Abana barashaka ko Leta yongera ingengo y’imari mu myidagaduro

Inzego zishinzwe gutegura igenamigambi n’ingengo y’imari by’uturere ziratangaza ko ibitekerezo by’abana mu gutegura igenamigambi ry’akarere ari ingenzi kuko ari icyiciro gikunze kwibagirana.

Abana bavuga ko hari gahunda nyinshi zibareba zibagirana mu igenamigambi kuko batagishwa inama ritegurwa
Abana bavuga ko hari gahunda nyinshi zibareba zibagirana mu igenamigambi kuko batagishwa inama ritegurwa

Umuryango Children Voice Today (CVT) wita ku bana wo uvuga ko kugira uruhare mu bimukorerwa ari rimwe mu mahame agenga uburenganzira bw’umwana, bityo akaba atagomba guhezwa mu gutanga ibitekerezo.

Mu mahuriro y’abana bakunze kugaragaza ibibazo byugarije iki cyiciro haba mu miryango, ku mashuri ndetse no muri sosiyete muri rusange, kandi bakagaragaza ko biba byarirengagijwe n’inzego zibishinzwe.

Aha niho abana bavuga ko iyo bahawe umwanya bakaganira n’abategura igenamigambi n’ingengo y’imari by’uturere, bagaragaza bya bibazo hakiri kare kandi bikazakemuka nk’uko byemezwa na Josephine Mutuyemariya, umwe mu bana bahagarariye abandi mu karere ka Ruhango.

Ati” Abana badahawe umwanya hari ibitekerezo byabo byakwibagirana. Abana burya nibo bamenya ibibazo bibugarije kandi biba ari ingenzi. Tudahawe urubuga rero ngo tubyiragararize, ntibyatangwa n’abantu bakuru kuko ntibaba banabizi”.

Kabano Charles umuyobozi w’igenamigambi n’ikurikiranabikorwa mu karere ka Ruhango, yemeza ko ibitekerezo bahabwa n’abana biba ari ingirakamaro kuko mu gutegurira akarere ibizakorwa usanga n’ibireba abana byaratekerejweho, ariko bakanagira uruhare mu gutanga ibitekerezo bihindura umuryango muri rusange.

Innocent Ntakirutimana umukozi ushinzwe gukurikirana gahunda yo kurinda abana no guharanira ko bagira uruhare mu bibakorerwa mu muryango CVT, avuga ko iyo umwana atanze ibitekerezo ku bibazo bimureba by’umwihariko bimufasha, kuko ahera kubigoye kurusha ibindi bityo bikamufasha na bagenzi be.

Ati ”Kugira uruhare mu bimukorerwa ni rimwe mu mahame ane agenga uburenganzira bw’umwana. Ikindi kandi umwana burya niwe nyir’ubwite, aba azi ibibazo bimureba, akamenya n’ibikwiye kwitabwaho kurusha ibindi.
Ni byo hari ubwo abantu bakuru tubatekerereza, ariko ntabwo uburemere bw’ibibazo byabo tubwumva, niyo mpamvu ari ngombwa ko bitangira ibitekerezo”.

Abana basaba ko bagira uruhare mu kugena ibibakorerwa
Abana basaba ko bagira uruhare mu kugena ibibakorerwa

Bimwe mu bibazo abana bagaragaza ko bikunda kwibagirana iyo hategurwa igenamigambi harimo nk’ihohoterwa rikorerwa abana mungo, ibibuga by’imikino n’imyidagaduro, ibikoresho by’imikino, amasomero ndetse n’ubucukike mu mashuri bukigaragara hamwe na hamwe.

Mu bindi kandi abana bifuza ko habaho umukozi ushinzwe gukurikirana ibikorwa byabo ku rwego rw’akagari akajya akurikirana umunsi ku munsi iminereho y’abana muri ako kagari.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka