazi ahari ndetse na conter birishyurwa ubwose ahhh inzego zibishinzwe zibikurikirane!

alias musonera yanditse ku itariki ya: 8-06-2019  →  Musubize

Ndumva bitoroshye nagato pe!
Ubuzima bwo mu Rwanda..busigaye buhenze kurusha muri Luanda Angola..
Leta y’uRwanda nigire icyo ikora amazi atararenga inkombe.

Lemon yanditse ku itariki ya: 8-06-2019  →  Musubize

Iby’izamuka ry’ibiciro muge mubireba mwinumire,nta burenganzira umuturage abifiteho mwemere mwipfire. Naho RURA niyo kurya budget y’igihugu gusa,ntanyungu nimwe umuturage abikuramo. WASAC na REG byo uretse kuzamura ibiciro ngo batwonke amaraso,services zabo ntanarimwe zizaba nziza,ntanarimwe ibyiza badusezeranya tuzabibona,bazadukama gusa tunogonoke

Ben yanditse ku itariki ya: 7-06-2019  →  Musubize

Reka bayadukamuremo, nta n’amazi tubona! Ibaze umujyi bahora barata mgo ugira isuku mta mazi tobona kimironko. Puuuuu! Muzahore munynyuza abatirage murunda mu bifu byanyu, rimwe muzabibazwa

claude yanditse ku itariki ya: 6-06-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka