Abakunzi ba KT Radio basuye uwarokotse Jenoside baranamuremera

Abakunze guhamagara kuri KT Radio bahagarariye abandi, kuri uyu wa 2 Nyakanga 2023 basuye uwarokotse Jenoside utuye mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, banamushyira impano zirimo ihene ebyiri zavuye mu bushobozi begeranyije.

Bamushyiriye amatungo magufiya
Bamushyiriye amatungo magufiya

Nk’uko bivugwa na Théogène w’i Jomba ho mu Karere ka Nyabihu, ari na we ubahagarariye, uyu munsi bifatanyije n’abo mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, hanyuma bakomereza mu gusura Mariyamu Mukamusonera w’imyaka 59, warokotse Jenoside, akaba na we atuye mu Murenge wa Busasamana.

Igitekerezo cyo gusura uwarokotse Jenoside ngo bakigize mu nama baherukamo nk’abakunzi ba KT Radio bishyize hamwe, dore ko biyemeje kujya bahura byibura kabiri mu mwaka, nyuma y’uko bahuye bwa mbere bagira ngo bamenyane, nk’abajyaga bumvana bahamagara kuri KT Radio.

Ati “Dukurikije uko duhamagara kuri radiyo, twagize amatsiko yo kugira ngo tuzahure, umwe muri twe atanga igitekerezo cy’uko twahura byibura rimwe gusa, hanyuma yaho tugira igitekerezo cyo kuzajya duhura kabiri mu mwaka.”

Abahagarariye akunzi ba KT Radio bashyikirije Mukamusonera impano bamugeneye hamwe na bagenzi babo
Abahagarariye akunzi ba KT Radio bashyikirije Mukamusonera impano bamugeneye hamwe na bagenzi babo

Akomeza agira ati “Noneho kubera ko n’ubuyobozi bwa Radio buba bwadushyigikiye, iyo duhuye buradufasha, twumva tugize ishyaka ryo kuzajya dushyigikirana. Ugize ibyago cyangwa ibyiza muri twebwe tukegeranya ubushobozi tukamugeraho, none ubu twiyemeje gutekereza no ku bafite imibereho mibi bandi.”

Mariyamu Mukamusonera, avuga ko acyumva ko azasurwa n’abakunzi ba KT Radio, byamuteye amatsiko, kandi ko aho yababoneye abashima, akanabifuriza guhorana urukundo.

Yagize ati “Bakimpamagara nibajije abo bantu abo ari bo. Nagiye kubona mbona uyu munsi baraje, banzaniye impano. Nishimye kandi nanashimye Imana ngo ibakomereze mu mirimo bakora. Harakabaho abafite ubumuntu. Rwose ubumuntu, urukundo ni ikintu gikomeye.”

Yunzemo ati “Twanabaye n’inshuti n’iyo radiyo. Nzajya nyumva, bansigiye umurongo wayo.”

Umukobwa we Daphrose Bampire na we ati “KT Radio nsanzwe nyumva ariko gakegake, ariko kubera urukundo abayikunda batugaragarije, nzajya nkunda kuyumva cyane no kubandikira.”

Banafashe ifoto y'urwibutso
Banafashe ifoto y’urwibutso

Ubundi abakunzi ba KT Radio ni benshi, ariko abishyize hamwe nk’abakunze kuyihamagaraho (ambassadeurs) ngo babarirwa mu 140. Icyakora ababashije guhuza bakanegeranya ubushobozi bwavuyemo impano (amatungo magufiya n’amafaranga bashyize mu ibahasha) yagenewe umubyeyi Mariyamu Mukamusonera, ni 36.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Tuzakora nibirenzi ibyo juko dushyira hamwe.

Schadrack yanditse ku itariki ya: 4-07-2023  →  Musubize

Mbega byiza weeeeee!.
Niukuri Imana ibahe umugisha.
Ntibigarukire aho bazagere n’abandi.

Ugirashebuja yanditse ku itariki ya: 3-07-2023  →  Musubize

Kt radio ni umubyeyi, urugero nkanjye Mutoni w’ihuye harubwo nabagaho nigunze numva ntamuntu wambonera umwanya wokunyumva .arko nyuma Yuko ninjiye muri kt family ndatuje mumutima harimo ababyeyi banjyira inama barimo nka annimateur w’ijomba nka Baptiste W’ihuye nabandi, harimo urungano tuganira tugaseka mbese kuva naba umwe muri kt family ndishimye💓💓💓

Umutoniwase Eugenie yanditse ku itariki ya: 3-07-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka